• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BURUNDI: Urupfu rw’abarwanashyaka 31 ba CNDD-FDD i Busoni rwibajije byinshi ku mutekano w’abaturage n’inshingano z’ubuyobozi   |   18 Nov 2026

  • Perezida Paul Kagame yakurikiwe umukino ikipe y’igihugu ya Mali yatsindiyemo u Rwanda ibona itike ya CAN 2027   |   18 Nov 2026

  • Macron: Kwaguka kwa OIF bidusaba kubaka ubwumvikane kugira ngo tubungabunge ubumwe   |   16 Nov 2026

  • Cambodia: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahageze, bakirwa n’abayobozi batandukanye   |   12 Nov 2026

  • Karuranga John Vianney wasabwe gutera Gerenade mu Rwanda yambitse ubusa Abagome ataha mu Rwanda   |   11 Nov 2026

  • Jenoside ikomeje kwambika ubusa Interahamwe: Teganya Jean Léonard Yoherejwe na Amerika mu Rwanda   |   10 Nov 2026

You are at :Home»Amakuru»FERWAFA yashyize hanze ibiciro by’amatike yo guherekeza Amavubi muri Mali, umutoza Constantine agaragaza abakinnyi 28 azifashisha

FERWAFA yashyize hanze ibiciro by’amatike yo guherekeza Amavubi muri Mali, umutoza Constantine agaragaza abakinnyi 28 azifashisha

RUSHYASHYA 02 Nov 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ibiciro by’amatike ku bafana bifuza guherekeza ikipe y’Igihugu, Amavubi, muri Mali, aho itike yo kugenda no kugaruka mu cyiciro cya Economy Class ari amadolari 700, mu gihe iya Business Class ari amadolari 1.500.

Ibi bije mu gihe Amavubi akomeje imyiteguro y’imikino ibiri azahuramo na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 (CAN 2027), kizabera muri Tanzania, Uganda na Kenya.

FERWAFA yatangaje ko igiciro gisanzwe cyo kugenda no kugaruka ari amadolari 1.700, ariko hashyizweho ibiciro byihariye ku bafana bazaherekeza ikipe y’Igihugu, itariki ya 5 Ugushyingo 2026 ni yo ntarengwa yo gusaba amatike.

Umukino ubanza uzabera kuri Stade du 26 Mars i Bamako muri Mali, ku wa 13 Ugushyingo 2026, saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali. Amakipe yombi azongera guhura ku wa 17 Ugushyingo kuri Stade Amahoro i Kigali.

Image

Constantine yahamagaye abakinnyi 28, Emeran ntiyagaragaramo

Mu gihe imyiteguro ikomeje, umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yashyize ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 28 azifashisha muri iyi mikino, rutagaragaraho Noam Emeran, mu gihe myugariro Manzi Thierry yongeye guhamagarwa.

Emeran w’imyaka 24 yari mu bakinnyi Amavubi yakoresheje mu mikino ibiri ibanza yo gushaka itike ya CAN 2027, u Rwanda rwatsinzemo Liberia ibitego 3-1 na Cap-Vert ibitego 2-1.

Manzi Thierry, ukinira Al Golan SC yo muri Iraq, yagarutse mu ikipe y’Igihugu nyuma yo kutagaragara ku rutonde rw’abakinnyi bahamagawe mu mikino ibanza y’amatsinda.

Image

Abakinnyi bahamagawe:

Abanyezamu: Niyongira Patience wa Police FC, Hakizimana Adolphe wa APR FC, Mugisha Yves wa Rayon Sports na Ntwari Fiacre wa Kruger United yo muri Afurika y’Epfo.

Abugarira: Mutsinzi Ange, Niyigena Clément, Kavita Phanuel Mabaya, Nkulikiyimana Nganji Darryl na Manzi Thierry. Ku mpande z’ubwugarizi hahamagawe Imanishimwe Emmanuel, Mickels Jacques Leroy, Niyomugabo Claude, Ganijuru Elie Ishimwe, Uwumukiza Obed, Kwizera Jojea, Byiringiro Jean Gilbert na Mugisha Gilbert.

Mu bakinnyi bo hagati harimo Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Hamis Hakim, Iradukunda Elie Tatou, Ruboneka Jean Bosco na Muhire Kevin.

Ba rutahizamu bahamagawe ni Nshuti Innocent, Mbonyumwami Taiba, Biramahire Abeddy, Mickels Joy-Lance, Uwiyaremye Fidali na Mickels Joy-Slayd.

Amavubi na Mali bihanganiye kuyobora Itsinda K

U Rwanda na Mali byombi bifite amanota atandatu mu mikino ibiri bimaze gukina, bikaba bose bari ku mwanya wa mbere mu Itsinda K. Mali yatangiye itsinda Cap-Vert ibitego 3-1, itsinda Liberia igitego 1-0.

Abafana bifuza guherekeza Amavubi muri Mali barasabwa gutanga ubusabe bw’amatike bitarenze ku wa 5 Ugushyingo 2026, mu gihe umukino wa mbere uteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo.Image

2026-11-02
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Amagaju na Etoile de l’Est mu makipe yatangiye neza urugendo rwo gukina ikiciro cya mbere 2021-2022

Amagaju na Etoile de l’Est mu makipe yatangiye neza urugendo rwo gukina ikiciro cya mbere 2021-2022

Ubwanditsi 19 Sep 2021
Ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma y’iminsi 105 Umutoza Adel n’umwungirije batozaga Gasogi United  batandukanye n’iyo kipe

Ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma y’iminsi 105 Umutoza Adel n’umwungirije batozaga Gasogi United batandukanye n’iyo kipe

Ubwanditsi 01 Nov 2022
Abapolisi b’Abarundi bari muri Centrafrika batashye

Abapolisi b’Abarundi bari muri Centrafrika batashye

Ubwanditsi 02 Aug 2016
Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Ubwanditsi 01 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenyatta azatangazwa ko yatsinze amatora Odinga asigare yimyiza imoso
Mu Mahanga

Kenyatta azatangazwa ko yatsinze amatora Odinga asigare yimyiza imoso

Ubwanditsi 29 Oct 2017
Intumwa za UNICEF zo mu gihugu cya Finland zasuye Isange One Stop Center
Mu Mahanga

Intumwa za UNICEF zo mu gihugu cya Finland zasuye Isange One Stop Center

Ubwanditsi 27 Feb 2016
Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi
ITOHOZA

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Ubwanditsi 18 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru