• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

Ubwanditsi 26 Jun 2017 Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yagize icyo avuga ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka, ahumuriza abaturage bo muri ako Karere bahuye n’ikibazo bagaterwa n’abantu bataramenyekana, ashimangira ko iki kibazo cyatewe n’abantu baturutse hanze y’igihugu kidashobora kuzasubira ubugira kabiri nta muti kirabonerwa.

Ubu butumwa Umukuru w’Igihugu yabutangiye mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Kamena 2017, nyuma yo gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuwa 3 na 4 Kanama 2017.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2017, abantu bagera kuri batatu bitwaje intwaro bateye abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama, bica umwe abandi umunani barakomereka.

-7052.jpg

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame

Perezida Kagame yasobanuye ko abaturage bo mu Karere ka Rusizi n’abandi muri rusange, aho umutekano utabonetse uko bikwiye ari ikibazo gikwiye gushakira umuti mu maguru mashya, anahishura ko ababigizemo uruhare ari abantu bari baturutse hanze y’u Rwanda.

Yagize ati “Sinibwira ko bizasubira kabiri, gatatu, nta buryo bwo kugikemura cyangwa uwabiteye atarumva ko bidakwiye. Amakuru dufite ubu, byaturutse hanze. Hari Abanyarwanda bakoranye n’abo baturutse hanze gutera ibibazo, bateye grenade, barashe abantu, hari abakomeretse, hari abapfuye, hari n’abafashwe babigizemo uruhare. Turacyakurikirana neza kugira ngo tumenye ukuri kwabyo.”

Muri Werurwe uyu mwaka na none muri aka gace kari hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi harasiwe abaturage babiri b’u Rwanda bahita bitaba Imana. Abagize uruhare muri iki gikorwa bahungira mu Burundi, dore ko aka gace kari nko mu kilometero kimwe uvuye ku mupaka w’ibihugu byombi.

Nyuma y’igitero cyagabwe muri iki cyumweru, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yasabye abaturage gukomeza kugirana ubufatanye n’inzego z’umutekano kuko imipaka yo muri kariya gace igoye gucungwa ku buryo ‘wavuga ngo nta kintu na kimwe gitambutse ariko iyo dufite amakuru atangwa n’abaturage ntihagire ushobora gukingira ikibaba abantu nk’abo ngabo biroroha’.

-7049.jpg

-7051.jpg

2017-06-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha  ukuri

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Dream Boys yegukanye irushanwa rya Primus (PGGSS7)

Dream Boys yegukanye irushanwa rya Primus (PGGSS7)

Ubwanditsi 25 Jun 2017
Umunsi wa gatanu wa shampiyona usize Marines FC , APR FC na AS Kigali mu makipe asohotse mu matsinda, AS Muhanga, Etincelles na Mukura zigomba guhatanira kutamanuka.

Umunsi wa gatanu wa shampiyona usize Marines FC , APR FC na AS Kigali mu makipe asohotse mu matsinda, AS Muhanga, Etincelles na Mukura zigomba guhatanira kutamanuka.

Ubwanditsi 15 May 2021
REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda

REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda

Ubwanditsi 16 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yatangije umushinga, umuherwe Buffet yashoyemo  miliyoni 30 z’amadolari
UBUKUNGU

Perezida Kagame yatangije umushinga, umuherwe Buffet yashoyemo miliyoni 30 z’amadolari

Ubwanditsi 11 Mar 2020
Gereza ya Kimironko imfungwa zikomeje gutoroka kubera uburangare
ITOHOZA

Gereza ya Kimironko imfungwa zikomeje gutoroka kubera uburangare

Ubwanditsi 27 Dec 2016
Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry,  Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa
Amakuru

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry, Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Ubwanditsi 07 Dec 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru