• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Perezida KIM JONG UN amaze kumena amaraso y’abantu benshi

Perezida KIM JONG UN amaze kumena amaraso y’abantu benshi

Ubwanditsi 31 Dec 2016 ITOHOZA

Burya kuri iyi si hari abantu bavukira kubuza abandi amahoro kubera ko baba baravutse ari ibicamuke cg se ibikuke. Amakuru aturuka muri Koreya y’Amajyaruguru aravuga ko mu myaka itanu ishize perezida Kim Jong Un ayobora iki gihugu amaze kwivugana abantu barenga 340. Aba akaba ari abantu bategekaga muri leta ye cg babaga bafite aho bahurira n’ubutegetsi bwe, abenshi akaba aba abaziza kubangamira ubutegetsi bwe cg kudakurikiza amategeko aba yarabahaye.

Uyu muperezida watangiye kuyobora ari muto cyane kuva 30 Ukuboza 2011 ubwo se wayoboraga iki gihugu yaramaze gupfa, amaze kwivugana kuva kubayobozi bo mu rwego rwo hejuru kugeza kubo hasi ndetse n’abo mumuryango we ntabarebera izuba.

-5216.jpg

Aha twavuga nka se wabo witwa Jang Song Thaek wiciwe mu ruhame aregwa gushaka guhirika leta ya Kim Jong un. Undi wishwe wari mu rwego rwo hejuru ni minisitiri w’ingabo Hyon Yong Chol we akaba yarishwe urwagashinyaguru umwaka ushize wa 2015, mbere yuko yicwa umuryango we wose ukaba warahamagajwe kugira ngo urebe urupfu rwe uko rugenda.

Uyu mutegetsi wambariye kuba inkoramaraso yatangiye kwica kumugaragaro mu mwaka 2012 nkuko ikinyamakuru Yonhap kibivuga, ubwo yicaga abantu 3, umwaka wakurikiyeho wa 2013 yivugana abarenga 30, naho umwaka wa 2014 yica 40, uko imyaka igenda ishira niko arushaho kuba inkoramaraso kuko yivuganye 60, uyu mwaka wa 2016 ntiharamenyekana abo yacuze inkumbi.

-5215.jpg

Muri aba bategetsi bishwe 140 ni abo murwego rwo hejuru naho 200 ni abo murwego rwo hasi harimo nabava mumuryango we. Twongere tubibutse ko imibare y’abaturage yo bitoroshye kugirango imenyekane, nabo bakaba batorohewe n’uyu mugabo.

Institute for National Security Strategy (INSS) yo muri Korea y’amajyepfo iravuga ko mu makuru ifite ni uko muri uyu mwaka mu kwezi kwa Kanama 2016, Kim Jong Un yategetse ko barashisha ikibunda cya rutura gihanura indege ministiri w’umutekano wasinziriye akagona ubwo bari mu nama bagahita bamurasira mu ruhame.

-5214.jpg

Imyitwarire yuyu mutegetsi ikaba ihangayikishije n’ibihugu byibihangage nka Amerika kuko yavuze ko igihugu cye cya Korea y’amajyaruguru kigomba kuba igihangage mugisirikare kuburyo ntamuntu ugomba kukivogera. Muri urwo rwego imbaraga yazishize mugukora ibitwaro bya kirimbuzi n’ibisasu birasa kure kuburyo iyo gahunda yayigeneye ingengo y’imari irenga miliyoni z’amadorali 300.

Ikindi ni uko yashizeho akayabo kangana na 180 miliyoni z’amadorali mukubaka amashusho y’amabumbano agaragaza abayoboye icyo gihugu baturutse mu muryango we kugira ngo yerekane ubuhange bwabo.

Kubera ko nawe afite ubwoba bwibyo bikorwa ngo amaze guhindura ba ministiri b’ingabo inshuro zigera kuri 5 mu gihe amaze kubuyozi, ikindi akaba yibasiye abasirikare yasigiwe na se mu bamurinda.

-5213.jpg

Akandi gahomamunwa ni uko Kim Jong Un yategetse ko kuva muri uku 25 Ukuboza 2016, umunsi wa Noheli benshi bizihiza ivuka rya Yezu, muri Korea Y’Amajyaruguru bazajya bizihiza ivuka rya nyirakuru wa Kim Jong Un ngo kuko Yezu atigeze agera muri icyo gihugu.

Ese aba baturage bazatabarwa nande ko bitoroshye?

Hakizimana Themistocle

2016-12-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rudasingwa arashinjwa gufata kungufu umwana w’umukobwa wacitse ku icumu yari yarabohoje ( Video y’Ubuhamya )

Rudasingwa arashinjwa gufata kungufu umwana w’umukobwa wacitse ku icumu yari yarabohoje ( Video y’Ubuhamya )

Ubwanditsi 12 Jul 2016
Gutabariza umunyarwandakazi waguye mu gihugu cy’U Buholandi

Gutabariza umunyarwandakazi waguye mu gihugu cy’U Buholandi

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi

Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi

Ubwanditsi 26 Dec 2022
Mu Bubiligi RNC imeze nk’imbwa zirwanira mu mayezi

Mu Bubiligi RNC imeze nk’imbwa zirwanira mu mayezi

Ubwanditsi 08 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda
INKURU NYAMUKURU

Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda

Ubwanditsi 10 Jul 2018
AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya
INKURU NYAMUKURU

AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya

Ubwanditsi 04 Dec 2018
Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali
Mu Mahanga

Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali

Ubwanditsi 14 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru