• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye

Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye

Ubwanditsi 24 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amagambo ya Donatien Kabuga umuhungu wa Felien Kabuga ukurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko umwana na se bahuje ibitekerezo bipfuye.

Ni amagambo ari muri videwo uyu mwene Kabuga yashyize ku mbuga nkoranyambaga nk’uhagarariye umuryango wose, ahamagarira abantu kuza kwifatanya na bo mu myigaragambyo bateganyije kuzakora uyu munsi tariki 24 Ugushyingo 2022.

Muri iyi videwo uyu Donatien Kabuga yumvikana avuga amagambo arimo agashinyaguro no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aho gukoresha ijambo ‘Jenoside,’ akoresha ‘événement’, ijambo rusange bakoresha bagaragaza ko hari “ikintu runaka” cyabaye mu bihe byatambutse.

Ntabwo uyu muhungu atandukanye na se Felicien Kabuga, uhakana uruhare yagize kuri Jenoside, nyamara hari abatangabuhamya bagaragaje ko yatanze inkunga y’amafaranga n’ibikoresho  byifashishijwe mu mugambi wo kurimbura Abatutsi, ibyo umuhungu we yita ‘événement’

Gukoresha iri jambo, byumvikanisha kwambura uburemere Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyihakana no gukomeretsa abagizwe impfubyi n’abapfakazi muri Jenoside,  se ashinjwa gutera inkunga, dore ko mu minsi 100 abarenga miliyoni bari bamaze kwicwa urw’agashinyaguro, Kabuga abigizemo uruhare rukomeye.

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Kabuga, akaba n’umwe mu bahoze mu mutwe w’urubyiruko rw’ishyaka rutwitsi CDR, aherutse guhamiriza urukiko ko kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabikomoye kuri  RTLM, radiyo Félicien Kabuga ashinjwa gutera inkunga.

Ikindi uyu Donatien Kabuga asabira imyigaragambyo, ni ukuba imitungo ya se yarafatiriwe.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko imitungo y’ukurikiranyweho ibyaha ishobora gufatirwa cyangwa gutambamirwa, mu gihe mu byo uregwa akurikiranyweho harimo n’indishyi. 

Uretse imitungo itimukanwa ifatirwa n’amafaranga ari kuri konti ashobora gufatirwa mu gihe cy’iminsi 60, ku mpamvu zitangwa n’ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha. 

Icyakora kuri Kabuga byo birihariye, kuko yatorotse ubutabera akamara igihe kinini yihishahisha mu mahanga, imitungo ye ikaba yarafatwaga nk’itakigira nyirayo. 

Nk’uko Prof. Gregory H. Stanton, umuhanga mu mateka ya Jenoside yabivuze, guhakana no gupfobya  Jenoside, nicyo cyiciro cyayo cya nyuma. Muri iki cyiciro, abakoze Jenoside bagerageza uko bashoboye ngo bagoreke amateka bagahindura abarokotse Jenoside abicanyi, nk’aho aribo bayikoze. Ngibi ibyo mwene Kabuga arimo gukora, agamije gusibanganya no kwikiza ipfunwe ry’ibyo se yakoze. Uko iyo myigaragambyo yabo yagenze tuzabigarukaho mu nkuru yacu itaha.

 

2022-11-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Cécile Kayirebwa aritegura gushyira hanze igitabo cye cya mbere yise “Wowe utuma mpimba” kizaba gikubiyemo ibisigo bye

Cécile Kayirebwa aritegura gushyira hanze igitabo cye cya mbere yise “Wowe utuma mpimba” kizaba gikubiyemo ibisigo bye

Ubwanditsi 23 Aug 2021
Abapolisi babiri bacunga umutekano mu muhanda bafashwe bakira ruswa

Abapolisi babiri bacunga umutekano mu muhanda bafashwe bakira ruswa

Ubwanditsi 27 Apr 2016
Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Ubwanditsi 17 Nov 2021
Zambia : RNC iravugwaho kwiyitirira abafana b’Amavubi ibita abayoboke bayo

Zambia : RNC iravugwaho kwiyitirira abafana b’Amavubi ibita abayoboke bayo

Ubwanditsi 21 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
Amakuru

Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Ubwanditsi 28 Apr 2021
” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?
Amakuru

” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

Ubwanditsi 02 Jul 2024
APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0
Amakuru

APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0

Ubwanditsi 14 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru