• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nimudakoresha ubwonko bwanyu buzapfa ubusa -Perezida Kagame
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Hategeka Emmanuel, mu gutangiza ku mugaragaro ubufatanye bwa Arsenal na Visit Rwanda

Nimudakoresha ubwonko bwanyu buzapfa ubusa -Perezida Kagame

Ubwanditsi 20 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko gukoresha ubwenge bwarwo n’ubumenyi rwakuye mu ishuri mu gushakira ibisubizo ibibazo bihari, aho gutinya kubukoresha ngo badahomba.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abanyamwuga mu ngeri zitanduknaye mu kiganiro cyiswe ‘Meet the President’.

Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma ikora ibishoboka byose kugira ngo urubyiruko rujye kwiga, ruhahe ubumenyi buzarufasha kwibeshaho no guteza imbere igihugu.

Ati “Si ukujya kwiga gusa ahubwo bibe guhaha ubumenyi butuma mumenya, musesengura mumenye uburyo bwo kubaho muri iyi si ni uko murenga ibibazo birimo.”

“Nimubona ubumenyi muzabukoreshe neza uko mushoboye, mukore ibibaha inyungu ariko byungukira n’abandi. Niba ufite ubuzima bwiza, uburezi, ubumenyi uzabona akazi cyangwa se ugahange kagufashe gafashe n’abandi.”

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye kwifashisha ubumenyi bwahawe rugahanga udushya, ariko mbere na mbere rukagira intego.

Yavuze ko buri munsi rukwiye kujya rutekereza ku cyo rwakora kugira ngo rwivane mu bibazo rufite.

Ati “Nujya ubyuka mu gitondo, jya wiha akanya utekereze uti ni iki ngiye gukora uyu munsi hejuru y’ibyo nsanzwe nkora? Ni iki gishoboka. Nukora ibyo uzaba wiha amahirwe yo kugira icyo ukora gifite igisobanuro. Ihe uwo mwanya buri munsi, uti ni iki nakora ngo nkemure ikibazo mfite cyangwa abandi bafite?”

Yakomeje ati “Nudakoresha ubwonko bwawe buzapfa. Nutabukoresha uzabubura. Mukomeze gutekereza buri gihe, nudahirwa uyu munsi, ejo nta kibazo wenda uzahirwa cyangwa uhirwe ku nshuro ya cumi.”

Perezida Kagame yavuze ko ko hari abatinya kugira icyo bakora ngo badahomba, ababwira ko ntaho ingorane no guhomba mu buzima babihungira uretse guhangana nabyo.

Ati “Gutsindwa birizana wabishaka utabishaka ariko iyo wagerageje bikanga, bivuze ko utagomba kurekera. Na none gira icyo wigira muri uko gutsindwa, wongere ugerageza. Aho uzajya hose uzahura n’ibigushyira hasi ariko nutsindwa, jya umenya ko hari n’amahirwe.”

Mu bitekerezo byatanzwe, uwitwa Liza Karangwa, Umunyeshuri uri kwimenyereza umwuga mu Mujyi wa Kigali, yasabye ko ibigo, abikorera, inganda bajya baha amahirwe yo kwimenyereza ku biga muri kaminuza.

Gaju Nadège uhagarariye Ikigo cy’Abongereza gikora porogaramu za telefoni mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika yavuze ko hari amahirwe yo kwiyungura ubumenyi urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro.

Yagize ati ‘‘Nabonye akazi kubera amahugurwa nagiye nitabira. Ayo guverinoma yashyizeho yose nayagiyemo mu rwego rwo kwiyongerera ubumenyi.”

“Ubwo nasabaga ikigo cyanjye gutanga amahugurwa mu Rwanda nabuze abantu bayitabira. Wavuze (Perezida Kagame) ku bijyanye n’uburezi, nagusabaga ko washishikariza urubyiruko kwiyigisha ubwarwo.”

Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye rugera ku 2500 rurimo abikorera, abanyeshuri, abahanzi n’abandi.

2018-08-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mporana Ubwoba Bwo Kuba Nabura Igisubizo Igihe Nabazwa Ibitagenda Neza- Perezida Kagame

Mporana Ubwoba Bwo Kuba Nabura Igisubizo Igihe Nabazwa Ibitagenda Neza- Perezida Kagame

Ubwanditsi 07 Jul 2018
Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Ubwanditsi 15 Dec 2022
Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC

Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC

Ubwanditsi 25 Nov 2020
Ubushotoranyi bwa Museveni bwo gukomeza gushimuta Abanyarwanda  buhatse iki ?

Ubushotoranyi bwa Museveni bwo gukomeza gushimuta Abanyarwanda buhatse iki ?

Ubwanditsi 14 Jan 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean Claude
    September 2, 201811:59 am -

    Mubyukuri Amashuri Arahari Ubumenyi Turabufite Ariko Nsetswa Niyo Muvuga Kwihangira Imirimo Kd Abenshi Igituma Batayihangira Ahubwo Ubushomeri Bukiyongera Nukubera Kubura Amikoro(igishoro) Kd Nababyeyi Bakaba Barasigariye Aho Kubera Kutwishyurira Amashuri, Ahubwo Nsabe Reta Ko Yajya Itanga Imirimo Cyangwa Ikemera Kuguriza Abanyeshuri Barangije Nabo Babone Uko Bihangira Imirimo, Bagakora Bishyura

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero
Amakuru

Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero

Ubwanditsi 02 Jun 2025
Icyo uwemerewe gutora asabwa mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze
Mu Mahanga

Icyo uwemerewe gutora asabwa mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Abasirikare bakuru ( Officiers) 9 b’abarundi birukanywe nabi muri Centrefrique (Urutonde rw’amazina yabo)
ITOHOZA

Abasirikare bakuru ( Officiers) 9 b’abarundi birukanywe nabi muri Centrefrique (Urutonde rw’amazina yabo)

Ubwanditsi 28 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru