• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

Ubwanditsi 31 Aug 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Bimaze kumenyerwa ko BBC-Gahuzamiryango yabaye umuzindaro w’abasebya Leta y’u Rwanda. Tariki 30 Kanama 2022 Ingabire Victoire Umuhoza ”IVU” yongeye kugirana ikiganiro n’ iyo radiyo yagaragaje ko ihora yiteguye guharabika u Rwanda, maze bongera gushinja u Rwanda “gushimuta impirimbanyi za demokarasi n’uburenganzira bwa muntu”. Nta kimenyetso na kimwe IVU yagaragarije umufatanyabikorwa we BBC, cyerekana urwego rwa Leta rwaba rwararigishije abo bantu yita abarwanashyaka be.

Mu rubanza rwahamije  Ingabire Victoire ibyaha byo gukorana n’abahungabanya umutekano w’u Rwanda, hagaragajwe ubimenyetso ko yoherereza FDLR amafaranga, akanayishakira abarwanyi haba mu Rwanda, haba no mu mahanga. Abo bantu yohereza mu mashyamba ya Kongo, nibo ahindukira akabeshya ko baburiwe irengero.

Birazwi ko Ingabire Victoire ari umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka FDU-Inkingi. N’ikimenyimenyi abayoboke be bakusabanya amafaranga  bita “INGEMU” , yo kumwoherereza buri kwezi, andi bakayatangaho umusanzu muri FDLR. Mu nama yabereye ahitwa ALOST  mu Bubiligi tariki 03/07/2022, ikayoborwa na Placide Kayumba, Ingabire Victoire yafashe ijambo hifashishijwe “Zoom”, maze ashishikariza abayoboke ba FDU-Inkingi kongera amafaranga batanga, kuko “abasore bayakeneye cyane”. Abo basore yavugaga ni abarwanyi ba FDU/FDLR barimo n’abo IVU abeshya ko baburiwe irengero, kandi bari ku rugamba muri Kongo.

Ingabire Victoire n’abandi bagizi ba nabi ntibahisha ko bafite”ingabo” muri Kongo. Mu butumwa uwitwa Niyibizi Michel yanditse ku rubuga rwa watsapp ruhuriweho n’abayoboke ba FDU-Inkingi (hari tariki 15/08/2022, saa 13:28),   yagize ati: “Abahutu aho bari hose ntawe ukwiye kuba ntibindeba, kuko ibibi bizaba ku mpunzi, by’umwihariko  ku ngabo zacu ziri mu mashyamba ya Kongo, twese bizatugiraho ingaruka”. Izo “ngabo”nizo Ingabire Victoire yishingikirije, akigira indakoreka ?

Mu kiganiro na BBC, Ingabire Victoire yaravuze ati: “Gushimuta abantu ni icyaha kidasaza. Hari umunsi u Rwanda ruzaba ari igihugu kigendera ku mategeko, ababikora bazadusobanurira impamvu.” Kuvuga ngo” BAZADUSOBANURIRA”, byaba bisobanuye ko hari igihe Ingabire Victoire na FDU/FDLR ye bazaba aribo bayoboye uRwanda? Ikigaragara ni ko abirota, yishingingikirije izo mpehe ze zibuyera mu mashyamga ya Kongo.

Leta y’u Rwanda yasobanuye kenshi ko nta nyumgu, nta n’impamvu yo kurigisa abaturage. Ukekwaho icyaha arafatwa, akaburanishirizwa mu ruhame, cyamuhama akabona guhanwa nk’uko byagenze kuri Ingabire Victoire, yaba umwere akarekurwa. Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, Amb. Johnson Busingye yasobanuye ko hari abantu bitwa ko baburiwe irengero, nyamara atari byo. 

  1. Hari abajya mu mitwe y’iterabwoba, nk’uko byagiye bigaragazwa mu manza z’abafatiwe muri ibyo bikorwa.
  2. Hari  abava mu cyaro bakajya gushaka imibereho mu mijyi cyangwa ahandi kure y’iwabo, kandi ntibibaruze aho bimukiye.
  3. Hari abasohoka mu gihugu rwihishwa, barimo n’abanyabyaha.
  4. Hari n’abava mu miryango kubera amakimbirane, bagahinduka inzererezi hirya no hino mu gihugu cyangwa hanze yacyo, n’abandi n’abandi..

Mu by’ukuri rero, si uko Ingabire Victoire na Gahuzamiryango batazi ko ibi byiciro biriho, ahubwo babakusanyiriza  nkana mu “batavuga rumwe na Leta bashimuswe”, hagamijwe gusa kwangiza isura y’Igihugu.

Ibi ni nabyo ibigarasha, abajenosideri n’abambari babo babeshya amahanga kugirango bibonere amaramuko. Icyakora ikinyoma ntigiho ku ntebe, amahanga yatangiye kumenya ibyihishe inyuma y’iyo ndirimbo. Urugero ni amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha uRwanda rudasiba gusinyana n’ibihugu binyuranye, kuko byizeye ubutabera bwarwo. Hari ndetse amasezerano yo kwakira  abimukira bo mu Bwongereza icyo gihugu gifitanye n’uRwanda. Abavuzanduru barwanyije aya masezerano, ariko ntibazatinda kubona ko barushywa n’ubusa, wa mugani wa Thomas Nahimana usanga “kubwejagura”ntacyo bimaze.

2022-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyitezwe mu biganiro byihariye hagati ya Perezida Kagame na Perezida Macro ejo bundi i Élysées

Ibyitezwe mu biganiro byihariye hagati ya Perezida Kagame na Perezida Macro ejo bundi i Élysées

Ubwanditsi 21 May 2018
Icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda

Icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda

Ubwanditsi 07 Apr 2025
U Bufaransa: Urukiko rwemeje kutazakurikirana Padiri Munyeshyaka ku ruhare muri Jenoside

U Bufaransa: Urukiko rwemeje kutazakurikirana Padiri Munyeshyaka ku ruhare muri Jenoside

Ubwanditsi 22 Jun 2018
Leta y’u Burundi irikanga igiti n’isazi, Ese ibitero biraturuka he?

Leta y’u Burundi irikanga igiti n’isazi, Ese ibitero biraturuka he?

Ubwanditsi 22 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Interahamwe ruharwa  Kabuga Felicien yatawe muri Yombi mu gihugu cy’u Bufaransa
INKURU NYAMUKURU

Interahamwe ruharwa  Kabuga Felicien yatawe muri Yombi mu gihugu cy’u Bufaransa

Ubwanditsi 16 May 2020
Wari uzi ko Diamond Platinumz ubu wabaye ikirangirire yibye nyina umubyara ngo akunde atangire umuziki? Incamake y’ubuzima we
SHOWBIZ

Wari uzi ko Diamond Platinumz ubu wabaye ikirangirire yibye nyina umubyara ngo akunde atangire umuziki? Incamake y’ubuzima we

Ubwanditsi 16 Jun 2017
Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 
INKURU NYAMUKURU

Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Ubwanditsi 20 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru