• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yasabye abacamanza kutavugirwamo no kwihutisha ubutabera

Perezida Kagame yasabye abacamanza kutavugirwamo no kwihutisha ubutabera

Ubwanditsi 01 Aug 2018 POLITIKI

Perezida Kagame yasabye inzego z’ubucamanza gukorera mu bwisanzure ziharanira kutavugirwamo, kugira ngo abaturage babone ubutabera bwihuse.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018, ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza batandukanye barimo ab’Urukiko rw’Ikirenga, urw’Ubujurire ndetse n’Urukiko Rukuru.

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 20 ishize, mu gihugu hakozwe amavugurura atandukanye agamije kubaka inzego z’ubutabera kugira ngo bubashe gukora uko bikwiye.

Yavuze ko ayo mavugurura n’imikorere myiza y’ubutabera bw’u Rwanda, aribyo bituma rukomeza kugirirwa icyizere n’abenegihugu ndetse n’abanyamahanga.

Yagize ati “Inzego zaravuguruwe, aho inkiko zikorera hakozwe ibishoboka, haba ku mubare w’abacamanza wariyongereye ndetse n’ubumenyi n’ubundi bushobozi byabo […] ariko ibi byonyine ntibihagije ubwabyo. Hari henshi bigaragara ko ubutabera butangwa bushobora kurushaho kunozwa no kugenda neza.”

Yongeyeho ati “Ibyo byose nibyo biha abanyarwanda n’abashoramari mu gihugu cyacu icyizere cyo gukora imirimo yabo batishisha kuko bazi neza uburenganzira bwabo ko bwubahirizwa, banazi neza ko nta wabarenganya kuko hari amategeko n’inzego z’ubutabera zibarengera, kandi ko n’aho bibaye abantu babibazwa cyangwa bakabihanirwa.”

Perezida Kagame yavuze ko kubera icyo cyizere abanyamahanga bafitiye ubutabera bw’u Rwanda, bazakomeza kuza ku bwinshi asaba kongeramo ingufu kugira ngo ubutabera buzahore bunoze.

Ati “Bikwiye kumvikana ko u Rwanda rutakiri urw’abanyarwanda gusa. Turusangiye n’isi yose, abantu bose baza hano bafite ibyo bashaka gukora bitandukanye ndetse bizagera n’aho abaza mu gihugu baba na benshi kurusha n’abanyarwanda.Icyo gihe ibintu byose bikemurwa n’uburyo amategeko yubahirizwa n’ukuntu ubucamanaza bukora neza.”

Yakomeje asaba inzego z’ubucamanza gukora akazi kazo neza, ziharanira kutavugirwamo kugira ngo ubutabera butangwa bwihute.

Ati “Izo nzego (z’ubutabera) zikwiye kuba zumvikana, abacamanza bakora mu bwisanzure batavugirwamo bafata ibyemezo bitandukanye.”

Perezida Kagame yagarutse ku bacamanza b’urukiko rw’ubujurire, avuga ko rwashyizweho kugira ngo rukorere mu ngata urukiko rw’ikirenga kandi abaturage babone ubutabera bwihuse.

Itegeko ngenga rishyiraho urukiko rw’Ubujurire ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 30 Gicurasi 2018, rivuga ko ruri mu cyiciro cy’inkiko zisanzwe. Ni igisubizo cy’imanza zajuririrwaga mu Rukiko rw’Ikirenga zikamaramo imyaka myinshi zitaraburanishwa.

Urukiko ruri hagati y’urw’Ikirenga n’Urukiko Rukuru, ruzakira imanza zimaze hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe zarajuririwe mu Rukiko rw’Ikirenga.

Perezida Kagame yavuze urukiko rw’ikirenga ruzibanda ku zindi nshingano zo gusesengura itegeko nshinga n’andi mategeko kugira ngo bihe umurongo mwiza inzego z’igihugu.

Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, Kalimunda Muyoboke Aimé, yavuze ko amategeko aherutse kuvugururwa azatuma nta manza zongera gutinda nkuko byari bimeze.

Yagize ati “Imanza nyinshi zatinzwaga no kuburanishwa n’inteko y’abacamanza batatu, bivuze ko hari abacamanaza babiri umwanya wabo wapfaga ubusa, ubu noneho imanza zizajya zicibwa n’umucamanza umwe.Izifite uburemere bigaragara ni zo zizajya ziburanishwa n’abacamanza batatu.”

Ku kijyanye no kutavugirwamo, Kalimunda yavuze ko ibikenewe byose ngo umucamanza akorere mu bwisanzure bihari ngo keretse ari ikibazo afite we ubwe.

Ati “Ubu abacamanza ni ntayegayezwa, bahabwa inshingano kugeza igihe bagiriye mu kiruhuko cy’izabukuru.Iyo ni imwe mu nzira ituma bagira ubwigenge kuko ntabwo baba abatinya ko bari bufate ibyemezo byatuma bavanwa mu kazi […]Nta kibazo cy’ubwigenge gihari ariko ni ikibazo kibanza gusuzumirwa mu mutima wa buri mucamanza igihe agiye gufata icyemezo.”

Mu barahiye uyu munsi harimo Cyanzayire Aloysie, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Richard Muhumuza, umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, Kalimunda Muyoboke Aimé, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na Mukamulisa Marie Thérèse, Visi Perezida warwo.

Mu rukiko rw’ubujurire kandi harahiye abacamanza 11 barimo Kaliwabo Charles, Mukanyundo Patricie, Mukandamage Marie Josée, Rugabirwa Reuben, Hitiyaremye Alphonse, Gakwaya Justin, Prof. Ngagi Munyamfura Alphonse, Nyirandabaruta Agnès, Munyangeli Innocent, Muhumuza Richard na Kanyange Fidelité.

Perezida Kagame yanakiriye indahiro ya Ndahayo Xavier nka Perezida w’Urukiko Rukuru, Visi perezida we Kanzayire Bernadette na Rutazana Angeline, visi perezida w’Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi.

Perezida Kagame yasabye abacamanza kutavugirwamo no kwihutisha imanza

Cyanzayire Aloysie yarahiriye kuba umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga

Mukamulisa Marie Thérèse urahirira kuba Visi Perezida w’urukiko rw’ubujurire

Rugabirwa Ruben, umucamanza mu rukiko rw’ubujurire

2018-08-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abapolisi bari mu myitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo

Abapolisi bari mu myitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo

Ubwanditsi 10 Feb 2017
Dr Ngabitsinze yatorewe kuyobora PAC, Frank Habineza atorwa muri komisiyo y’Imibereho y’Abaturage

Dr Ngabitsinze yatorewe kuyobora PAC, Frank Habineza atorwa muri komisiyo y’Imibereho y’Abaturage

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Jean Mbanda yageze mu Rwanda bucece ibyo kwiyamamariza kuyobora igihugu abivamo

Jean Mbanda yageze mu Rwanda bucece ibyo kwiyamamariza kuyobora igihugu abivamo

Ubwanditsi 12 May 2017
Sudani y’Epfo: Perezida Kiir na Riek Machar bashyizeho Guverinoma ihuriweho

Sudani y’Epfo: Perezida Kiir na Riek Machar bashyizeho Guverinoma ihuriweho

Ubwanditsi 24 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.
Amakuru

NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

Ubwanditsi 18 Jan 2023
APR FC itsinze Simba, ifata umwanya wa mbere
IMIKINO

APR FC itsinze Simba, ifata umwanya wa mbere

Ubwanditsi 14 Aug 2016
Kamanzi Emery yagizwe ‘Team Manager’ w’Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson uherutse kwegura
Amakuru

Kamanzi Emery yagizwe ‘Team Manager’ w’Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson uherutse kwegura

Ubwanditsi 23 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru