• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Besigye abona umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe

Uko Besigye abona umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe

Ubwanditsi 06 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu kiganiro n’abanyamakuru , umukuru w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda,  Kizza Besigye asobanura mu buryo burambuye imvo n’imvano y’amakimbirane ari hagati y’U Rwanda na Uganda.

Icyo kiganiro cyari mu rurimi rw’ikigande ati :“Niba ushaka kumenya icyibazo cyiri hagati y’URwanda a Uganda, ugomba kumenya ibintu bibiri:

Icya mbere: Bwana Museveni yibwiye ko niba Perezida yari muri Uganda  nk’umusirikare wo ku rwego rwo hejuru, anamuyobora , ninako  azakomeza kumuyobora nubwo azaba ari mu Rwanda, kandi ko U Rwanda ruzaba agace k’igihugu cya Uganda  – niko abyumva, iyi niyo myumvire ya  Museveni, yo kwiremereza , kandi n’igihugu cya Uganda agifata nkaho ari umutungo we ku giti cye: buri wese ni umwuzukuru we,umuvandimwe, n’ibindi., ntiyiyumvisha ko  abantu bashobora kuba abo aribo…’

 Ariko se wowe uri mu cyihe cyiciro? Uri umuvandimwe we , umusangirangendo?

 Nakubwiye ko nshaka kuba icyiremwa muntu cyigenga. Ntawe mbereye umwana w’umuhungu, umwuzukuru , n’ibindi…….

We[Museveni] abona Perezida Kagame muri ubwo buryo, akaba yariyumvishaga ko  agomba kuzajya amwumvira. Ariko Perezida Kagame yamukuriye inzira ku murima [Rwanda] ni igihugu cyacu kandi tuzakiyobora nkuko tumva bikwiriye.

Museveni akaba yaraje kubyumva mu gihe cy’intambara muri Kongo Kinshasa yari igamije kuvana Perezida Mobutu ku butegetsi, yarwanywe ikanatsindwa n’ingabo z’U Rwanda zonyine. Ingabo za Uganda ntacyo zigeze zikora. Ibi bikaba byaratumye Museveni ahorana ikintu cy’ubwoba bumutera gutinya URwanda.

Icya kabiri: Ingingo ya kabiri hagati y’ibi bihugu bibiri, nuko U Rwanda rwahuye n’ibibazo by’umurengera, ariko rugakora rwivuye inyuma  kugirango rubyivanemo. Wibuke ko aribwo bari bakiva muri Jenoside ariko bahise batangira gutera imbere. Uko iminsi yagendaga yicuma, abantu batangiye kugenda bagereranya ibi bihugu uko ari bibiri. Barebaga U Rwanda rwari ruturutse inyuma kure cyane, bakanareba Uganda. Batangira kugereranya ibitaro muri ibi bihugu byombi, ibikorwa remezo, n’ibindi, nta huriro. Nuko bakajya babaza Museveni bati: ‘Byakugendekeye bite?’. Ibyo nabyo byatumye atahwa n’icyoba.

None ubu URwanda rukaba rufite icyibazo cy’umutekano . Hakaba hari abasikute ba bahungu baringa bavaga muri Uganda bajya mu Burundi ariko banyuze mu gihugu cya Tanzaniya batawe muri yombi, nyuma bikaza ku menyekana ko barimo kujya mu myitozo ya gisirikare bityo bakazatera U Rwanda. Nibyo hamwe n’ibindi byinshi byashyigikirwaga na Uganda mu rwego rwo gukomamunkokora U Rwanda, ku birebana n’umutekano hamwe n’iterambere by’U Rwanda…” – Besigye.

Kiiza Besigye ni Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda Forum for Democratic Change (FDC) akaba ari n’umugabo wa Winnie Byanyima, w’umukuru w’umuryango mpuzamahanga Oxfam International.

Src :  gateteviews.rw

2019-03-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2024
Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Ubwanditsi 01 Jun 2020
Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa

Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa

RUSHYASHYA 05 Aug 2026
Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!

Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!

Ubwanditsi 18 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba
Amakuru

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Ubwanditsi 20 Apr 2017
Umunyamakuru Muramira Regis wari umaze iminsi mu maboko ya Polisi, yarekuwe
Mu Rwanda

Umunyamakuru Muramira Regis wari umaze iminsi mu maboko ya Polisi, yarekuwe

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Umuhanzi J Cole yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda.
Amakuru

Umuhanzi J Cole yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda.

Ubwanditsi 11 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru