• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be

Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be

Ubwanditsi 15 May 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi, kuri uyu wa 14 Gicurasi 2024 hatanzwe ubuhamya ko igerageza ryo gufunguza Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko uri kuburanishwa ibyaha bya jenoside n’iby’intambara.

Nkunduwimye ni umushoramari wari uzwi mu mujyi wa Kigali, by’umwihariko ahitwaga mu Gakinjiro, aho yari afite igaraje hagati y’inyubako z’ubucuruzi zitwaga AMGAR. Yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano mu Bubiligi mu 2011.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, ni umwe mu batanze ubuhamya mu rubanza rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi.

Ni urubanza ruregwamo Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku izina rya ‘Bomboko’ akaba arimo kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bomboko ngo yabwiye Gasamagera ko ayo mafaranga amwatse na we agomba kuyaha Georges Rutaganda.

Perezida w’Urukiko yabajije Gasamagera niba kuri we asanga Nkunduwimye Emmanuel yari Interahamwe, Gasamagera arabyemeza avuga ko yari yo, ko ibyo atabishidikanyaho, kandi ko yanagendanaga na Kajuga Robert, na Georges Rutaganda, kandi abo bakaba bari Interahamwe zikomeye zari no buyobozi bwazo.

Gasamagera yabajijwe impamvu yatekereje kwifashisha Bomboko, abazwa niba yari asanzwe amuzi, yemeza ko yamuhamagaye kuko yari asanzwe amuzi, kandi ko n’ibikorwa bye nk’Interahamwe byari bizwi.

Gasamagera yavuze ko Bomboko yari umuntu ubusanzwe wari uzi gushaka amafaranga, azi ahantu henshi hashobora kuboneka amafaranga, ugenda mu bikorwa by’Interahamwe.

Gasamagera yongeyeho ko ikindi cyamubabaje ari uko umudamu we yahuriye na Bomboko mu Bubiligi yagiye kwivuza, Bomboko akabaza uwo mudamu niba abana bari aho, agashaka kwerekana ko yabarokoye, nyamara asa n’uwirengagije ko umubyeyi wabo yatanze amafaranga menshi kugira ngo abana abageze muri Hôtel des Milles Collines.

Nkunduwimye Emmanuel w’imyaka 65 y’amavuko, yatangiye kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside tariki 8 Mata 2024 n’urukiko rwa Rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi.

Bamwe mu bari bazi Nkunduwimye Emmanuel, bavuga ko mbere ya Jenoside, yari afite igaraje rikomeye mu Mujyi wa Kigali ryitwaga AMGAR.

Abamuzi bavuga ko yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ahitwa mu Gakinjiro, hahoze ari muri Segiteri ya Cyahafi, ubu hakaba ari mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega, Akagari ka Kora.

Umwe mu batangabuhamya avuga ko mu gihe cya Jenoside Nkunduwimye yari atuye aho AMGAR yahoze, ndetse ko hahoze bariyeri izwi nko kwa Gafuku, ahiciwe Abatutsi benshi.

Uwo mutangabuhamya avuga ko Nkunduwimye na Rutaganda Georges wari Visi Perezida w’Interahamwe bafatanyije mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bagera ku 1000 muri Cyahafi, kandi ko ari bo bayoboye igikorwa cyo kubajugunya mu byobo byo muri AMGAR.

Uyu mutangabuhamya avuga ko mbere y’uko ubwicanyi bwa Cyahafi butangira, Nkuduwimye, Rutaganda na Karamira Froduard bashatse urwitwazo, babeshya ko Konseye wabo yishwe n’Inyenzi, bituma Abahutu birara mu Batutsi bari bahatuye n’abahahungiye, barabica.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Cyahafi yatangiye hashize iminsi irindwi, nyuma ya tariki 7 Mata 1994. Icyo gihe abantu benshi ngo bari barahungiye muri aka gace, kuko batekerezaga ko ho nta bwicanyi buzahakorerwa.

(Igihe na Kigali today)

 

2024-05-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umwuka ni mwiza, Amavubi agiye gutangira urugendo rwo gusha itike y’igikombe ya Afcon 2025 akina na Libya

Umwuka ni mwiza, Amavubi agiye gutangira urugendo rwo gusha itike y’igikombe ya Afcon 2025 akina na Libya

Ubwanditsi 03 Sep 2024
“Dukomeye ku buzima bwacu, nk’uko Ababiligi n’Abanyamerika bakomeye ku bwabo”- Perezida Paul Kagame

“Dukomeye ku buzima bwacu, nk’uko Ababiligi n’Abanyamerika bakomeye ku bwabo”- Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 13 Oct 2021
Perezida Tshisekedi mu mayira abiri, amaze kubona ko ibinyoma byo kubeshyera u Rwanda bitazamumaza kabiri

Perezida Tshisekedi mu mayira abiri, amaze kubona ko ibinyoma byo kubeshyera u Rwanda bitazamumaza kabiri

Ubwanditsi 29 Dec 2022
Paris: Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahakanye ibyaha bashinjwa

Paris: Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahakanye ibyaha bashinjwa

Ubwanditsi 11 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

A hospital in Rwanda unabled to discharge a Burundian because he has nowhere to go
Mu Mahanga

A hospital in Rwanda unabled to discharge a Burundian because he has nowhere to go

Ubwanditsi 18 Jan 2016
Miss Sandra Teta yatamajwe n’impenure yari yambaye ubwo yicaraga nabi akerekana hagati y’amaguru
SHOWBIZ

Miss Sandra Teta yatamajwe n’impenure yari yambaye ubwo yicaraga nabi akerekana hagati y’amaguru

Ubwanditsi 09 Oct 2017
Icyo Kagame avuga ku mikorere ya MONUSCO muri Kongo
Mu Rwanda

Icyo Kagame avuga ku mikorere ya MONUSCO muri Kongo

Ubwanditsi 20 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru