• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kagame aziyamamaza mu turere twose, anamamazwe urugo ku rundi

Kagame aziyamamaza mu turere twose, anamamazwe urugo ku rundi

Ubwanditsi 12 Jul 2017 Mu Rwanda

Mu gihe abandi bakandida bavuga ko igihe cyo kwiyamamaza ari gito ku buryo hari uturere bashobora kutazageramo, RPF-Inkotanyi yo ivuga ko ibyumweru bibiri bihagije.

Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi avuga ko Perezida Kagame azagera mu turere twose uko ari 30, ndetse ngo hari n’uturere azagera ahantu habiri hatandukanye.

François Ngarambe yagize ati “Umukundida wa RPF-Inkotanyi azajya mu turere twose, hamwe ashobore no gukora ahantu habiri hatandukanye bitewe n’uko akarere gateye n’ukuntu kangana.”

Yunzemo ati “Umukandida azagira n’abandi bamwamamaza mu nzego zo hasi ku mirenge, ku tugari, yewe n’inzu ku yindi.”

Ibyo kwamamaza Perezida Kagame mu ngo bizakorwa n’abakorerabushake ba RPF-Inkotanyi kuko “ntabwo umukandida ari we ujya kureba umuntu mu rugo rw’iwe.”

Umunyamakuru yabajije RPF niba nta mpungenge ifite ko hari abakwitwikira umutaka wayo bakajya kuyisebya muri iryo yamamaza ryo mu ngo, abwirwa ko nta mpungenge zihari.

Ngarambe yasobanuye ko adatekereza ko ibyo bizabaho, ariko ko binaramutse bibaye Komisiyo y’Amatora yabikurikirana kuko ari yo ishinzwe iby’imigendekere myiza y’amatora.

Kuba abandi bakandida bavuga ko ibyumweru bibiri byo kwiyamamaza bidahagije, Francois Ngarambe avuga ko bishobora kuba biterwa no kuba ubusanzwe badakorana n’abaturage.

Avuga ko igihe kibaye kinini kurushaho ntacyo byaba bitwaye, ariko ko n’ibyumweru bibiri nta mbogamizi abibonamo, cyane ko ngo RPF-Inkotanyi isanzwe ikorana n’abaturage bya hafi.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame mu kwiyamamaza azabwira abaturage ibyo azakora nibaramnuka bamutoye, ariko akabasobanurira impamvu hari ibyo yabijeje bitarakorwa.

Ntabwo tujya twirarira

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, François Ngarambe yahamije ko RPF itajya yirarira, ko izasobanura abanyarwanda impamvu hari ibitaragerwaho.

RPF-Inkotanyi yemera ko muri manda ishize ndetse no mu myaka 23 imaze ku butegetsi hari ibyo yifuzaga gukora itarabasha gukora, ariko igasobanura ko yakoze iyo bwabaga.

“Ntabwo tujya twirarira cyangwa ngo tubeshye, ibyo tutagezeho twari twemereye Abanyarwanda tuzababwira impamvu, dore inzitizi zabaye izi ngizi, dore aho tugeze, dore igihe bizakorerwa,” uku ni ko Ngarambe yabwiye itangazamakuru.

Ngarambe yavuze ko hari byinshi bitaragerwaho mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubuvuzi, ariko ko hari na byinshi byakozwe kandi bishimishije.

Kwiyamamaza bizatangira kuwa Gatanu tariki 14 Nyakanga, aho Perezida Kagame azatangirira kwiyamamaza mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

RPF-Inkotanyi isaba abaturage kuzajya bitabira ibikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Kagame, kugira ngo bumve ibyo ateganya kubakorera banamugezeho ibibazo bafite.

Amatora azaba tariki 3 Kanama ku banyarwanda baba mu mahanga, na tariki 4 Kanama ku banyarwanda bari mu gihugu.

-7209.jpg

-7211.jpg

-7210.jpg

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François, (hagati) ari kumwe na Komiseri Gasamagera Wellars ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru mu bikorwa byo kwiyamamaza muri FPR Inkotanyi (ibumoso) na Komiseri Mukasine Marie Claire (iburyo)

2017-07-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyo  RDF  Ivuga ku cyifuzo cya Loni cyo kongera Ingabo zivuga Igifaransa

Icyo RDF Ivuga ku cyifuzo cya Loni cyo kongera Ingabo zivuga Igifaransa

Ubwanditsi 29 Aug 2017
Umunsi wa gatanu wa shampiyona usize Marines FC , APR FC na AS Kigali mu makipe asohotse mu matsinda, AS Muhanga, Etincelles na Mukura zigomba guhatanira kutamanuka.

Umunsi wa gatanu wa shampiyona usize Marines FC , APR FC na AS Kigali mu makipe asohotse mu matsinda, AS Muhanga, Etincelles na Mukura zigomba guhatanira kutamanuka.

Ubwanditsi 15 May 2021
RCS izatanga ibihembo k’uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be

RCS izatanga ibihembo k’uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Amafoto – Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Muhire Kevin inasinyisha rutahizamu w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares

Amafoto – Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Muhire Kevin inasinyisha rutahizamu w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares

Ubwanditsi 17 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi asezerewe na Congo
IMIKINO

Amavubi asezerewe na Congo

Ubwanditsi 30 Jan 2016
Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!
Amakuru

Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Ubwanditsi 20 Aug 2024
Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe “The Warriors” yashinje amarozi n’ubupfumu ikipe ya Cameroon yakiriye amarushanwa
Amakuru

Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe “The Warriors” yashinje amarozi n’ubupfumu ikipe ya Cameroon yakiriye amarushanwa

Ubwanditsi 17 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru