• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!   |   22 Jan 2021

  • Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu!   |   21 Jan 2021

  • Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba   |   21 Jan 2021

  • Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n’amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi   |   19 Jan 2021

  • U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y’iminsi bagisuzugura   |   18 Jan 2021

  • Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!   |   18 Jan 2021

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)

Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)

Editorial 02 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Mu gihe hari abiyita abanyapoliti batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, cyane cyane bavuga ko bahagarariye amashyaka cyangwa amashyirahamwe yitwa ko arwanya u Rwanda usanga aba ari ibisambo kabombo bityo gusenyuka kw’ayo mashyaka bigashingira kugushwanira inkunga baba bakiriye babeshya abantu no kutagira umurongo wa politiki ngenderwaho. Niko Kayumba Nyamwasa yigwizaho imitungo we na muramu we Frank Ntwali bagakora ubucuruzi Mozambike bikaba aribyo byarindimuye RNC, niko Rusesabagina yirirwa asarura amafaranga mucyo yita Rusesabagina Foundation, ndetse n’abandi. Uyu munsi tugiye kubaganirira ku ngirwa mupadiri yitwa Thomas Nahimana wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi burimo kubyara abana akajugunya kandi n’ibisimba birera.

Thomas Nahimana ni Mwene Nkujuwimye Mathias na Iyamubonye Claudine, yavukiye mu karere ka Rusizi muri 1971, Umurenge wa Nzahaha . Yahunze u Rwanda ahunze ubutabera kubera ibyaha byo kubiba amacakubiri yari akurikiranweho hagati ya 2005-2006. . Nyina umubyara ntabwo yigeze ahirwa n’urushako kuko umugabo we yamuhozaga ku nkeke akamuraza hanze n’abana be, bityo akaba ariho abana bakuye kutagira umuco n’ubugome. Thomas Nahimana afite murumuna we wari interahamwe Kabombo wamaze Abatutsi muri Cyangugu yose wiyitaga  Bakame akaba n’ubu akibarizwa cyangwa yaraguye muri FDLR. Ubu buzima bwagize ingaruka nyinshi kuri Nahimana dore ko niyo yabeshyaga ngo ari kwigisha mu Kiliziya yajyaga abigarukagaho.

Ari mu Iseminari Nkuru nk’abandi ba Faratiri bose, yaruhukiraga muri Paruwasi ya Mwezi, aho Padiri Mukuru buri gihe yamutangagaho raporo yo gushurashura abana b’abakobwa cyane cyane abangavu bazaga mu bikorwa bya Paruwasi nko gukora isuku mu Kiliziya, abitabiriye imiryango y’urubyiruko n’abandi. Aha yabashije gutera bamwe mu bakobwa inda ataraba Padiri ariko akabashukisha udufaranga bagaceceka. Ubu abenshi ngo niyo bamusabye  indezo abatera ubwoba, bityo tukaba tudashaka gutangaza amazina yabo.

Amaze kuba Padiri, Nahimana yabaye mu iseminari ya Cyangugu yitiriwe Mutagatifu Aloys nyuma yo kuva muri Paruwasi ya Mwezi; mu iseminari yahasanze undi mupadiri ugendera ku matwara ya Hutu-Pawa,  Fortunatus Rudakemwa aho bahinduye Seminari ya Cyangugu indiri ya CDR. Abana mbarwa bari bararokotse Jenoside bahigaga, babaye nk’abari mu menyo y’intare bibona bisanze mbere ya 1994. Inzego z’ubuyobozi zarabibonye n’ubwo byakorwaga mu ibanga; Padiri Nahimana na Rudakemwa bakundaga kumvisha abaseminari BBC Gahuzamiryango cyane cyane igihe havugwaga gusohoka kw’icyegeranyo cy’ingirwamucamanza Bruguiere, bagashishikariza abana kwitabira politike. Muri iyo ngengabitekerezo ya Hutu Powa bigishaga abana, umwana umwe yateguye ikiganiro cyitwa “la mauvaise gouvernance qui règne au Rwanda” bisobanuye “imiyoborere mibi iri mu Rwanda” akiganiriza abandi bana bagenzi babo Nahimana na Rudakemwa nabo bahari.

Byazamuye umwuka mubi muba Seminari bagiye kurwana, n’uko ubuyobozi burahagera bukuriwe n’uwari Perefe wa Cyangugu icyo gihe Musa Fazil Harerimana, abakuru b’ingabo  na Polisi ndetse na Musenyeri wa Cyangugu, Nyakwigendera Bimenyimana Jean Damascene. Nyuma y’inama Rudakemwa na Nahimana baje gusaka abana bitaga inkotanyi bitwaje ko bari gusaka telephone bakoresheje ngo bahamagare ubuyobozi.

Abo bapadiri baje kwamaganwa ku mugaragaro maze Nahimana yimurirwa muri  Paruwasi ya Muyange aho yaje gukora agashya agatera inda umukobwa arangije amutsindagira murumuna we wo kwa Se wabo ngo ara mu murambagirije, nyuma riko umusore amenya amakuru ko atwite inda ya Padiri abivamo. Nahimana Thomas ahita acikira iburayi agenda acucuye umutungo wose wa Paruwasi Muyange, Musenyeri atabizi maze ageze iburayi yihomora kuri Musenyeri aramutuka koko amubwira ko yamuteje abasirikari n’abapolisi none ngo yageze iburayi nta ruhare abigizemo.

Nahimana kandi akiri mu Rwanda, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka byaramufashe biramufunga, Musenyeri Bimenyimana niwe waje bumva ikibazo cye arafungurwa aho yagiye mu bikorwa bye byo gusambana I Bukavu muri Kongo, noneho kuko yari mu murenge wa Nyabitekeri akoresha ubwato buto agera ku Ijwi afata ubwato bunini ajya Bukavu; Nahimana mu bucucu bwe arangije kubonana n’umugore I Bukavu agaruka mu Rwanda akoresheje umupaka wa Rusizi, atanze Pasiporo ye, bigaragara ko ari kwinjira ariko ko bitagaragara ko yasohotse bityo ko yasohotse igihugu ku buryo butemewe n’amategeko. Nibwo bamufunze bamukoresha inyandikomvugo, asaba imbabazi, Musenyeri Bimenyimana wari waragowe aramucyura, dore ko abapadiri ari abana ba Musenyeri.

Tugarutse rero  kuri uyu mu Padiri nako ingirwa mu Padiri Nahimana ageze iburayi muri France nyuma yo kwandagaza Musenyeri Bimenyimana, yaje kujya muri Paroisse imwe ya Notre Dame de la Pointe de Caux, kuvuga ko ari umupadiri ko bamwakira akavuga ubutumwa; yagiyeyo ari nka Padiri kandi abana n’umugore we uzwi ku izina rya Maman Ritha n’umukobwa we Ritha. Iyo Paruwasi yamwibukijeko amategeko ya Kiliziya aruko kwerekana ikarita y’ubupadiri (Celebret) gusa bidahagijeko  agomba kuzana ibaruwa iriho umukono wa Musenyeri waho yavugaga ubutumwa. Nahimana umusatsi wamuvuyeho yibutse ibitutsi yatutse Musenyeri, nuko aramuhamagara kuko ntakundi, yari kubigenza amusaba imbabazi, amwibutsa ko ari umuhungu we, anamwibutsa umugani w’umwana w’ikirara……Musenyeri Bimenyimana yabanje kumwihorera, ariko amakuru agera kuri Rushyashya, avugako Nahimana yakomeje gutakamba aho mu gihe cy’imyaka ibiri yandikiye Musenyeri Bimenyimana amabaruwa agera muri magana abiri asaba imbabazi kuko niwo mugati wonyine yarasigaranye.   Musenyeri Bimenyimana nk’umubyeyi yaje kumwoherereza ibaruwa (Recommendation letter) ariko ataziko ayoherereje umugabo ubana n’umugore. N’uko ajya muri Paruwasi yavuzwe ruguru aba Padiri kandi afite n’urugo.

Nahimana yirirwa atuka uwari Padiri mukuru Ubald Rugirangoga kuko banabanye agihabwa ubupadiri, muri Paruwasi ya Mwezi ariko icyo amwangira cyane n’uko Padiri Ubald yamaganye kumugaragaro Nahimna ubwo yafataga inzira akajya Arusha gushinjura Interahamwe Yussuf Munyakazi wayoboye ubwicanyi muri Cyangugu, akaba arinawe wazanye Interahamwe zivuye Gisenyi na Cyangugu kurimbura Abatutsi mu Bisesero bari bagerageje kwirwanaho. Nahimana yashinjuye Yussuf Munyakazi ariko urukiko rw’Arusha TPIR rumukatira imyaka 25. Padiri Ubald azwiho kutihanganira amafuti ndetse no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu bakirisitu bishingiye mu kubabarira.

Nahimana Thomas ntabwo ari ugukunda abagore gusa kuko abo yambuye mu Bubiligi nibo bavuga ko abonye aho ijipo yanitse, yayitwara. Nahimana yaje kujya mu bya politiki kugirango anyunyuze imitsi yabo abeshya. By’umwihariko ubwo yabeshyaga ko aje kuba Perezida, nyamara abizi ko ari ikinamico ngo yambure abantu, yambuye abitwa Niwenshuti Ladislas ukora ubucuruzi bwo kuguriza amafaranga kuburyo butemewe (Bank Lambert) mu Bubiligi, Zena Mukabuduwe, Simeon Musabyimana, Interahamwe yo  ku rwego rwo hejuru yatorotse Gacaca I Kanombe n’abandi. Ubu rero yababwiye ko yari yizeye ko nagera mu Rwanda abazungu bazamuha amafaranga akabishyura none amaso yabo yambuye yaheze mu kirere.

Ubundi abazi neza Nahimana Thomas, bemeza ko batazi neza umubare w’abana afite ariko abagore bamenyekanye hanze y’igihugu ni batanu udashyizemo abo babyaranye mu Rwanda; muri abo harimo Kwitonda Marie Claire, Jeanne Mukamurenzi, Chantal Mutega n’abandi….. Mu Rwanda ho mu bagore babashije kubyarana twabashije kumenya ni Mukantagwabira Marthe bakaba bafitanye umwana w’umusore w’umuhungu.

Politiki Nahimana abeshya ko akora, ni politiki y’ivangura n’amakimbirane nk’uko bigaragara mu biganiro yagiye akora, aho ashishikariza abandi gukoresha imbaraga zigamije gukuraho ubutegetsi bwa Kigali (Violence). Abenshi mu bakurikiye amagambo yagiye avuga nk’ukuriye Ishema Party, avuga amagambo neza ameze nka ya Ngeze Hassan ngo “abahutu ni ibicucu…baritinya…ntibashyira hamwe….” Nahimana kandi akomeza avuga ko u Rwanda ruyobowe n’abagande.! Mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru, tuzabagezaho isesengura ry’amagambo abiba urwango, Nahimana yagiye atangaza, binyuze mu Kinyamakuru cye Le Prophete, ndetse no kuri YouTube. Tuzanabagezaho uko umunyamabanga we Chaste Gahunde yakoze Jenoside ku Kibuye. Biracyaza….

2020-04-02
Editorial

IZINDI NKURU

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Umuryango wa Rwigara uregamo RRA

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Umuryango wa Rwigara uregamo RRA

Editorial 06 Feb 2018
Rutangungira Rene washimuswe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda byamuviriyemo ubumuga bw’amaboko

Rutangungira Rene washimuswe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda byamuviriyemo ubumuga bw’amaboko

Editorial 07 Nov 2017
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya

Editorial 13 Dec 2017
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, arashinjwa akarimi gasize umunyu, gahumuriza abaturage, kandi umutekano muri icyo gihugu ukomeje kuba kure nk’ukwezi.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, arashinjwa akarimi gasize umunyu, gahumuriza abaturage, kandi umutekano muri icyo gihugu ukomeje kuba kure nk’ukwezi.

Editorial 09 Dec 2020

2 Ibitekerezo

  1. Habayo Clément
    April 2, 20201:15 pm -

    Hahaaa.hari undi mupadiri tuziranye uba ino nawe wamaze abagore harimo n’uwanjye dore ko babyaranye umwana.muzaze dukore iyi nkuru na yo tuyitangaze.ndi umuhamya.abapadiri batumazeho abagore ubu uwanjye yantanye abana 3kubera umupadiri

    Subiza
  2. KATSIBWENENE
    April 5, 202011:22 am -

    igice cya kabiri kiri he?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

12 Jan 2021
Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

07 Jan 2021
U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

16 Oct 2020
Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

07 Oct 2020
Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

02 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

10 Jan 2021
Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

06 Jan 2021
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

05 Jan 2021
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

22 Jul 2020
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

02 Jul 2020
Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

25 Jun 2020
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

16 Jun 2020

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru