• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Bombori bombori mu ngabo z’u Burundi kubera gukubitwa na M23 muri Congo bakibaza icyo iyi ntambara ibamariye 

Bombori bombori mu ngabo z’u Burundi kubera gukubitwa na M23 muri Congo bakibaza icyo iyi ntambara ibamariye 

Editorial 31 Jan 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Nyuma yuko Perezida Ndayishimiye Varisito yishoye mu ntambara mu burasirazuba bwa Kongo akurikiye amafaranga, yari aziko bizamworohera bityo akabona amadorali yazamura ubukungu bwe bwaguye hasi dore ko buri musirikari Tshisekedi amubarira ibihumbi bitanu by’amadorali ariko umusirikari agashyikirizwa amadora ijana mbere yo guhaguruka mu gihugu cye.

Ndayishimiye ngo yabwiye Tshisekedi ko ari Jenerali ko iby’intambara abimenyereye ari utuntu twe.

Gusa kuva ingabo z’u Burundi zicakirana na M23 havugwa imiborogo mu gihugu cy’u Burundi kimaze gupfusha abasirikari benshi abanda bagahunga urugamba. Kubera iyo mpamvu ubuyobozi bw’ingabo zo mu Burundi bumaze gusimbuza ukuriye ingabo zabwo muri Kongo inshuro eshatu mu mezi atandatu bizeyeko impinduka mu buyobozi hari icyo biri butange.

U Burundi bwinjira mu ntambara muri Kongo ku mugaragaro muri Nyakanga 2023 bwari buyobowe na Col Haringanji kugeza mu Ugushyingo 2023 akaba yaramaze amezi abiri gusa ayoboye izi ngabo nibwo zahuye n’ikibatsi cya M23 maze uwari uyoboye ingabo zateye M23 ariwe Major Ernest Gashirahamwe ahasiga ubuzima ashyingurwa mu cyubahiro I Bujumbura. Aha ingabo z’u Burundi zaratsinzwe ziratikira.

Col Hariganji yasimbujwe ikitaraganya na Col Kavamahanga nawe wahuye n’uruva gusenya ubwo abasirikari be yari ayoboye bafite ipeti rya Majoro bahasigaga ubuzima ndetse n’abandi basirikari batoya. Yahise azimbuzwa ikitaraganywa muri uku kwambere uyu mwaka. Col Kavamahanga yongeye gutsindwa ubwo ingabo yari ayoboye zanze ku mugaragaro kurwanya M23 zikivumbura zigasubizwa I Burundi ubu bose bakaba bafunze.

Col Kavamahanga nawe yasimbuwe na Col Pontien Hakizimana uzwi nka Mingi nawe wahuye nuruva gusenya ubwo ingabo z’u Burundi zari ku musozi wa Muremure bacunga inzira ihuza Goma na Bukavu bakubitwaga inshuro na M23 agapfusha abasirikari benshi amafoto akaba ari gukwirakwizwa kuri Internet.

Ingabo z’u Burundi nta morale zifite mu kurwana na M23 kubera impamvu zitandukanye harimo kugambanirwa nabo bagiye gutabara bo muri FARDC bakanabata ku rugamba kugeza ubwo nabo bataye urugamba. Kugeza ubu abasirikari amajana nibo bari kubarizwa muri gereza ariko hari n’abakorerwa iperereza.

Mu gisirikari cy’u Burundi kandi hari kuvugwa abenshi bari kuva mu gisirikari cyane cyane abari ku ipeti rya Lieutenant na Captain kuko nibo bakunda kugwa ku rugamba.

Ubu imiryango y’abasirikari iri gutabaza kuko kugirango amakuru n’amafoto bidakwirakwizwa abasirikari muri Kongo babaka amatelephone. Imiryango ikaba yatangaje amazina y’abasirikari baguye ku musozi wa Muremure tariki ya 28 Mutarama 2024. Muri abo harimo abamaze kumenyekana bakurikira

1. Capitaine Euphraim Niragira (matricule SS 2550) avuka ku mutumba wa Gisanze muri komine n’intara ya Bururi.

2. Adjudant-Major Alexis Gahitira (matricule SC 1454) avuka ku mutumba wa Kanka muri komine Bisoro mu ntara ya Mwaro.

3. Sergent Prosper Nininahazwe (matricule 82756) avuka ku mutumba wa Camizi muri komine Matongo mu ntara ya Kayanza.

4. Caporal-chef Jean-Marie Maniratanga (matricule HR 16526) avuka ku mutumba wa Gatsiinga muri komine Ndava mu ntara ya Mwaro.

5. Caporal-chef Charité Nshimirumukiza (matricule HR 16177) ava ku mutumba wa Mubuga muri komine Mbuye mu ntara ya Muramvya.

6. Caporal-chef François Ndayiragije (Matricule HR 13187) avuka ku mutumba wa Nyamabuye muri komine Gitanga mu ntara ya Rutana.

7. Caporal-chef Jacques Nyandwi (matricule HR 21733) avuka ku mutumba wa Gahongore muri komine n’intara ya Bubanza.

8. Caporal-chef Polycarpe Nzisabira (Matricule HR 22828) avuka ku mutumba wa Mboza muri komine Kanyosha mu ntara ya Bujumbura (rural).

9. 1Classe Léonce Nibigira (Matricule HR 28289) avuka ku mutumba wa Gitaramuka muri komine Mugamba mu ntara ya Bururi.

10. 1Classe Désiré Nduwimana (matricule HR 29931) avuka ku mutumba wa Gitaba muri komine n’intara ya Rutana.

11. 1Classe Jean-Marie Nsabimana (matricule HR 25728) avuka ku mutumba wa Runyonza muri komine n’intara ya Kirundo.

12. 1Classe Cedric Nsengimana (matricule HR 25743) avuka ku mutumba wa Nyamugari muri komine Buhiga mu ntara ya Karusi.

13. 1Classe Audace Nigombeye (matricule 27065) avuka ku mutumba wa Mburi muri komine Gisagara mu ntara ya Cankuzo.

Intambara na M23 irasiga ishenye igisirikari cy’u Burundi.

2024-01-31
Editorial

IZINDI NKURU

Mu Rwanda haratangira inama y’abayobozi b’inzego z’Iperereza n’Umutekano za Afurika

Mu Rwanda haratangira inama y’abayobozi b’inzego z’Iperereza n’Umutekano za Afurika

Editorial 01 Aug 2016
Ruharwa Stanislas Mbonampeka yatawe muri yombi

Ruharwa Stanislas Mbonampeka yatawe muri yombi

Editorial 01 Apr 2024
Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe

Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe

Editorial 13 Aug 2023
Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi

Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi

Editorial 02 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasobanuye izingiro ry’ibibazo by’u Burundi
POLITIKI

Perezida Kagame yasobanuye izingiro ry’ibibazo by’u Burundi

Editorial 05 Apr 2016
Perezida Museveni yashinje Umuryango w’Abibumbye gushyigikira iterabwoba muri RDC
POLITIKI

Perezida Museveni yashinje Umuryango w’Abibumbye gushyigikira iterabwoba muri RDC

Editorial 19 Jan 2018
CNLG irashima u Budage bwohereje Twagiramungu mu Rwanda
Mu Rwanda

CNLG irashima u Budage bwohereje Twagiramungu mu Rwanda

Editorial 22 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru