• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame yahaye Mitali ubutumwa bwo kubahisha Ikinyarwanda abushyikiriza Intebe y’ Inteko

Perezida Kagame yahaye Mitali ubutumwa bwo kubahisha Ikinyarwanda abushyikiriza Intebe y’ Inteko

Ubwanditsi 30 May 2017 Mu Rwanda

Perezida w’ Intebe y’ Inteko Nyarwanda y’ ururimi n’ umuco yabwiye abanyamakuru ko Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yamenyesheje iyi ntebe ko afatanyije nayo urugamba rwo kubahisha ururimi rw’ Ikinyarwanda.

Prof. Niyomugabo uyobora iyi nteko yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2017. Ngo ubutumwa iyi ntebe yabugejejweho na Protais Mitari wari Minisitiri w’ urubyiruko umuco na Siporo.

Prof. Niyomugabo yagize ati “Muri 2014, Perezida Kagame yahaye Protais Mitari ubutumwa arabutuzanira, atubwira ngo mfatanyije namwe urugamba rw’ ubukangurambaga bw’ ururimi rw’ Ikinyarwanda”.

Prof. Niyomugabo, ni umwanditsi w’ ibitabo by’ ururimi rw’ Ikinyarwanda akaba n’ umuyobozi w’agashami k’uburezi muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami ry’ uburezi. Avuga ko nta w’ ukwiye kwitwaza ko yabuze uwo yigiraho gukoresha neza Ikinyarwanda kuko Perezida Kagame agikoresha neza.

Ati “Njya nkurikirana imbwirwaruhame ageza ku baturage iyo yabasuye mu ntara, abaganiriza mu Kinyarwanda kiza kitavangiye”

Ngo kuba hari abayobozi kuri ubu bavuga ururimi rw’ Ikinyarwanda baruvangamo indimi ni ingaruka z’ inyigisho bahawe n’ abanyamahanga.

Ati “Kera Umunyarwanda yajyaga kwiga mu mahanga yagerayo bakamwigisha indimi zabo ariko bakanamwigisha ngo nugera iwanyu ntuzongere kuvuga byabishenzi(Ikinyarwanda).

Umuyobozi w’ Inteko Nyarwanda y’ ururimi n’ umuco Dr Vunigoma James yagaragararije abanyamakuru bitabiriye amahugurwa ku rurimi rw’ Ikinyarwanda arimo kubera mu karere ka Musanze byinshi birimo gukorwa ngo ururimi rw’ Ikinyarwanda rubungabungwe.

-6729.jpg

Prof.Niyomugabo Cyprien

Muri byo harimo kuba harimo gutegurwa politiki y’ ikoreshwa ry’ iby’ indimi mu Rwanda. Ngo harimo gutegurwa kandi inkoranyamagambo nyamudasobwa yitezweho gusubiza ikibazo cy’ abahura n’ imbogamizi mu kumenya uko amagambo asobanura n’ uko asomwa. Ngo iyo nkoranyamagambo izaba ifite ahantu umuntu ashobora gukanda akumva mu ijwi uko ijambo risomwa.

Source : Umuryango

2017-05-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukozi wa MTN Rwanda yitabye Imana avuye mu gitaramo cya Gentil Misigaro

Umukozi wa MTN Rwanda yitabye Imana avuye mu gitaramo cya Gentil Misigaro

Ubwanditsi 11 Mar 2019
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Ubwanditsi 27 Feb 2017
Musanze: Gitifu w’Umurenge arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu

Musanze: Gitifu w’Umurenge arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu

Ubwanditsi 06 Apr 2018
Minisitiri Biruta yibukije inzego z’Ububiligi ko gukoloneza u Rwanda byarangiranye n’umwaka w’1962, Anagaruka kuri Paul Rusesabagina wiyita imfubyi Mbiligi

Minisitiri Biruta yibukije inzego z’Ububiligi ko gukoloneza u Rwanda byarangiranye n’umwaka w’1962, Anagaruka kuri Paul Rusesabagina wiyita imfubyi Mbiligi

Ubwanditsi 08 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Washington: Kagame yavuze ko  Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]
POLITIKI

Washington: Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Ubwanditsi 25 Sep 2017
Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye gukena kandi yihagije ku mutungo kamere
POLITIKI

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye gukena kandi yihagije ku mutungo kamere

Ubwanditsi 22 Jun 2018
Ikipe ya Chelsea yashyizwe ku isoko
IMIKINO

Ikipe ya Chelsea yashyizwe ku isoko

Ubwanditsi 26 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru