• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Ubwanditsi 10 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Umukandida wa FPR Inkotanyi n’Imitwe ya Politiki Umunani imushyigikiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yijeje abaturage b’i Gicumbi n’Abanyarwanda muri rusange ko iterambere bifuza benda kurigeraho ariko bagomba kurigiramo uruhare.

Ni ubutumwa yahaye abaturage ibihumbi bari bahuriye muri Stade ya Gicumbi, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, binyuze mu matora azaba tariki 15 Nyakanga 2024.

Kandida-Perezida Kagame yasobanuriye abaturage ko amatora asobanuye gukomeza urugendo rwo kubaka u Rwanda rumaze imyaka 30, bigashingira ku gukomeza umutekano w’iki gihugu.

Yavuze ko yishimye cyane kubona uyu mwanya wo kuza kubonana n’abatuye i Gicumbi n’utundi turere bitegura amatora yo kuwa 15 Nyakanga 2024.

Ati “Uko muzatora ndabyizeye. Ayo matora icyo avuze ni ugukomeza urugendo dusanzwemo tumazemo imyaka 30 yo kongera gusana igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Kwiyubaka rero bihera ku mutekano. Tukirinda, tukarinda ibyo twubaka, tukarinda abacu, birumvikana rero ikiba gisigaye ni amajyambere. Na yo ashingira ku bitekerezo bizima bijyanye n’imiyoborere mizima itagira umuntu n’umwe isiga inyuma.”

Yavuze ko muri politiki ya FPR n’imitwe yindi bafatanyije, ntawe basiga inyuma kandi bahamagarira buri wese kwitabira ibikorwa bimuteza imbere kandi biteza imbere igihugu.

Ati “Ubukene, ubujiji,indwara, ibyo byajyanye na bariya, abari barangije igihugu na mbere hose imyaka myinshi bajyanye na byo. Twe turi bashya ndababona abenshi muri bato, ibyo dukwiye kwikorera, gukorera igihugu cyacu bitandukanye na biriya kandi ni ibyo navugaga bihera kuri buri wese.”

Kandida-Perezida Kagame yashimangiye ko amajyambere Abanyarwanda bifuza bayakozaho imitwe y’intoki, biturutse ku mikorere, imbaraga, ubwenge n’ubumenyi bafite by’umwihariko abakiri bato.

2024-07-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano

USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Perezida Magufuli yahisemo kutaza mu nama ya AU i Kigali

Perezida Magufuli yahisemo kutaza mu nama ya AU i Kigali

Ubwanditsi 16 Jul 2016
Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu

Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu

Ubwanditsi 11 Jul 2018
Ari Leta, ari Kiliziya dusenyera umugozi umwe – Perezida Kagame

Ari Leta, ari Kiliziya dusenyera umugozi umwe – Perezida Kagame

Ubwanditsi 07 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay
IMIKINO

U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay

Ubwanditsi 07 Jul 2018
Trump yongeye kuvugwaho kwivanga mu iperereza ku kibazo cy’u Burusiya
POLITIKI

Trump yongeye kuvugwaho kwivanga mu iperereza ku kibazo cy’u Burusiya

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Umunyamakuru Rutamu Joel yasezeye mw’itangazamakuru nkuko yabivuze,yerekeje iburayi
SHOWBIZ

Umunyamakuru Rutamu Joel yasezeye mw’itangazamakuru nkuko yabivuze,yerekeje iburayi

Ubwanditsi 30 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru