• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?
Umusore wavuze ijambo "tuzabavuna" ubwo na IVU yiyumvemo.

” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

Ubwanditsi 02 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Ubwo umukandida wa FPR-INKOTANYI, Paul Kagame yasabanaga n’abaturage babarirwa mu bihumbi 450 i Busogo mu Karere ka Musanze, yongeye kuburira abanzi bahora batega u Rwanda iminsi, abibutsa ko imigambi yabo yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda batazigera bayigeraho.

Umwe mu baturage yahise azamura ijwi, ati:” Abo tuzabavuna”, ashaka gusobanura ko abo bagome ntaho bazamenera, kuko Abanyarwanda biteguye kubaha “isomo” ryo kutavogera u Rwanda, nk’iryo abacengezi n’abandi bagizi ba nabi bahawe, haba aho mu majyaruguru, haba no mu bindi bice by’Igihugu.

Burya rero koko “bavuga ibyigondoye umuhoro ukarakara”! Ikindi burya nutera ibuye mu gihuru kirimo imbwa nyinshi, ibwejuye uzamenye ko ariyo rifashe.

Uwo muturage akimara kuvuga ati: “TUZABAVUNA”, wa mufatanyabikorwa wa FDLR, INGABIRE Victoire Umuhoza, uzwi cyane ku izina rya”IVU”, yihutiye kujya ku muzindaro we” IMBARUTSO YA DEMOKARASI” ukorera kuri YouTube, maze yikoma iyo mvugo ya “TUZABAVUNA”, bigaragaza rwose ko yumva ari mubo iyo mvugo ireba.

IVU avuga ko iyo mvugo ” tuzabavuna” ngo ari ukwimika “violence” no kutoroherana!

None se Ingabire we, ko ari wowe wabaye umuyobozi wa mbere wa FDLR, ikitwa RDR, watubwira ko uretse umugambi wo kugaruka kugirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda, indi neza mugamije ari iyihe, ku buryo uwategura “Kubavuna” yaba ahutaje abatagatifu?

Ejo bundi, mu nama yabereye i Buruseli mu Bubiligi, ishyaka ryawe “FDU-Inkingi” ryareruye rivuga ku mugaragaro ko rigiye “kurushaho” gushyigikira iterabwoba rya FDLR. Iriya se ni koperative y’ubuhinzi n’ubworozi mushyigikiye, ku buryo uwateganya “kuyivuna” yaba ahohoteye inzirakarengane zishakiraga kwiteza imbere?

Buriya se igihe mwateraga mu Kinigi mukahica abaturage, mukabakomeretsa, abandi mukabangiriza ibyabo, wari umutambagiro w’isakaramentu, cyangwa amabi mwahakoze niyo yatumye uriya muturage yumva nta kindi mukwiye uretse”kubavuna”?

IVU, jya umenya ko ibikomere by’ubugizi bwa nabi bw’abajenosideri, ushyigikiye, n’ubu bitarakira, maze ureke gukomeza kubitoneka.

Ubuyobozi bw’uRwanda nta gihe butababarira abitandukanya n’ibikorwa by’iterabwoba, bagasubizwa mu buzima busanzwe nk’ubw’abandi Banyarwanda. Abadashaka kumva tuzabavuga, bahwiturwe, nibarenga wa murongo utukura” tubavune”!

2024-07-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Zion Temple : Abashaka kujya muri ISRAEL mushonje muhishiwe

Zion Temple : Abashaka kujya muri ISRAEL mushonje muhishiwe

Ubwanditsi 16 Sep 2016
Tombola ya 1/4 cya Champions League yasize ikipe ya Bayern Munichen ifite igikombe giheruka izahura na PSG bahuriye ku mukino wa nyuma mu mwaka w’imikino wa 2019-2020

Tombola ya 1/4 cya Champions League yasize ikipe ya Bayern Munichen ifite igikombe giheruka izahura na PSG bahuriye ku mukino wa nyuma mu mwaka w’imikino wa 2019-2020

Ubwanditsi 19 Mar 2021
Aho bukera Tshisekedi arabarutsa amadolari yabahaye ngo badobye amatora mu Rwanda bikabananira

Aho bukera Tshisekedi arabarutsa amadolari yabahaye ngo badobye amatora mu Rwanda bikabananira

Ubwanditsi 12 Jul 2024
U Rwanda ruyoboye Afurika mu gufata imodoka zibwe

U Rwanda ruyoboye Afurika mu gufata imodoka zibwe

Ubwanditsi 13 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa
Mu Rwanda

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Lt Gen Mushyo Kamanzi  niwe  Mugaba  mukuru  mushya w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo
ITOHOZA

Lt Gen Mushyo Kamanzi niwe Mugaba mukuru mushya w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Ramos yatangaje umukinnyi yifuza ko Real Madrid yasinyisha yikoma Ronaldo
IMIKINO

Ramos yatangaje umukinnyi yifuza ko Real Madrid yasinyisha yikoma Ronaldo

Ubwanditsi 09 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru