• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

Ubwanditsi 08 Nov 2023 Amakuru, IKORANABUHANGA, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya bayo, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho, Startimes ku nshuro ya mbere, kuri uyu wa 08/11/2023, yamuritse shene ya televiziyo igiye kujya yerekana ibiganiro n’amafilime mpuzamahanga mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Ni shene yitwa GANZA TV, itangijwe mu Rwanda nyuma y’ubushakashatsi bwemeje ko hari abakunda izi filime zo mu mahanga ariko ntizibagirire akamaro nyakuri kuko hari amasomo menshi aba azirimo batiga kuko bataba bumvise ururimi mu buryo bwuzuye.

Kureba film ubusanzwe bigira imimaro irimo guhembura ubwonko, kuruhura, kwigisha no Kunezeza amarangamutima y’abazireba cg kwibutsa ahashize habo, bigatera abantu kugira inyifato nshya mu hazaza habo.

Kuva tariki ya 01/11/2023, Ganza TV igaragara kuri shene y’103 ku bakoresha anteni y’udushami naho ku bakoresha igisahani bayirebera kuri shene ya 460, ikerekana izo filime zose mu Kinyarwanda.

Ganza ni ubundi buryo startimes izanye bwo kwereka abanyarwanda ibiganiro mu buryo bwihariye nyuma yo gutangiza Magic sport yerekana imikino y’umupira w’amaguru w’amakipe yo mu Rwanda, bafatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).

GANZA TV, igaragara amasaha makumyabiri n’ane iminsi yose. (24/7) ikerekana ibiganiro mpuzamahanga by’imyidagaduro, n’amafilime arimo ayo muri Amerika y’amajyepfo,Filipine, Turikiya, Nigeria, Uganda, Kenya, Tanzania ndetse n’ahandi, Mu gihe kitarambiranye Ganza TV ifite gahunda yo kuzamura impano z’abakinnyi ba filime-Nyarwanda by’umwihariko bazitambutsa ari nako ziterwa inkunga mu gihe imishinga n’inyigo byaba bikozwe neza

Frankly wang; Umuyobozi mukuru wa Startimes mu Rwanda yagize ati:“Twebwe nka Startimes biratunezeza iyo twatanze serivisi nziza ku bakiliya. Twabanje gukusanya ibitekerezo mu bafatabuguzi bacu, bidutera kumenya ko ari ingenzi gutangira kubagezaho ibi biganiro mpuzamahanga. Ubu tuzanye Ganza TV, umuyoboro udasanzwe kandi ushimishije uzafasha abantu kwishima nta mbogamizi y’ururimi. Turabizeza kandi ko ababana na startimes batazahwema kwishimira ibyiza dukomeje kubagezaho”.

Startimes ni yo kompanyi ya mbere muri Afurika itanga serivisi z’amajwi n’amashusho agezweho (Digital television).
Iha serivisi abakoresha televiziyo basaga miliyoni 45 mu bihugu bisaga 30+ mu myaka irenga 35 ivutse. Ifite amashene asaga 700 icishaho ibiganiro birimo ibyo muri Afrika no ku yindi migabane. Intego yayo ni uko buri munyafurika yegerezwa serivisi, zimuhendukire kandi asangire n’abandi ubwiza bw’itumanaho rigezweho.

Umuyobozi wungirije wa Startimes Bwana Chen Dachuan ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru
Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Startimes, Bwana Modeste Ntakiyimana asobanurira abanyamakuru ikinyuranyo Ganza TV ije gukora ihiga izindi

2023-11-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisiteri y’abakozi yatanze konji y’umunsi mukuru wa Eid – El- Fitr

Minisiteri y’abakozi yatanze konji y’umunsi mukuru wa Eid – El- Fitr

Ubwanditsi 15 Jun 2018
Kuki  Museveni yahishe Gen Mugisha Muntu umugambi wa FPR wo kubohoza U Rwanda

Kuki Museveni yahishe Gen Mugisha Muntu umugambi wa FPR wo kubohoza U Rwanda

Ubwanditsi 02 Oct 2018
Indimi ebyiri za  Perezida Museveni  mugihe cy’urugamba rwa RPF  rwo kubohora igihugu [ VIDEO ]

Indimi ebyiri za Perezida Museveni mugihe cy’urugamba rwa RPF rwo kubohora igihugu [ VIDEO ]

Ubwanditsi 11 Sep 2018
Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka

Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka

RUSHYASHYA 16 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Inzego z’umutekano zinjiza amafaranga binyuze mu bucakara bakoresha Abanyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Inzego z’umutekano zinjiza amafaranga binyuze mu bucakara bakoresha Abanyarwanda

Ubwanditsi 28 Aug 2019
Gael Faye na Miss Shanel barahurira mu gitaramo
IMIKINO

Gael Faye na Miss Shanel barahurira mu gitaramo

Ubwanditsi 18 Feb 2016
Ukuri guca muziko ntigushye: Uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside rukomeje kugaragazwa
INKURU NYAMUKURU

Ukuri guca muziko ntigushye: Uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside rukomeje kugaragazwa

Ubwanditsi 06 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru