• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amahoro muri Kongo aracyari kure nk’ukwezi: Aho gusenya FDLR imunga ayo mahoro,Tshisekedi arayishakira amaboko.

Amahoro muri Kongo aracyari kure nk’ukwezi: Aho gusenya FDLR imunga ayo mahoro,Tshisekedi arayishakira amaboko.

Ubwanditsi 16 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Amakuru dukesha urubuga” The great Lakes Eye”, aragaragaza ko Perezida Tshisekedi wa Kongo akomeje kubakira ubushobozi umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugamije guhungabanya umutekano w’uRwanda.

Ibi arabikora mu gihe nyamara ibyemezo bya Luanda bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, bisaba Tshisekedi guhashya uwo mutwe wa FDLR, doreko isi yose yamweretse ko ari umwe mu bimunga umutekano w’akarere kose.

Inyandiko urwo rubuga rwashoboye kubonera kopi, iragaragaza ko kuva muri Nyakanga 2024,Tshisekedi ari mu mishyikirano n’igihugu cya Niger, kugirango abajenosideri 6 bakerakera muri icyo gihugu bimurirwe muri Kongo, bityo biborohere gufasha FDLR kugera ku mugambi wayo mubisha.

Abo bajenosideri ni:
1.Cap Innocent Sagahutu.
2.Col Alphonse Nteziryayo.
3.Maj François- Xavier Nzuwonemeye.
4.Protais Zigiranyirazo.
5.Prosper Mugiraneza.
6.André Ntagerura.

Aba bose bahoze Arusha muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda. Aho barekuriwe, Tanzaniya yavuze ko itazabaha ubuhungiro, maze boherezwa muri Niger yari imaze kugirana amasezerano na Loni.

Ntibyatinze ariko, Niger nayo yahise ibwira Loni ko itagishaka abo bagizi ba nabi ku butaka bwayo, cyane cyane ko bari bamaze gutahurwaho ko bagikorana n’imitwe y’iterabwoba. Kuva mu mpera z’ umwaka wa 2021 baracyakerakera aho muri Niger, kuko nta gihugu gishyira mu gaciro gishaka kwigerekaho uwo mutwaro.

Uyu mugambi mushya wa Tshisekedi wo gushakira”amaraso mashya” FDLR, urashimangira andi makuru ava i Luanda, avuga ko mu nama yabaye muri izi mpera z’icyumweru, hagati y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu birebwa n’iki kibazo(Kongo-Kinshasa, uRwanda na Angola nk’umuhuza), uruhande rwa Kongo rwateye utwatsi gahunda impuguke mu by’umutekano zari zagaragaje urebana no guhashya FDLR.

Aba bajenosideri Tshisekedi ashaka kwimurira mu mashyamba ya Kongo, n’ubundi ntibahwemye guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagizemo uruhare. Yewe ntibanahisha ko bakinyotewe no kumena amaraso y’Abatutsi, doreko nka Cap Sagahutu adasiba kuvugira kuri ya mizindaro yabo ibiba amacakubiri, ko “biteguye kongera gufata intwaro bakigarurira uRwanda”.

Ibuye ryagaragaye ariko ntiriba rikishe isuka. Ibyo aba bagome batashoboye bagifite imbaraga n’ igihugu, ubu izabukuru zibageze ku buce sibwo bakwigarurira uRwanda, ngo barutobange nk’uko byahoze mbere y’1994.

Gusa ikigaragarira buri wese, ni uko Tshisekedi arushaho kugambanira Abanyekongo, kuko adashaka ko intambara barimo irangira. Uko azakomeza gukorana n’abajenosideri baFDLR, ni nako azakomeza gushyira abaturage be mu kaga.

Naho kurota kugirira nabi uRwanda byo si bishya, kandi rufite ubushobozi n’ubushake bwo kwirwanaho, kurusha uko Tshisekedi n’izo nkoramaraso ze babitekereza.

2024-09-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CNLG iramagana umwunganizi wa Victoire Ingabire wabaye imbata yo guhakana Jenoside

CNLG iramagana umwunganizi wa Victoire Ingabire wabaye imbata yo guhakana Jenoside

Ubwanditsi 12 Jun 2016
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Ubwanditsi 23 Oct 2017
Fidèle Ndayisaba yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC

Fidèle Ndayisaba yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC

Ubwanditsi 25 Feb 2016
U Bufaransa bwashyizeho ubuhagarariye muri EAC

U Bufaransa bwashyizeho ubuhagarariye muri EAC

Ubwanditsi 05 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mpayimana  Philippe, yagaye imyitwarire ya Gilbert Mwenedata uri mu buhungiro
INKURU NYAMUKURU

Mpayimana Philippe, yagaye imyitwarire ya Gilbert Mwenedata uri mu buhungiro

Ubwanditsi 22 Nov 2017
Burundi :Umukobwa wa Général de Brig. Athanase Kararuza na we yitabye Imana
Mu Rwanda

Burundi :Umukobwa wa Général de Brig. Athanase Kararuza na we yitabye Imana

Ubwanditsi 29 Apr 2016
Uganda: Depite Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ yongeye kwibasira Perezida Museveni
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Depite Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ yongeye kwibasira Perezida Museveni

Ubwanditsi 03 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru