• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»FARDC yafashe abayobozi babiri bakuru muri CNRD barimo Umunyamabanga Mukuru wa yo

FARDC yafashe abayobozi babiri bakuru muri CNRD barimo Umunyamabanga Mukuru wa yo

Ubwanditsi 24 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Igisirikare cya Congo, FARDC, kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Ukuboza cyemeje ko cyataye muri yombi abayobozi babiri bakuru mu mutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda wa CNRD, barimo Umunyamabanga Mukuru wawo.

FARDC iravuga ko abo yafashe ari Uiyamu Mutabazi, wari Umunyamabanga Mukuru na Francois Muvunyi, nawe wari umuyobozi mukuru muri CNRD/FLN.

Nk’uko byatangajwe na Gen. Leon Kasonga, Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo, aba ngo bafatiwe mu bitero byatangijwe mu mpera z’Ugushyingo, bigamije kurwanya uyu mutwe mu misozi miremire yo muri Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo.

Ati: “Twafashe Umunyamabanga Mukuru wa CNRD witwa Uiyamu Mutabazi. Ntabwo yari wenyine, hafashwe n’umukada mukuru wa politiki muri CNRD witwa Francois Muvunyi. Bose bari mu maboko yacu kandi bategereje gusubira mu gihugu cyabo.”

Iyi nkuru dukesha Actualite.cd iributsa Igisirikare cya Congo cyatangije ibitero ku mitwe y’abanyamahanga n’abanyagihugu ikorera muri Kivu y’Amajyepfo mu mpera z’Ugushyingo. Mu mitwe yibanzweho cyane harimo CNRD, umutwe w’abarwanyi bitandukanyije na FDLR bagashinga uwabo. 

Igisirikare cya Congo cyemeza ko cyafashe abarwanyi bawo bagera mu 2,000. Kugeza kuwa gatandatu ushize, abarwanyi 362 n’abo mu miryango yabo 1600 bari bamaze kohererezwa u Rwanda nk’uko byemezwa na Gen Leon Kasonga.

Ibi bibaye mu gihe Nsabimana Calixte uzwi nka Sankara,  ushinjwa ibyaha birimo kurema umutwe witwaje intwaro , gushishikariza abantu gukora ibikorwa by’iterabwoba, gushimuta , ubwicanyi n’ibindi …kuri uyu wa kabiri yitaba urukiko rukuru urugereko rwihariye rwa Nyanza.

2019-12-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Brazil yageze ku mukino wa nyuma wa Copa America 2020, itegereje ko Argentina cyangwa Colombia yayisangayo

Brazil yageze ku mukino wa nyuma wa Copa America 2020, itegereje ko Argentina cyangwa Colombia yayisangayo

Ubwanditsi 06 Jul 2021
Umutwe FRB-ABARUNDI wigambye igitero gikomeye cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi

Umutwe FRB-ABARUNDI wigambye igitero gikomeye cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi

Ubwanditsi 21 Nov 2019
Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 03 Jul 2020
Breaking News : Impinduka zitunguranye mu rwego rw’iperereza rya Gisilikare NISS

Breaking News : Impinduka zitunguranye mu rwego rw’iperereza rya Gisilikare NISS

Ubwanditsi 25 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yasinyiye ikipe ya Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede
Amakuru

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yasinyiye ikipe ya Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede

Ubwanditsi 27 Jan 2023
Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira
ITOHOZA

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira

Ubwanditsi 20 Mar 2017
Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa
Amakuru

Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa

Ubwanditsi 02 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru