• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Bayoboke ba “Jambo Asbl-Amabyiruka ya CDR”, kugoreka ukuri kwa “Fondasiyo Yolande Mukagasana”, ntibihindura abere abajenosideri mukomokaho!!

Bayoboke ba “Jambo Asbl-Amabyiruka ya CDR”, kugoreka ukuri kwa “Fondasiyo Yolande Mukagasana”, ntibihindura abere abajenosideri mukomokaho!!

Ubwanditsi 03 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kuva y’aho Umunyarwandakazi Yolande Mukagasana ashingiye Umuryango ugamije gukora ubushakashatsi no kurwanya abayipfobya n’abayihakana”Fondasiyo Yolande Mukagasana”, abajenosideri n’ababakomokaho, basimbukiye ku isunzu ry’inzu, batangira kuyitirira ibitari mu nshingano zawo, ariko mu by’ukuri bikagaragara ko ”bitumye mu bihuru”, kuko bazi neza ko uyu mutegarugori n’ubu atazabaha agahenge, nk’uko yakomeje kugaragaza ukuri kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi, kukabashegesha.

Barabizi ko izi ari izindi ngufu zivutse zo gukomeza gukoma mu nkora ibikorwa bibi byabo no kubambika ubusa ku Karubanda, dore ko bagifite agatsiko (kagizwe cyane cyane n’ababashyigikiye mu mugambi wa Jenoside), kacyumva ndetse kakabafasha gukwirakwiza ibinyoma hirya no hino ku isi.  Nyamara kandi, uretse ko izi nyangabirama zihimbiye ibyo zishaka kumvikanisha, mu kiganiro Madamu Mukagasana yagiranye n’itangazamakuru muri Mutarama uyu mwaka akimara gushinga iyi  “Fondasiyo” yagize ati:” Tugomba kumenya ko ibidutandukanya bitatugira abanzi, ahubwo ni ubukungu dukwiye kubakiraho dushyize hamwe. Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka y’Abanyarwanda kandi y’ikiremwamuntu muri rusange. Kurwanya ingengabitekerezo n’ihakana bya Jenoside ni ukurwanya urwango n’amacakubiri mu bantu. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kubigiramo uruhare.”

Mu by’ukuri iyi mvugo irahamagarira buri Munyarwanda gushyira hamwe, amateka mabi yaturanze akatubera umusingi wo kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Bidatunguranye ariko bibabaje, ababaye aba mbere mu kurwanya iyi neza ya twese, ari rwa rubyiruko rukomoka ku bajenosideri, rwayobeye muri “Jambo Asbl”, abamaze kumenya intego yayo bongereyeho “Amabyiruka ya CDR ”. Dufashe ingero nke zerekana uburyo Jambo Asbl yayatomotswe ikimara kumenya ivuka rya “Fondasiyo Yolande Mukagasana”, ni amatakaragasi abayirimo bahise basohora ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’aho bagenda batanga ibiganiro byuzuyemo  kugoreka nkana ukuri.

Uwitwa Alice Mutimukeye abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ati:”Mukagasana arigisha amacakubiri urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.  Yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari akarande(héréditaire), ko abana bose b’Abahutu, n’abakiri mu nda,  bavukana ingengabitekerezo ya Jenoside”. Ibi byahise binashimangirwa na Laure Uwase ndetse  Norman Ishimwe,utegeka ”Amabyiruka ya CDR”, nabo bashinja Yolande Mukagasana irondakoko n’amacakubiri, bashingiye ku buswa bihariye bwo kugoreka imvugo yumvikanira buri wese.

Nyamara niwumva neza Yolande Mukagasana, ntaho yigeze avuga ko Abahutu bavukana urwango, ahubwo yasobanuye neza ko abajenosideri bahemukira abana, babatoza urwango. Mu kiganiro yagiranye na INTSINZI TV, Mukagasana yagize ati”….baracyarwanira ibyabasize.[NDLR: Abo muri Jambo Asbl]. Baracyarwanira idéologie génocidaire….ahubwo mbabazwa n’abana bazabyara, nk’uko nabo bambabaza, ikigusetsa.Bariya bonse amashereka  mabi, amashereka  abigisha urwango, sibo nabo. Ni ababyeyi gito,  baraga abana babo ibyabananiye. Ubwo koko urumva ukwiye kuraga umwana wawe urwango?”.

Basomyi dukunda kandi tuziho ubushishozi, muri aya magambo, ni hehe Mukagasana avuga ko Abahutu bavukana ingengabitekerezo ya Jenoside, ko ahubwo avuga ko abayifite bayitojwe n’ababyeyi babo?

Turashima ko abasomye ibyanditswe n’ibyatangajwe n’abanyakinyoma bo muri Jambo Asbl, atari ko bose babimize bunguri,. Nka ba sekibi. Abatazi neza ikinyarwanda byabasabye kwiyambaza impuguke, maze bamagana ibihimbano by’abo bamamazabinyoma. Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza Sila Cehreli yahise yandika kuri Twitter ko” niba atari ukwigiza nkana,bitangaje kubona abo muri Jambo Asbl batazi Ikinyarwanda, ururimi rwabo kavukire, ku buryo bavuga ibihabanye kure  n’ibyo Mukagasana yasobanuye”.

Izi mpaka zidafite ishingiro zanyibukije imyaka byafashe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha, ngo  abacamanza basobanukirwe neza ko ijambo”GUKORA” ryakoreshejwe n’abicanyi igihe kinini ryavugaga”gutsemba Abatutsi”. Nk’uko abajenosideri  baburanaga urwa ndanze, babeshya ko ”gukora” ari ukwitabira umurimo bisanzwe, nko guhinga, kubaka n’ibindi,  ababakomokaho nabo bararwana no kugoreka imvugo ngo bigire abana beza, batagatifuze ababyeyi babo.

Norman Ishimwe uvugwa muri iyi nkuru  ni mwene Sinamenye Mathias wabaye igikomerezwa ku ngoma zateguye zikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Naho Laure Uwase ni umukobwa wa Agnès Mukarugomwa na Anastase Nkundakozera, wanahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyina Mukarugomwa ubu ni inshoreke ya Gaspard Musabyimana, banasangiye urwango rukomeye bafitiye Abatutsi.

Nta gihe Rushyashya itagaragaje ko icyaha ari gatozi, kuko kiryozwa uwagikoze. Nyamara kubera ipfunwe ry’ibyo ababyeyi babo bakoze, urubyiruko rwa Jambo Asbl-Amabyiruka ya CDR,  rushishikajwe no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nako rutagatifuza ba ruharwa bababyaye. Rurarwana n’ubusa ariko kuko, nk’uko Yolande Mukagasana abivuga, nta na rimwe ikibi kizatsinda icyiza. Abarajwe ishinga no kubaka u Rwanda bazakomeza bakore ibyiza, abafite imigambi isenya nabo bakomeze ibibi, amateka azaca urubanza.

Twakwibutsa gusa ko ubu atari bwo  Yolande Mukagasana atangiye urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Magingo aya amaze kwandika ibitabo 7 bivuga ku mateka y’iyo Jenoside, ndetse bihindurwa mu ndimi zisaga 5, aharanira ko amateka ya Jenoside atagorekwa cyangwa ngo azime. Umuryango”Fondasiyo Yolande Mukagasana” rero ngo uzakomeza muri uwo mujyo, wandika ibindi bitabo, utegura amafilimi , amahugurwa n’ibiganiro mbwirwaruhame hirya no hino ku isi, ikigamijwe ari urwanya Jenoside n’andi macakubiri mu bantu.

2021-02-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Urwego rw’ubutasi rw’u Bufaransa rwari ruzi ko Guverinoma bashyigikiye ari yo yakoraga Jenoside.”-Rtd Lt.Col. Guillaume Ancel

“Urwego rw’ubutasi rw’u Bufaransa rwari ruzi ko Guverinoma bashyigikiye ari yo yakoraga Jenoside.”-Rtd Lt.Col. Guillaume Ancel

Ubwanditsi 25 Mar 2018
Mashami Vincent wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabwiwe ko atazongerererwa amasezerano

Mashami Vincent wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabwiwe ko atazongerererwa amasezerano

Ubwanditsi 10 Mar 2022
“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

Ubwanditsi 31 Oct 2022
Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022

Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022

Ubwanditsi 17 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro
Amakuru

Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Ubwanditsi 04 Sep 2025
Rusesabagina Paul siwe wenyine wo muri FLN uri kuburanishwa: Umushinjacyaha Mukuru
Amakuru

Rusesabagina Paul siwe wenyine wo muri FLN uri kuburanishwa: Umushinjacyaha Mukuru

Ubwanditsi 05 Oct 2020
Umunyarwanda yatorewe umwanya wa visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni
HIRYA NO HINO

Umunyarwanda yatorewe umwanya wa visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni

Ubwanditsi 11 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru