• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze

DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze

Ubwanditsi 29 Mar 2017 ITOHOZA

Imirambo 2 y’abazungu ndetse n’umurambo umwe w’umwirabura yagaragaye kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Werurwe hafi y’Umugezi wa Moyo, muri Kasai yo Hagati nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Congo. Ni mu gihe hari hashize iminsi impuguke 2 z’Umuryango w’Abibumbye, Micheal sharp na zaida catalan baburiwe irengero hafi y’uwo mugezi ubwo hari kuwa 12 Werurwe. Ubu hari gukorwa ibizamini ngo harebwe ko iyo mirambo ari iy’izo mpuguke n’umukongomani wari ubaherekeje.

Kuri uyu wa kabiri, itariki 28 Werurwe nibwo umuvugizi wa leta ya Congo, Lambert Mende yatangaje iboneka ry’iyi mirambo, aho yavuze ko umukuru w’igipolisi muri Kananga yabagejejeho raporo mu ijoro ryakeye y’uko habonetse imirambo 2 y’abazungu n’undi w’umwirabura hafi y’Umugezi wa moyo.

Ngo aha ni naho aba bazungu bari baburiye kuwa 12 Werurwe bari kumwe n’abakongomani bane bari babaherekeje. Muri aba hakaba harimo umusemuzi witwa betu tshintela, Isaac kabuayi, wari umumotari n’abandi bamotari 2 batamenyekanye amazina nk’uko bitangazwa na Human Rights Watch.

Mbere y’uko aya makuru atangazwa, se wa Micheal Sharp witwa John Sharp, yari yatanze ubutumwa abunyujije kuri facebook avuga ko bakiriye amakuru y’uko habonetse imirambo 2 . Yanavugaga ko iyo mirambo ari iy’umugabo n’umugore.

-6198.jpg

Iyi nkuru dukesha Jeune afrique iravuga ko hari ibyago byinshi by’uko iyo mirambo yaba ari iy’impuguke za Loni zari zabuze, hakaba hagiye gupimwa DNA ngo hemezwe imyirondoro yabo. Ni mu gihe ariko ku rundi ruhande umuvugizi wa leta ya Congo avuga ko nta wundi munyamahanga wigeze aburira muri ibyo bice usibye aba.
Umuvugizi wa leta ya Congo kandi yavuze ko iyo mirambo yavumbuwe n’abapolisi, yongeraho ko kugeza ubwo yatangazaga ibi atari yamenya niba iyo mirambo y’abo bantu igaragaza ko bakorewe iyicarubozo.

2017-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rose Mukankomeje ashobora kongera gutabwa muri yombi

Rose Mukankomeje ashobora kongera gutabwa muri yombi

Ubwanditsi 14 Sep 2016
Ingabire Victoire yemereye RIB ko hari amategeko y’igihugu atari asobanukiwe

Ingabire Victoire yemereye RIB ko hari amategeko y’igihugu atari asobanukiwe

Ubwanditsi 09 Oct 2018
Turikiya: Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Khashoggi byabonetse mu busitani

Turikiya: Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Khashoggi byabonetse mu busitani

Ubwanditsi 25 Oct 2018
Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwanditsi 09 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mozambique: Umunyarwanda yarasiwe mu iduka yitaba Imana
ITOHOZA

Mozambique: Umunyarwanda yarasiwe mu iduka yitaba Imana

Ubwanditsi 23 Sep 2017
Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba
Amakuru

Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

RUSHYASHYA 16 Oct 2025
Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha
Amakuru

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha

Ubwanditsi 18 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru