• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ko hari ibimenyetso simusiga byerekana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi , Ingabire Victoire na bagenzi be ko batazana ibya “jenoside yakorewe Abahutu” baririmba?

Ko hari ibimenyetso simusiga byerekana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi , Ingabire Victoire na bagenzi be ko batazana ibya “jenoside yakorewe Abahutu” baririmba?

Ubwanditsi 09 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Nubwo habaye inenge nyinshi mu manza zaburanishirijwe mu rukiko mpuzamahanga rw’Arusha, nko gushinyagurira abatangabuhamya, kugira abere abajenosideri cyangwa kubaha ibihano bya nyirarureshwa, nibura hari ukuri kwamenyekaniye mu buhamya ndetse n’inyandiko, butari kuzapfa kujya ahabona, kandi ari ingenzi mu kugaragaza bidasubirwaho ko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe, mbere yo kuwushyira mu bikorwa muw’1994.

Ni amashirakinyoma asobanura bidasubirwaho ko iyo Jenoside atari impanuka, gusubiranamo kw’amoko, cyangwa uburakari Abahutu batewe n’urupfu rw’ ” umubyeyi”, Perezida Yuvenari Habyarimana, nk’uko bikunze kuvugwa n’ abajenosideri n’ababashyigikiye.

Ibimenyetso byavugiwe ahantu hanyuranye, byerekana ko Jenoside yakozwe Abatutsi yateguwe ni byinshi cyane. Muri iyi nyandiko, twe twahisemo kugaruka kuri bibiri gusa byavugiwe mu rukiko rw’Arusha, kuko dukeka ko atari Abanyarwanda benshi babimenye.

” Umwanzi wa Repubulika ni Umututsi uri imbere mu gihugu n’uri hanze yacyo”.

Nk’uko byanatinzweho mu rubanza rwa Col Théoneste Bagosora na bagenzi be bari mu gisirikari cya EX-FAR, nyuma y’umwaka n’amezi 2 FPR-Inkotanyi itangije intambara ku Rwanda, tariki 01/12/1991, Perezida Habyarimana yashyizeho itsinda ry’abasirikari bakuru 10, bayobowe na Col Bagosora, rihabwa inshingano yo gusesengura neza imiterere y’umwanzi, icyakorwa ngo atsindwe, haba mu nzira ya gisirikari, iy’icengezamatwara, n’iya politiki.

Tariki 21/09/1992, nibwo ibikubiye muri raporo y’iryo tsinda ryiswe “Komisiyo Bagosora” byashyikirijwe Perezida Habyarimana n’abayobozi bakuru mu gisirikari, ndetse binasohorwa mu binyamakuru byakoreraga mu kwaha kw’abahezanguni b’Abahutu.

Mu by’ingenzi byari muri iyo raporo, harimo umwanzuro ugaragaza ko umwanzi wa Repubulika ari mu byiciro bibiri:

1. “UMUTUTSI WESE URI HANZE Y’U RWANDA, N’URI IMBERE MU GIHUGU. UWO MUTUTSI AKUMBUYE UBUTEGETSI BWA CYAMI, YANZE KWEMERA IBYIZA BYA REVOLISIYO MVUGURIRAMUCO YO MUW’1994, KANDI AGAMIJE KWISUBIZA UBUTEGETSI MU NZIRA ZOSE, ZIRIMO N’INTAMBARA.

2. “UMUNTU WESE USHYIGIKIYE UMUTUTSI. NI UKUVUGA UMUHUTU WANGA UBUTEGETSI BWA HABYARIMANA, N’UMUNYAMAHANGA WARONGOYE UMUTUTSIKAZI”.

Imbanzirizamushinga y’iki cyegeranyo cy’impapuro 14 (draft/brouillon) wanditswe na Col Anatole Nsengiyumva, wategekaga iperereza rya gisirikari, unozwa na Maj Cyiza Augustin, mbere y’uko Col Bagosora amurika imyanzuro ibukuru.

Niba hari ikintu cyabijije icyuya Bagosora mu rubanza rwe, ni ukwisobanura kuri iyi komisiyo ye n’imyanzuro yayo. We n’abamwunganira bagerageje kwerekana ko ari ibisanzwe gusesengura imiterere y’umwanzi igihe igihugu cyatewe, akanabeshya ko iyo raporo yagizwe ibanga ngo idakurura amacakubiri mu baturage, ngo ikaba yarashyizwe ku karubanda by’impanuka.

Ubushinjacyaha bwo bwerekanye neza iyo raporo yashyizwe nkana mu itangazamakuru, hagamijwe kurakaza Abahutu, babumvisha ko Abatutsi bashaka kubasubiza “mu buhake n’uburetwa bw’ingoma ya cyami”.

Ibi kandi ni nako impuguke mu mateka y’uRwanda zibibona. Umunyamerikakazi akaba n’umushakashatsi, Nyakwigendera Alisson DesForges, mu gitabo cye” Aucun témoin ne doit survivre” cyasohotse muw’1999″, yashimangiye ko icyo cyegeranyo kivuga ko” umwanzi nyawe wa Repubulika ari Umututsi”, cyongereye urwango Abahutu bari basanzwe bafitiye Abatutsi, ndetse banatangira kwiga uko babikiza”batarabambura ubutegetsi”.

Ubwo icyo cyegeranyo rutwitsi cyasohokaga, Umufaransa Col Michel Robardey yari mu mu Rwanda, mu rwego rw’ubufatanye mu bya gisirikari hagati y’igihugu cye n’uRwanda. Ubwo yatangaga ubuhamya muri Sena y’Ubufaransa muw’2007, yavuze ko byaba ari uburyarya n’ubugome hagize uwirengagiza ko icyo cyegeranyo ari ikimenyetso cy’umugambi wa jenoside wari uriho utegurwa.

Col Robardey yanemeje ko ba Ambasaderi b’Ubufaransa basimburanye mu Rwanda, Jean- Michel Marlaux na Georges Martres, nabo babonye icyo cyegeranyo. Kuba ntacyo bakoze, kandi babona ko ari jenoside itegurwa, Rushyashya isanga ari kwa kugambanira cyangwa gutererana Abatutsi, amateka azahora aryoza ibihugu byari bifite ubushobozi bwo gukumira ishyano.

” Twatojwe kwica Abatutsi 1.000 mu minota 20 gusa”.

Muri urwo rubanza rwa Bagosora na bagenzi be kandi, Gen Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni, MINUAR, zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda, yabwiye urukiko uburyo, muri Mutarama 1993 Interahamwe”Jean-Pierre” (agahimbano yahawe ku bw’umutekano we), yamusobanuriye ko we na bagenzi be babarirwa mu bihumbi, bari bamaze guhabwa imyitozo ihambaye n’ingabo za Leta, ku buryo buri wese yari afite ubushobozi bwo kwica Abatutsi nibura 1.000 mu minota itarenze 20.

“Jean-Pierre” kandi yanabwiye Gen Dallaire ko hari ahantu henshi, cyane cyane muri Kigali, hari hahishe intwaro n’amasasu, Interahamwe zagombaga kwifashisha mu kwica Abatutsi, igihe cyose Leta yari kuvuza ifirimbi itangiza ” kwikiza umwanzi”. Izo ntwaro ngo zajyaga guhishwa nijoro, zipakiye mu makamyo ya gisirikari, agahiduranyaga “plaques” kugirango atamenyekana.

Gen Dallaire yandikiye abayobozi be i New York, abamenyesha iby’iyo myiteguro ya Jenoside, ariko muri kwa gutererana Abatutsi, bamubuza gutahura no gusenya ubuhisho bw’izo ntwaro.

Nk’uko twabivuze haruguru, ibi ni bike mu byahishuwe mu manza z’Arusha. Ntwitwiriwe tugaruka ku mbwirwaruhame z’abategetsi zahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi na mbere y’urupfu rwa Habyarimana, amategeko 10 y’Abahutu yasohotse muri Kangura muri nomero yayo ya 6 yo mu Kuboza 1990, ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kibirira, mu Bigogwe no mu Bugesera, mu by’ukuri bwari nk’imyitozo yo gukora jenoside, n’ibindi byinshi byerekana ko urupfu rwa Habyarimana rworosoye gusa uwabyukaga.

Ko ibimenyetso bidashidikanywaho byerekana uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, abayiteguye, abayishyize mu bikorwa, n’abayishyizeho iherezo, kuki Ingabire Victoire na FDU/FDLR Inkingi ye, Nahimana Tomasi n’ingirwa-leta ye yo mu rubundiro, abana b’inkoramaraso bo muri Jumbo asbl, n’andi basazi biriza mu majimbiri “jenoside yakorewe Abahutu”, batazana ibimenyetso by’uko yateguwe, abayikoze n’abayihagaritse? Harya ngo ntibasinzira batabujije Abanyarwanda amahoro n’umutuzo, bakesha inzira bahisemo yo kwanga amacakubiri?

IVU we, bwira inyangabirama ngenzi zawe ko muhomera iyonkeje. Umunyarwanda wa none ntakiri wa wundi babwira gukubita uwo yanga agakubita uwo basangira.

2024-09-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mafia m’ubucuruzi bw’ amabuye y’agaciro niryo banga ryo gukomera kw’  ingoma ya Perezida Pierre Nkurunziza 

Mafia m’ubucuruzi bw’ amabuye y’agaciro niryo banga ryo gukomera kw’  ingoma ya Perezida Pierre Nkurunziza 

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Ubwanditsi 18 Jul 2019
Perezida Macron ashobora gusura u Rwanda muri Mata 2019

Perezida Macron ashobora gusura u Rwanda muri Mata 2019

Ubwanditsi 08 Mar 2019
Ingimbi n’Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey’Urubyiruko

Ingimbi n’Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey’Urubyiruko

Ubwanditsi 12 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika hibandwa ku muco wo kwigira
POLITIKI

U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika hibandwa ku muco wo kwigira

Ubwanditsi 23 May 2018
Uganda: Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia zirarira ayo kwarika nyuma yo kumara igihe badahembwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia zirarira ayo kwarika nyuma yo kumara igihe badahembwa

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Umutoza wa Rayon Sports Minnaert yakiriye Djoliba yitegura abakeba APR FC
IMIKINO

Umutoza wa Rayon Sports Minnaert yakiriye Djoliba yitegura abakeba APR FC

Ubwanditsi 16 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru