• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Se wa Muhammad Kirumira yakuye icyasha ku gipolisi no kuri Gen Kale Kayihura

Uganda: Se wa Muhammad Kirumira yakuye icyasha ku gipolisi no kuri Gen Kale Kayihura

Ubwanditsi 23 Oct 2018 ITOHOZA

Umubyeyi wa nyakwigendera Muhammad Kirumira wigeze kuyobora Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Buyende yakuye icyasha ku Gipolisi cya Uganda na Gen Kale kayihura avuga ko nta ruhare bagize mu iyicwa ry’umuhungu we.

Hajji Kawooya Abubaker yatangaje ibi kuri iki Cyumweru mu giturage cya Mpambire mu Karere ka Mpigi ahari hateraniye amagana y’abantu bari bitabiriye amasengesho ya nyuma yo gusabira Kirumira.

Abitabiriye uyu muhango barimo abanyapolitiki n’abayobozi b’idini ya islam bagaragaye nk’abatunguwe n’ibyatangajwe na Hajji Kawooya. Uyu akaba yaburaniye Gen Kayihura n’Igipolisi cya Uganda cyose avuga ko nta ruhare na ruto bagize mu kwica umuhungu we, ahubwo atunga urutoki agatsiko k’iterabwoba agashinja kuba ari ko kishe umuhungu we.

Hajji Kawooya ati: “Ndasubiramo ko atari igipolisi cya Uganda, ndetse atari na Gen. Kayihura bishe Kirumira,”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko hari amakuru y’ingenzi afitiye Perezida Museveni ku bibazo by’ubwicanyi bukorwa hirya no hino mu gihugu ashimangira ko azayatangaza nahabwa amahirwe yo kubonana na perezida Museveni.

Hajji Abubaker Kawooya

Igipolisi cya Uganda kikaba giherutse guta muri yombi abantu 9 mu mukwabu ku gatsiko bikekwa ko ari akabakora iterabwoba ahitwa Namungoona muri Kampala, bakaba barashinjwe ubugambanyi mu iyicwa rya Muhammad Kirumira.

Muri uyu mukwabu, uwitwa Abdul Kateregga bivugwa ko ari we wasutse amasasu kuri Kirumira, yarashwe mu mutwe n’abashinzwe umutekano bo mu rwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI) nyuma biza kwemezwa na perezida Museveni ubwe mu itangazo.

Muhammad Kirumira akaba yararashwe kuwa 08 Nzeri 2018 arasiwe ahitwa Bulenga ubwo yari mu nzira ataha iwe ari mu modoka ye, aho yarasanywe n’umugore witwa Nalinya bose bakahasiga ubuzima.

2018-10-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Mugabe Robert, uregwa gusambanya Abana kugahato

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Mugabe Robert, uregwa gusambanya Abana kugahato

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange

Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange

Ubwanditsi 25 Jan 2024
Umutekano  w’Isi  ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS

Umutekano w’Isi ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS

Ubwanditsi 15 Nov 2016
Uko Angelo Izama yashimangiye ibisanzwe bizwi ku mugambi udacogora wa Museveni wo kwigarurira u Rwanda

Uko Angelo Izama yashimangiye ibisanzwe bizwi ku mugambi udacogora wa Museveni wo kwigarurira u Rwanda

Ubwanditsi 10 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura  no kumena Umurenge SACCO
ITOHOZA

RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura no kumena Umurenge SACCO

Ubwanditsi 26 Jul 2016
DR.Congo yanze ikemezo cya AU cyo ‘kuba iretse gutangaza’ ibyavuye mu matora
POLITIKI

DR.Congo yanze ikemezo cya AU cyo ‘kuba iretse gutangaza’ ibyavuye mu matora

Ubwanditsi 18 Jan 2019
Byari amarira menshi kuri Zari ndetse n’ Abana be mwishyingurwa ry’ uwahoze ari Umufasha we Ivan Ssemwanga
Mu Rwanda

Byari amarira menshi kuri Zari ndetse n’ Abana be mwishyingurwa ry’ uwahoze ari Umufasha we Ivan Ssemwanga

Ubwanditsi 30 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru