• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Macron arabazwa niba agiye gutsura umubano n’u Rwanda akanakurikirana abaruhekuye

Perezida Macron arabazwa niba agiye gutsura umubano n’u Rwanda akanakurikirana abaruhekuye

Ubwanditsi 17 May 2017 POLITIKI

Nyuma y’amasaha macye Perezida mushya w’u Bufaransa, Emmanuel Macron arahiriye kuyobora kiriya gihugu, yibukijwe ko agiye kunywana inka ikirego ku bijyanye n’uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyakomeje kuzinzika.

Ibi yabyibukijwe binyujijwe mu ibaruwa, ihuriro ry’imiryango yiyemeje gushakisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahungiye mu Bufaransa(CPCR) bamwandikiye bamusaba kugaragaza politiki ye ku bijyanye no gukurikira abakekwaho kuyigiramo uruhare ndetse n’imibanire ye mishya n’u Rwanda.

Muri iyo baruwa ndende ifite umutwe ukomoza ku ‘gufata ihene igihebeba’(Battre le fer tant qu’il est chaud), igenewe Perezida Macron yanditswe tariki ya 14 Gicurasi 2017 igaruka kuri byinshi bisabwa Macron, yasinyweho na Alain Gauthier, Umufaransa akaba n’Umunyarwanda uyobora CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda).

Bagira bati “mumaze gutorerwa kuyobora u Bufaransa , ni muri urwo rwego nifuje kugira ubutumwa mbagezaho nka perezida wa CPCR, ihuriro ryashinzwe mu 2001 ryihaye intego yo gukurikirana mu butabera abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bw’u Bufaransa.

Atangira amwibutsa ko mu ntangiriro zo kwiyamamaza kwe hari indi baruwa yamugejejeho ikurikiwe n’iyi.

Ati “mu ntangiriro zo kwiyamamaza kwanyu, nabagejejeho ibaruwa ifunguye yasinywe na Rwabuhihi, perezida wa ACPCR igizwe n’inshuti za CPCR, umuryango nyarwanda uri mu cyerekezo nk’icyacu.”

Gauthier yibukije Macron wagaragaraga ko ashobora kwegukana umwanya wa perezida muri ayo matora,ko bamwandikiye ibaruwa yarimo ibibazo bitatu byabazwaga Macron ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

-6633.jpg

Uyu ni Emmanuel Macron w’imyaka 39 watsindiye kuba perezida w’ u Bufaransa

«Mwemeza umwanzuro w’urukiko rusesa imanza rwahakanye kohereza mu Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside , aho bakekwa kugirira uruhare rwabo muri jenoside yakorewe Abatutsi ? »

“Ni izihe ngamba muteganya gufata kugira ngo uburyo u Bufaransa bugenda biguru ntege mu gukurikirana dosiye zabo ngo bihagarare ? ni izihe ngamba zidasanzwe mwatanga ngo zikurikizwe zituma, itsinda ryashyizweho mu kurwanya ibyaha byakorewe inyoko muntu ryashinzwe muri 2012 mu rukiko rwisumbuye rwa Paris rukorana ubushobozi bukwiye.”

Gauthier yibutsa Perezida Macron uko igihu cyabuditse

Ku gice kigenewe Macron nka Perezida Mushya w’u Bufaransa, Gauthier amwibutsa ko guhera mu 1994, hari amabaruwa asaga 30 yagejejwe ku Bufaransa akomoza ku bufatanye bwavugwaga ku bufaransa mu guhishira abakekwaho kugira uruhare mu byaha byakorewe inyokomuntu, harimo 25 yanditswe na CPCR.

-6632.jpg

Alain Gauthier, Umufaransa akaba n’Umunyarwanda uyobora CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda).

Nubwo hakozwe ibyo byose , kugeza ubu u Bufaransa bumaze kuburanisha imanz eshatu z’abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Abo ni Simbikangwa Pascal wahoze mu ngabo z’u Rwanda(EX-FAR) wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 yashingiwe n’urukiko rw’ubujurire, hari kandi na Tito Barahira na Ngenzi Octavien bahoze bayobora komine Kabarondo nabo bakatiwe bakatiwe igihano cya burundu.

Iyi ni ngendo ki nyakubahwa Perezida ?

Gauthier akomeza abaza Macron iby’uyu muvuduko anenga.Ati « Bizafata igihe kingana iki mu gihe hakigenderwa kuri uyu muvuduko , nyakubahwa Perezida, kugirango ibirego byose twabagejejeho byigweho ? bizafata igihe kingana iki ngo abavugwamo bose bazajyanwe imbere y’ubutaberaa bw’igihugu cyacu ?. »

Akomeza yerekana ko hari izindi bateganya kuba batanga ziyongera ku zindi. Ikindi ni uko pariki nta muntu yigeze ikurikirana ukekwaho kugira uruhare muri jenoside, mu gihe bitagizwemo uruhare n’imiryango yanze kurebera abakekwaho ibyo byaha bidegembya muri icyo gihugu, aho usanga abantu badakunze gukomoza kuri Jenoside imaze imyaka 23 ibaye.

Ku bijyanye n’abayoboye u Bufaransa yerekana ko batigeze bashaka kwemera uruhare rwabo mu bijyanye na jenoside.

Ati « ntabwo tuzatuza kugaragaza ubufatanye bwabayeho mu by gisirikare, muri dipolomasi , no mu gutera inkunga mu by’ubukungu, byakozwe na guverinoma yari iyoboye u Bufaransa mu 1994 n’abari abayobozi b’u Rwanda icyo gihe barimo Perezida Habyarimana. »

Ni igihe cyo gutsura umubano n’u Rwanda ?

Macron abazwa niba agiye kugirana umubano usesuye n’u Rwanda.

« Ku buyobozi bwanyu , murateganya kongera gutsura umubano n’u Rwanda mu bya politiki, umubano nyamubano ? mu myaka myinshi mu by’ukuri, Minisiteri y’Ububanyi n’amahang y’u Bufaransa(Quai d’Orsay) bafata u Rwanda nk’aho rutakibaho. Ese uruhare rw’abagabo nka Vedrine na Juppe, ruzakomeza guhabwa agaciro. »

ahereye ku byo Macron yatangaje ko ashak kugira u Bufaransa igihugu Isi yose ireberaho mu byiza, Gauthier yamubajije niba no mu butabera agiye guhagurukira gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri jenoside.

-6631.jpg

Yongera kumubaza niba ari igihe cyo guhindura uburyo bwo gutsura umubano ukwiye na Afurika, ndetse n’u Rwanda.

Source : BWIZA

2017-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Ubwanditsi 30 Aug 2023
Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha

Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha

Ubwanditsi 28 Jul 2025
Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Ubwanditsi 29 Jun 2024
Radio France Inter irasaba imbabazi nyuma y’amagambo yatambukije yita Abatutsi bazize Jenoside ibigoryi

Radio France Inter irasaba imbabazi nyuma y’amagambo yatambukije yita Abatutsi bazize Jenoside ibigoryi

Ubwanditsi 24 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?
Amakuru

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?

Ubwanditsi 03 Aug 2025
Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Perezida wa Isiraheli
Mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Perezida wa Isiraheli

Ubwanditsi 10 Jul 2017
APR FC yanyagiye Anse Réunion FC itera intambwe igana mu ijonjora rya nyuma
IMIKINO

APR FC yanyagiye Anse Réunion FC itera intambwe igana mu ijonjora rya nyuma

Ubwanditsi 12 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru