• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Igitero Cya ISO Kuri MTN Ngo Cyari Mu Rwego Rw’iperereza Kuri Gen Kayihura N’urupfu Rwa Kaweesi

Igitero Cya ISO Kuri MTN Ngo Cyari Mu Rwego Rw’iperereza Kuri Gen Kayihura N’urupfu Rwa Kaweesi

Ubwanditsi 11 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Umutekano w’imbere mu Gihugu (ISO) mu gihugu cya Uganda, Col Kaka Bagyenda niwe ubwe watanze amabwiriza yo gutera ububiko bwa MTN Uganda ndetse akurikirana icyo gikorwa mu rwego rw’iperereza ryaguye ku iyicwa rya AIGP Kaweesi, aho ngo bashakaga kumva ibintu Gen Kayihura yaba yaravugiye kuri telephone akoresheje umurongo wa MTN muri icyo gihe.

Iki gitero ku bubiko bwa MTN kikaba cyaramaganwe na chairman wayo, Charles Mbiire kuwa 02 Nyakanga anemeza ko ibyo ISO itabashije kubigeraho kubera uburinzi ububiko bwabo bufite.

Nk’uko byatangajwe n’abayobozi bafite icyo bazi kuri iri perereza, Col Bagyenda ngo yakiriye amakuru avuye kuri umwe mu bantu bafungiye muri kasho ya ISO ahitwa Kyegera muri Wakiso, wavuze ko uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen Kale Kayihura, hari abantu yavuganye nabo akoresheje  umurongo wa MTN ku buryo bishobora kwerekana uruhare rwe mu iyicwa rya Kaweesi kuwa 17 Werurwe 2017.

Nyuma yo kubona aya makuru, Bagyenda yategetse abakozi ba ISO kugenzura urujya n’uruza rw’abakozi bakuru bari bashinzwe Data Centre ya MTN.

Chairman wa MTN, Mbiire akaba yarahishuye ko kuwa Mbere, itariki 02 Nyakanga ahagana saa 5:00 z’umugoroba, abakozi babiri ba Huawei Uganda, ikigo gishinzwe gucunga Data Centre ya MTN, bashimuswe bakuwe kuri MTN n’abantu bitwaje intwaro bari bambaye gisivili bavugaga ko bakorera ISO.

Aba bakozi ba Huawei bajyanywe kuri ISO bahatwa ibibazo ku bantu Gen Kayihura yavuganye nabo Col Kaka avuga ko yashakaga kumenya uko byagenda kwose nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Nyuma yo kubahatira kureka bakinjira muri data centre ya MTN, abakozi ba ISO batoranyijwe bafite ubuhanga muri ICT basubiye kuri MTN ahitwa Mutundwe, aho umuyobozi w’iki kigo yavuze ko bagerageje kwinjira muri servers mu gihe cy’amasaha abiri ariko bikananirana kubera systems zikomeye zo kurinda amakuru MTN ifite, bituma nta kintu bageraho.

Ibi bikaba byarahaye icyizere abakoresha umurongo wa MTN ko amakuru aberekeyeho adashobora gupfa kugerwaho n’ubushatse wese uko yishakiye.

Ariko umwe mu bakozi ba ISO ku cyicaro gikuru, ubwo ngo bageraga ku cyicaro cya MTN ahiitwa Mutundwe, yavuze ko bashakaga kureba abantu bavuganye na Kayihura mu kwezi kwa Werurwe mu 2017. Kaweesi akaba yarishwe kuwa 17 Werurwe.

Abayobozi batandukanye bavuganye na Chimpreports, dukesha iyi nkuru , bavuze ko ubuyobozi bw’igisirikare na perezida Museveni bifuza ibimenyetso bifatika bishinja Kayihura mbere yo kumushinja urupfu rwa Kaweesi.

Bati:  “Ntidushobora kwiha kwibeshya kuri Gen Kayihura…,Tugomba kugira ibimenyetso bisobanutse. Byagenda gute aramutse adafite dosiye? Nukumushinja byo gushinja gusa?”

Kayihura yahakanye uruhare ku rupfu rwa AIGP Kaweesi

Ubwo yavuganaga na Chimpreports mbere y’uko atabwa muri yombi, Gen Kayihura yahakanye ibyo akekwaho avuga ko ari inzirakarengane ya poropaganda y’abanzi be.

Ati: “Kuki nari kwica Kaweesi? Kubera iki?..mwe itangazamakuru mushobora kuntera ibyondo ariko ntibizigera bifata.”

ISO ishinjwa kuba ubwo yateraga ububiko bwa MTN itarigeze yerekana ibyangombwa biyemerera gusaka ububiko bwayo.

Umuyobozi wa ISO, Col Kaka Bagyenda we mu kiganiro n’itangazamakuru I Kampala kuri uyu wa Mbere ushize yavuze ko nta kidasanzwe bakoze. Ati: “Twemerewe kujya mu nguni zose z’igihugu gukora iperereza ku kintu icyo ari cyo cyose. Twagiye hariya guperereza ikintu kandi ntibyakozwe binyuranyije n’amategeko“.

Col Kaka ariko ngo ntiyagaragaje itegeko rimushyigikira yakurikije.

Yakomeje avuga ko mu kimwe n’uko inzego za guverinoma zifite ibibazo, n’ibigo by’abikorera ngo byacengewemo kandi ngo badashobora kwicara ngo batuze.

2018-07-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi

Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi

Ubwanditsi 04 Sep 2018
Umuhanzi wo muri Uganda Ziggy Wine, wari inshuti ya hafi ya Bobi Wine, yapfuye urw’agashinyaguro nyuma yo kumara igihe atotezwa mu buryo bukomeye.

Umuhanzi wo muri Uganda Ziggy Wine, wari inshuti ya hafi ya Bobi Wine, yapfuye urw’agashinyaguro nyuma yo kumara igihe atotezwa mu buryo bukomeye.

Ubwanditsi 07 Aug 2019
Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya

Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya

Ubwanditsi 08 Sep 2021
Minisitiri w’Intebe yashinje abayobozi guhimba imibare no gushyira imbere inyungu zabo bikadindiza igenamigambi

Minisitiri w’Intebe yashinje abayobozi guhimba imibare no gushyira imbere inyungu zabo bikadindiza igenamigambi

Ubwanditsi 27 Feb 2018

2 Ibitekerezo

  1. Peres
    July 11, 201811:39 am -

    Ayiweee, ko mbona mufite ubwoba bw Amakuru YA KALE Ku RUPFU rwa Kaweesi? Nanjye yarambabaje cyane! Imana iza izamuhorera bidatinze.
    Ndabona mubikurikiranira hafi nkaho harimo ikintu.

    Subiza
  2. MAOMBI jOHN
    July 11, 20183:52 pm -

    TURARAMBIWE NAMATIKU YANYU YO KWIVANGA MUBITABAREBA MUKORESHEJE IBYITSO BYANYU IBYA KAYIHURA NTIMUZONGERE KUBITUZANAHO NAHANWE KUKO NI ICYITSO CYINKOTANYI NTAWUTABIZI!! TURABASABYE MUREKE IBYA KAYIHURA UGANDA IBYIKORERE PLEASE!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inyandiko ya Bobi Wine isobanura uko yakorewe iyicarubozo kugeza no kubabazwa ubugabo
ITOHOZA

Inyandiko ya Bobi Wine isobanura uko yakorewe iyicarubozo kugeza no kubabazwa ubugabo

Ubwanditsi 04 Sep 2018
Perezida Kagame yavuze ko EAC atari yo ikwiriye gutinza ubuhahirane muri Afurika
POLITIKI

Perezida Kagame yavuze ko EAC atari yo ikwiriye gutinza ubuhahirane muri Afurika

Ubwanditsi 30 Mar 2019
Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’i Burasirazuba yatangiranye intsinzi
Amakuru

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’i Burasirazuba yatangiranye intsinzi

Ubwanditsi 22 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru