• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Urunturuntu ku rupfu rw’Umupolisi Mukuru muri Uganda, AIGP Kaweesi

Urunturuntu ku rupfu rw’Umupolisi Mukuru muri Uganda, AIGP Kaweesi

Ubwanditsi 09 Nov 2017 ITOHOZA

Urupfu rw’umwe mu bayobozi ba polisi ya Uganda, Andrew Felix Kaweesi, rukomeje kuvugisha menshi ku bugambanyi n’amatiku byaba biri mu nzego z’umutekano z’icyo gihugu.

AIGP Kaweesi yarashwe mu gitondo cyo ku ya 17 Mata 2017 mu gace ka Kulambiro muri Kampala. Nyuma y’amezi umunani ubwo bwicanyi bubaye, ibirego ku bamwishe bigiye gushyikirizwa inkiko za Uganda.

Abantu bake cyane bafashwe bakekwaho kumwica bakomeje gufungwa mu buryo budakurikije amategeko. Urupfu rw’uyu mugabo wari ukomeye mu gipolisi cya Uganda rwitiriwe umutwe wa ADF urwanya icyo gihugu ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gihe icyuka kibi mu nzego z’umutekano za Uganda gikomeje kwiyongera, bamwe mu bakomeye barimo abofisiye bakuru mu gisirikare, polisi n’inzego z’ubutasi batangiye kwirekura mu ibanga bakavuga ku byavuye mu iperereza.

Umwe muri bo yabwiye ikinyamakuru The Standard ko urupfu rwa Kaweesi rwaba rwarakozwe mu ibanga rikomeye n’abarinda Perezida Yoweri Museveni.

Yavuze ko abakoze iperereza bavumbuye ibimenyetso bishimangira ko amasasu yarashwe Kaweesi n’abamurindaga ari ay’imbunda zikoreshwa n’umutwe wihariye (Special Forces) w’ingabo za Uganda.

Ati “ Ayo masasu si aya AK47 cyangwa indi mbunda isanzwe. Ni amasasu y’imbunda yihariye ikoreshwa n’umutwe w’ingabo wihariye wa hano muri Uganda.”

Undi utashatse kwivuga izina nawe yabwiye icyo kinyamakuru ko bamaze gusuzuma ibitoyi by’amasasu aharasiwe Kaweesi, bemeje ko imbunda zakoreshejwe mu kumwica ari izo mu bwoko bwa M4 zikoreshwa na ‘Special Forces’.

Ati “Ibyo tubona muri iyi minsi ni ibyo twita ‘Katemba’ (ikinamico). Ku bwacu biteye agahinda ; gukoresha umutwe wa ADF ukawitirira impfu z’abantu bakomeye ni ukujijisha abaturage.”

“Imbunda zakoreshejwe mu kwica umuvandimwe Kaweesi ntabwo ari izitunzwe n’inzego ziciriritse z’abashinzwe umutekano, abasirikare basanzwe ba UPDF, polisi cyangwa abashinzwe ubutasi. Ni imbunda zitunzwe n’umutwe wihariye ukomeye kurusha iyindi hano muri Uganda.”

Undi ukomeye watanze amakuru we yibaza impamvu ubuyobozi bwa polisi bwahisemo guceceka kandi ari bwo bwagombaga gukora iperereza. Yemeza ko ibirego ku bakekwaho kwica Kaweesi muri iki gihe byose ari “Agakino ko muri Hollywood”.

Yagize ati “Wenda ‘Special Forces (SFC)’ n’ubuyobozi bwabo twabababarira baramutse baje bakavuga ko imbunda zabo zibwe zigakoreshwa muri ubwo bugizi bwa nabi. Ariko na none twababaza, … tuti ni gute abantu bagera mu bubiko bw’intwaro zanyu ?”

Abantu ba hafi mu gisirikare cya Museveni bemeza ko abamurinda baba barishe Kaweesi kubera amatiku ashingiye ku kurwanira ubutegetsi avugwa mu nzego z’umutekano za Uganda.

Bakeka ko Kaweesi yaba yarabaye inkoramutima y’umuyobozi wa polisi muri iki gihe (Kayihura) maze bakamwica mu rwego rwo guca intege shebuja no kumuha gasopo.

Asobanura ko mu gihe gishize hari abandi basirikare bakuru bagiye bicwa mu buryo buteye urujijo kandi bufitanye isano n’ubuyobozi bukuru bwa Uganda.

Ati” Birakomeye ko wakumva bimwe muri ibi bibazo. Ubwicanyi butegurwa kandi bukemezwa n’ubuyobozi bukuru. Ni gute wasobanura urupfu rw’abahoze ari abayobozi bakuru b’igisirikare nka Kazini na Aronda ?”

“Abo si abantu basanzwe bakwiye gupfa nk’abakapolari ababishe ntibamenyekane. Ni cyo gituma n’impamvu z’iyicwa rya Kaweesi ari nazo zihishe inyuma y’urupfu rwa Aronda, Kazini, Mayombo n’abandi.”

Yunzemo ati “Buriya ni ubwicanyi bwateguriwe hejuru… mu guhishira uruhare rw’ubuyobozi bukuru bagonganisha urwego rw’umutekano n’urundi maze uri hejuru kurusha abandi agasigara ari umwere.”

Yabaye nk’ubihuza no kuba hashize iminsi muri Uganda havugwa uburyo igisirikare gitera inzego za polisi mu gushaka abapolisi babi bihishe inyuma y’ibyaha bitandukanye muri icyo gihugu.

Urupfu rwa AIGP Kaweesi no kunanirwa gushyikiriza ubucamanza abamwishe rutuma hibazwa byinshi ku hazaza h’inzego z’umutekano za Uganda, dore ko bamwe babona rwaba n’intandaro yo gucikamo ibice kwazo.

2017-11-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Ubwanditsi 18 Jun 2018
Kayitesi umugore wa Lt. Joel Mutabazi yafatiwe muri Hotel arikumwe na Kayumba Nyamwasa

Kayitesi umugore wa Lt. Joel Mutabazi yafatiwe muri Hotel arikumwe na Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 15 Mar 2018
UK: Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

UK: Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

Ubwanditsi 30 Nov 2016
Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro

Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro

Ubwanditsi 29 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku busabe bwa APR FC na Rayon Sports, Imikino yo kwishyura ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro yashyizwe muri Sitade Amahoro
Amakuru

Ku busabe bwa APR FC na Rayon Sports, Imikino yo kwishyura ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro yashyizwe muri Sitade Amahoro

Ubwanditsi 29 Apr 2025
Umusirikare w’u Burundi yiciwe muri Centrafrika
INKURU NYAMUKURU

Umusirikare w’u Burundi yiciwe muri Centrafrika

Ubwanditsi 11 Jun 2018
Papa Francis yasabiye amahoro Yeruzalemu
POLITIKI

Papa Francis yasabiye amahoro Yeruzalemu

Ubwanditsi 25 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru