• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukora nka Radio mu Rwanda

Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukora nka Radio mu Rwanda

Ubwanditsi 24 Apr 2018 ITOHOZA

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwafashe umwanzuro wo kwambura Radio Amazing Grace icyangombwa cyo gukora nk’ikigo cy’isakazamakuru mu Rwanda.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 24 Mata 2018 nyuma y’aho iyi radio inaniwe kubahiriza umwanzuro wa RURA wakurikiraga ibihano yafatiwe muri Mutarama 2018 kubera ikiganiro cyanyujijweho cyanenzwe kutubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

Itangazo RURA yasohoye kuri uyu wa 24 Mata 2018 rigira riti “Urwego Ngenzuramikorere, RURA, uyu munsi rwambuye Amazing Grace Radio icyangombwa cy’isakazamakuru.”

Rikomeza rigira riti “Kwamburwa iki cyangombwa bikozwe nyuma y’aho Amazing Grace Christian Radio itubahirije ibikubiye mu bihano yafatiwe nyuma y’ikiganiro yatambukije ku wa 29 Mata 2018 aho umunyamakuru Nicolas Niyibikora yatutse abagore abagereranya n’ikibi. Iki kiganiro cyaje gikurikira ibindi byanengaga imyemerere y’andi madini.”

Iyi radio yafunzwe muri Gashyantare 2018 nyuma y’ikiganiro yatambukije cyatanzwe n’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas, wafashe umwanya munini asobanura ko nta cyiza cy’umugore, inyigisho yafashwe nko gusebya umugore mu buryo budakwiriye, maze yamaganwa n’Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye.

Mu mwanzuro wo ku wa 20 Gashyantare, RURA yasabye Radio Amazing Grace gusaba imbabazi Abanyarwanda kubera imvugo za Niyibikora mu gihe kitarenze amasaha 12 uhereye igihe icyemezo cyatangarijwe; ubundi ubuyobozi bwa radio bugahita buyifungira mu gihe cy’iminsi 30, bukanishyura amande ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Gusa ngo ntibyahise bikorwa, kugeza ubwo RURA yafashe umwanzuro wo kujya kwifungira iyi radio. Bitewe n’uko ubuyobozi bwa Amazing Grace bwanze kubahiriza ibyo bwasabwe, radio yagombaga gufungwa ukwezi kumwe yambuwe uburenganzira bwo gukora.

Itangazo rya RURA rikomeza rivuga ko Radio Amazing Grace yanditse ibaruwa itanga ibisobanuro ku mpamvu zo kutubahiriza ibihano ariko ko uru rwego rutanyuzwe nabyo.

Ubuyobozi bw’iyi radio bwasabwe gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro mu gihe kitarenze iminsi ibiri uhereye kuri uyu wa 24 Mata 2018. Amakuru avuga ko Pasiteri Gregg Schoof atigeze yishimira umwanzuro  Radio ye yafatiwe na RURA, aho gukurikiza ibyo yasabwe yahisemo kwiyambaza inkiko ngo zimurenganure.

Ubwo iyi radio yafungwaga muri Gashyantare, nabwo Schoof yabajijwe impamvu atubahirije ibyo yasabwe na RURA birimo gusaba imbabazi Abanyarwanda ubundi agafunga radio mu minsi 30, ariko nabwo ntiyagira icyo abivugaho.

Yagize ati “Ngira ngo byari kuba byiza iyo habanza kubaho ibiganiro. Ni ibintu bitari byiza. Ubu turi gushaka umunyamategeko nta byinshi nabivugaho.”

Intandaro y’iri fungwa no guhagarikirwa ibyangombwa ni uko ku wa 29 Mutarama 2018 umuvugabutumwa witwa Niyibikora yayumvikanyeho yigishaga avuga ko nta cyiza cy’umugore.

Muri icyo cyigisho hari aho yavuze ati “Ikibazo abagore bafite uyu munsi ni uko babaye indaya, reka rero nze mbabwire umugore uko agaragara imbere y’Imana. Icya mbere afitanye ikibazo n’Imana […] Isi ya mbere ijya kurimbuka abagore babigizemo uruhare. Icyiza cy’umugore ni iki? Wakivana he? Aburahamu ananirwa guhamya Imana mu Misiri, uwamugiriye inama yo kwicecekera si umugore? Wicare uzi ngo Imana ifitanye ikibazo n’umugore ndetse n’amatorero.”

Ubutumwa bwe bwanumvikanishije ko Itorero rifashe ukuri rikavanga n’ibinyoma ryitwa maraya, rikajya mu murongo wa Kiliziya Gatolika.

Inzego z’abagore ni zo zahise zihagurukira kwamagana uwo muvugabutumwa ndetse Pro-Femmes Twese Hamwe inarega radiyo yigishirijeho.

Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Kanakuze Jeanne D’Arc, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kurega radio muri RMC kuko ngo abayobozi bayo bemeye ko hanyuzwaho ibiganiro bitesha agaciro umugore w’Umunyarwandakazi.

Itangazo rya RURA rigaragaza umwanzuro wo kwambura Radio Amazing Grace icyangombwa cyo gukora nk’ikigo cy’isakazamakuru mu Rwanda

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwafashe umwanzuro wo kwambura Radio Amazing Grace icyangombwa cyo gukora nk’ikigo cy’isakazamakuru mu Rwanda

2018-04-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira  gahunda y’Ikingira

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira gahunda y’Ikingira

Ubwanditsi 09 Sep 2021
Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Ubwanditsi 11 Feb 2025
Norway : Willy Nyamitwe yahuye n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ‘Ishyaka Ishema’ rya Padiri Nahimana n’abateruzi b’ibibindi

Norway : Willy Nyamitwe yahuye n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ‘Ishyaka Ishema’ rya Padiri Nahimana n’abateruzi b’ibibindi

Ubwanditsi 31 Oct 2016
Umunyarwanda Omar Servil Ntagengwa uba mu Bubiligi , arasaba Abasilamu kumva ko bafite umwanya mu Rwanda, bakarukunda, barukorera kandi mu mahoro n’urukundo.

Umunyarwanda Omar Servil Ntagengwa uba mu Bubiligi , arasaba Abasilamu kumva ko bafite umwanya mu Rwanda, bakarukunda, barukorera kandi mu mahoro n’urukundo.

Ubwanditsi 21 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima
Amakuru

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Ubwanditsi 18 Aug 2021
Trump aravugwaho kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni ngo atavuga ko baryamanye
POLITIKI

Trump aravugwaho kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni ngo atavuga ko baryamanye

Ubwanditsi 14 Jan 2018
Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?
Amakuru

Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Ubwanditsi 09 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru