• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Sulah Wakabiligi Nuwamanya yabaye igikoresho cya  RNC/CMI asiga u Rwanda icyasha nyamara rwita ku muryango we yataye

Uko Sulah Wakabiligi Nuwamanya yabaye igikoresho cya  RNC/CMI asiga u Rwanda icyasha nyamara rwita ku muryango we yataye

Ubwanditsi 27 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Muri iki gihe Isi yugarijwe n’ikiswe “Fake News” cyangwa se Inkuru z’ibinyoma ugenekereje mu Kinyarwanda, uwitwa Rutaburingoga Sulah Nuwamanya Wakabirigi yigaragaje mu nkuru z’impimbano acisha ku rukuta rwe rwa facebook zigaragaza umugambi afite wo kurwanya u Rwanda. Ibi byose Nuwamanya akaba abikora nyamara mu gihe Guverinoma y’u Rwanda imutungiye umuryango yataye agasanga abandi bagore.

Iyo umunyamategeko apfuye muri Kisoro, Wakabirigi aba uwa mbere gushinja u Rwanda yifashishije amakuru y’ibinyoma (Fake news) avuga ko Kigali ifite ukuboko muri urwo rupfu. Iyo abicanyi bari kuri moto barashe umuntu ukomeye muri Uganda, mbere ya raporo igaragaza uko byagenze, Nuwamanya aba arimo gushinja u Rwanda. Ibi ngo bikaba bimaze igihe kirekire nk’uko iyi nkuru icukumbuye kuri uyu mugabo ikomeza ivuga.

Ndetse, ngo n’igihe Muhammad Kirumira, wahoze ari Umukuru w’Igipolisi mu Karere ka Buyende, yatangazaga ko hari ba mafias b’ubutegetsi bwa Uganda bashaka kumwivugana, ubwo byabaga koko bakamwica, Nuwamanya Wakabirigi kuri facebook yumvikanishije ko ari u Rwanda rwamwishe.

Yewe ngo no mu bwicanyi buheruka ubwo abicanyi bicaga mwishywa wa Museveni, Nteireho Ruhegyera, n’umugore bari bari kumwe mu modoka ye y’agaciro, abacengezamatwara ba RNC/CMI batunze urutoki u Rwanda. Ni mu gihe Igipolisi cya Uganda ubwacyo cyatangaje ko intwaro zasanzwe ahakorewe icyaha zari zakuwe ku mupolisi. Uku kuri ari ko ngo ntacyo kuvuze kuri Nuwamanya n’abandi nkawe mu ntambara bahuriyeho yo gutanga amakuru y’ibinyoma avuga nabi u Rwanda.

Wakabirigi rero mu minsi ishize yari amaze iminsi akwirakwiza ibinyoma bya David Himbara, umwe mu bacengezamatwara bakuru ba RNC uba muri Canada, ko u Rwanda rwohereje abantu bo kumwica. Igipolisi cya Canada nyamara cyamusabye gutanga ibimenyetso bifatika arabibura. Ibi ariko ntibibuza Wakabirigi gukomeza ibikorwa bye bigamije kurwanya u Rwanda.

Ibisubizo by’ibi byose ariko wabikura mu bintu bitangaje

Ubwo uyu mucengezamatwara wa RNC, Nuwamanaya, yataga umugore we mu myaka mikeya ishize agasanga abandi bagore, u Rwanda nirwo rwatabaye umugore we n’abana. Nuwamanya Wakabirigi yataye umugore we, Beatrice Batamuriza amutana abana bane nk’utarigeze abamenya. Ibi bikaba byaravuzwe aho babaga nk’uko iyi nkuru dukesha Virungapost ikomeza ivuga.

Abana Nuwamanya yasize, atabasigiye n’amafaranga y’ubukode bw’inzu byibuze bw’ukwezi kumwe, ndetse nta n’igiceri cy’umunyu abasigiye, nk’uko byemezwa n’abazi umuryango, ni abakobwa batatu: uw’imyaka 12, uw’imyaka 10 n’undi w’imyaka 8, mu gihe umuto ari umuhungu w’imyaka 6.

Ubwo ubuzima bwakomereraga Beatrice n’abana, nyuma y’aho umugabo ataye urugo akagenda ntagaruke, yakoze icyo buri mubyeyi yakora. Bitewe n’uko yari azi ko Guverinoma y’u Rwanda itananirwa gufasha umubyeyi n’abana be bari mu kibazo nk’iki, yasabye ubufasha. Yabonye ubufasha burimo no kwishyurira abana amashuri ku mafaranga ya leta ndetse babona n’ubwisungane mu kwivuza.

Icyo gihe Nuwamanya yari muri Uganda, akorera RNC ya Kayumba Nyamwasa mu gutoteza no kugirira nabi inzirakarengane z’Abanyarwanda bajya cyangwa batuye muri Uganda byiyongera ku bikorwa bihoraho byo gukomeza kuyobya abantu. Mu Giswahili baca umugani ngo “asante ya punda ni mateke”, mu Kinyarwanda ukaba wagira uti: “Umutindi umuvura ijisho bwacya akarigukanurira”.

Umwe mu basesenguzi b’Abagande ati:  “Ubu nibwo bwoko bw’abantu, badakwiye muri sosiyete n’abantu batita ku bintu batabasha no kwita ku bana babo, usanga CMI ikunda!”

Bivugwa ko Nuwamanya yakoreye I Kigali imyaka mikeya nk’umunyamakuru, ari nabyo bishobora kuba byaramuhesheje umwanya wo kuvuganira RNC, n’ibindi bintu bamushinze nk’uko byemezwa n’ababizi.

Nuwamanya yagiye agira uruhare mu gutegura ibikorwa by’itangazamakuru birimo Rujugiro Tribert, Umuterankunga mukuru wa RNC. Kimwe mu bikorwa nk’ibi cyabaye muri uyu mwaka ubwo yateguriraga ibinyamakuru bikorera Kampala urugendo rwari rugamije kugaragaza neza business y’itabi ya Rujugiro mu Karere ka Arua. Muri aka karere uyu muterankunga wa RNC ahafite uruganda rw’itabi, inyandiko zagaragaje ko umuvandimwe wa Museveni, Salim Saleh, afitemo imigabane.

Umwe mu basesenguzi mu bijyanye n’itangazamakuru wakoranye na Nuwamanya ati: abantu bagomba kumva, mu mucyo w’ibi bimenyetso byose igitera imbaraga urwango Nuwamanya agirira u Rwanda.

Impamvu ya mbere ngo nuko Nuwamanya yaje mu Rwanda, ariko akananirwa kuhubakira ubuzima, bitewe no kunanirwa kwe nk’uko umusesenguzi avuga. Nyuma yo kunanirwa mu Rwanda, Nuwamanya yakurikijeho kwinjira mu dutsiko tugizwe n’abantu nabo bavuye mu Rwanda nyuma yo gukora ibyaha bitandukanye nka Rujugiro n’ibyaha bye mu bukungu.

Utu dutsiko twakoze ihuriro rikomeye muri Uganda ya Museveni, nawe ufite imigambi imaze igihe kirekire yo guhungabanya u Rwanda, yizera ko wenda umunsi umwe azashyiraho ubutegetsi azajya akoresha uko ashatse I Kigali.

Kuri ubu Nuwamanya akaba ari muri Komite Nshingwabikorwa ya RNC, aho akorana n’abantu nka Prossy Bonabaana, umukozi wa CMI (Urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda) ukura amabwiriza kuri Col. CK Asiimwe, numero ya kabiri muri CMI. Uyu Col. CK Asiimwe ni nawe ukoresha Sulah Nuwamanya Rutaburingoga Wakabirigi mu bikorwa byo gutanga amakuru y’ibinyoma ku Rwanda no kwibasira Abanyarwanda.

2019-09-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanya-Uganda bararegera kubangamirwa, Abanyarwanda baregera iyicarubozo

Abanya-Uganda bararegera kubangamirwa, Abanyarwanda baregera iyicarubozo

Ubwanditsi 09 Jul 2019
Inzozi za Museveni ku Rwanda

Inzozi za Museveni ku Rwanda

Ubwanditsi 16 Apr 2019
Kayumba Nyamwasa akomeje guhiga bukware abanyamuryango ba RNC b’inshuti za Ben Rutabana bari muri Uganda

Kayumba Nyamwasa akomeje guhiga bukware abanyamuryango ba RNC b’inshuti za Ben Rutabana bari muri Uganda

Ubwanditsi 29 Mar 2020
Andrew Mwenda na Muhoozi mu mugambi wo kwinjiza Museveni mu ntwari za Afurika mu buryo bwa magendu

Andrew Mwenda na Muhoozi mu mugambi wo kwinjiza Museveni mu ntwari za Afurika mu buryo bwa magendu

Ubwanditsi 25 Oct 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Claudine
    September 30, 20191:03 pm -

    Yewe, Uyu Sula twiganye muri UNR arihirwa na Leta y’uRwanda, ariko s’ubu gusa, na kera na kare ntamugabo warumurimo rwose. Wabona akeka ko kurwanya igihugu bizatuma aba umugabo ariko rwose nuwantawe.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi  bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro batangiye amahugurwa
Mu Mahanga

Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro batangiye amahugurwa

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo
HIRYA NO HINO

Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Umuryango wa Rogers Donne Kayibanda washimutiwe muri Uganda uratabaza
ITOHOZA

Umuryango wa Rogers Donne Kayibanda washimutiwe muri Uganda uratabaza

Ubwanditsi 24 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru