• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Umunyarwandakazi mu bagize itsinda rya Loni ryiga ku bufatanye mu ikoranabuhanga
Akaliza Keza Ntwari na Nanjira Sambuli mu Banyafurika bagize itsinda rya Loni ryahawe inshingano yo kwiga ku cyateza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu by'ikoranabuhanga

Umunyarwandakazi mu bagize itsinda rya Loni ryiga ku bufatanye mu ikoranabuhanga

Editorial 15 Jul 2018 IKORANABUHANGA

Akaliza Keza Ntwari, Umunyarwandakazi ukiri muto yashyizwe ku rutonde rw’abagize itsinda ryo ku rwego rwo hejuru ryiga ku bufatanye mu ikoranabuhanga, ryashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, ONU.

Itsinda ryatangajwe n’Umunyabanga Mukuru wa ONU, António Guterres, ku wa Kane, rinagaragaraho abantu bakomeye ku Isi nka Melinda Gates uyobora umuryango Bill&Melinda Gates Foundations ndetse na Jack Ma, Umushinwa washinze iguriro ryo kuri internet rya Alibaba.

Guterres yavuze ko muri iki gihe impinduka zikomeje kuzanwa n’ikoranabuhanga ari nyinshi, ariko iyo witegereje ubufatanye ku rwego mpuzamahanga bukiri hasi, ari nayo mpamvu bahisemo gushyiraho iri tsinda.

Ati “Ikoranabuhanga rigezweho ritanga umusanzu ufatika mu kugerwaho kwa gahunda ya 2030 irebana n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs), ndetse ribasha kurenga imipaka mpuzamahanga. Ni muri urwo rwego ubufatanye ndengamipaka ari ngombwa kugira ngo tubashe kugera ku nyungu ikoranabuhanga rizana mu mibereho rusange n’ubukungu, ariko kandi tunahangane n’ingaruka zaryo.”

Yakomeje avuga ko iri tsinda ryitezweho kurushaho kumenyekanisha impinduka zizanwa n’ikoranabuhanga, ndetse rigatanga umusanzu mu biganirompaka ku birebana no guharanira ko rigera kuri bose kandi uburenganzira bwa muntu budahutajwe.

Akaliza ugaragara muri 20 bagize iri tsinda ni rwiyemezamirimo ukiri muto washinze ibigo bibiri bitanga servisi z’ikoranabuhanga birimo Yambi Animations Studio na Shaking Sun.

Akaliza ukunda ikoranabuhanga by’umwihariko kubera ingaruka nziza rishobora kugira ku iterambere rya Afurika, ni umwe mu bashinze umuryango Girls in ICT Rwanda uhuriza hamwe abagore n’abakobwa bakorana mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Uyu rwiyemezamirimo ukiri muto mu 2012 yahawe na Ministeri y’Ikoranabuhanga mu Rwanda, igihembo cy’umugore wahize abandi mu bihangiye imirimo ifitanye isano n’ikoranabuhanga; mu 2014 ashyirwa mu Kanama ngishwanama ka Microsoft 4Afrika.

Iri tsinda riyobowe na Melinda Gates afatanyije na Jack Ma kandi rigaragaraho abandi Banyafurika barimo Umunya-Kenya, Nanjira Sambuli ukorera Umuryango World Wide Web na Bogolo Kenewendo, Minisitiri w’Ishoramari, Ubucuruzi n’Inganda muri Botswana.

Biteganyijwe ko inama ya mbere y’iri tsinda izaba mu mpera za Nzeri 2018, n’aho raporo ya nyuma ku bikorwa byaryo ikazashyikirizwa Umunyamabanga Mukuru wa ONU nyuma y’amezi icyenda ritangiye gukora.

2018-07-15
Editorial

IZINDI NKURU

Sergeant Robert yasanze Tindifa muri Uganda Daily monitor yabyutse imukuramo Amangambure Abana yarabataye yijyanira n’Umugore

Sergeant Robert yasanze Tindifa muri Uganda Daily monitor yabyutse imukuramo Amangambure Abana yarabataye yijyanira n’Umugore

Editorial 25 Nov 2020
Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40

Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40

Editorial 27 Mar 2020
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Editorial 10 Sep 2023
Perezida Kagame yemeye kwishyura ‘smartphones’ 1500 muri gahunda y’uko buri rugo rutunga imwe

Perezida Kagame yemeye kwishyura ‘smartphones’ 1500 muri gahunda y’uko buri rugo rutunga imwe

Editorial 23 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  
INKURU NYAMUKURU

Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  

Editorial 12 Jul 2019
Umunyabigwi w’Umufaransa Yannick Noah yageze mu Rwanda aho aje kwitabira irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour
Amakuru

Umunyabigwi w’Umufaransa Yannick Noah yageze mu Rwanda aho aje kwitabira irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour

Editorial 29 Feb 2024
Bishop Rugagi yavuze ku by’uko yaba akorana na Satani ku mbaraga yahashye muri Nigeria
ITOHOZA

Bishop Rugagi yavuze ku by’uko yaba akorana na Satani ku mbaraga yahashye muri Nigeria

Editorial 26 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru