• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»COVID-19 : Umuhinde ukorera RNC Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi bararimbanije mu guharabika u Rwanda
Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi

COVID-19 : Umuhinde ukorera RNC Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi bararimbanije mu guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 08 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Mu gihe isi yose yugarijwe  n’icyorezo cya Virusi ya Corona giteye inkeke kikaba cyarahungabanyije ibihugu byose, Umubare w’abanduye icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus mu Rwanda wagumye ku 105, mu gihe abandi bantu batatu basezerewe mu bitaro, bituma umubare w’abamaze gukira ugera kuri barindwi.

Ku wa 5 Mata 2020 nibwo abantu bane ba mbere barimo Abanyarwanda batatu n’Umurundi umwe basezerewe aho bari barwariye mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya, nyuma yo gusuzumwa ibipimo bikerekana ko nta bwandu bagifite.

Abasezerewe mu bitaro ku Cyumweru basohotse bagaragara ko bameze neza ku maso, bipfutse udupfukamunwa nka bumwe mu buryo bwo kwirinda.

Ariko abanzi b’igihugu ndetse n’abandi bafite imitekereze mibi ya politiki  barimo David Himbara na Patrick Habamenshi wigeze kuba Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, uyu akaba ari umuhungu wa Habamenshi wari Ambasaderi muri Leta ya Habyarimana n’abandi nkabo babarizwa mu mashyaka atandukanye yitwa ko ari muri Opposition, arwanya leta y’u Rwanda bakomeje guhonda agatoki ku kandi kuva Minisitireri y’ubuzima itangaje ku mugaragaro ko abantu batatu basezerewe mu bitaro.

Aba ni nako  barimo gukoresha abanyamahanga bahabwa amafaranga na Rujugiro biciye muri David Himbara  guharabika  u Rwanda, muri abo harimo Umunyamakuru Anjan Sundaram ukomoka mu buhinde uyu akaba yarinjiye muri RNC nyuma yo kuva mu Rwanda  yubikiwe imbehe, akaba yarabaye mu Rwanda, akorera Internews I Kigali, uyu mushinga ukaza gufungwa,  Sundaram na Nathalie Blaquiere, bakoranaga muri uyu mushinga babana mu nzu imwe nk’ umugore  n’umugabo kuko  Sundaram yari yarinjiye uyu mugore w’umukecuru w’imyaka isaga 60 wari umuyobozi wa Internews/EU bombi bakoreraga, yaje guhagarikirwa inkunga n’imiryango yabafashaga kubera kudakoresha neza amafaranga bahabwaga no kubera gutangaza amakuru yibinyoma ku Rwanda, uyu  Anjan Sundaram nyuma y’uko ava mu Rwanda yahise yandika  igitabo giharabika u Rwanda yise: Bad News: Last Journalists in a Dictatorship (mu cyongereza), Bad News – Derniers journalistes sous une dictature (mu gifaransa), yafatanyije kwandika n’uwahoze ari Umunyamakuru w’umuseso witwa Nsabimana Alphonse uba mu gihugu cy’Ubufaransa.

Amakuru azwi neza ni uko akorana n’abarwanya Leta y’Urwanda cyane cyane Paul Rusesabagina ndetse na RNC.Niwe ukora ubuhuza hagati y’abarwanya Leta y’U Rwanda ndetse kubufatanye na Anjan Sundaram  akabahuza n’itangazamakuru rinyuranye. Ahora mu ngendo mu bihugu by’uburayi ndetse n’Afurika aho aba agiye guhura n’abo bose batifuriza igihugu cyacu icyiza.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mata 2020, Anjan Sundaram yongeye gukora u Rwanda mu jisho, akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa twitter yatangaje ko muri iki cyumweru inshuti ye y’umunyarwanda yitabye Imana iri mu Rwanda izize COVID-19.  Ariko ngo abayobozi b’u Rwanda bavuga ko yazize indwara y’umutima, nyamara ngo umuntu wageze ku murambo mbere yashyizwe mu kato k’iminsi 14. Anjan Sundaram agira ati: “Uku niko abategetsi b’igitugu bacunga imibare y’abahitanwa na Coronavirus”

Niba koko iyi nshuti ya Anjan Sundaram yarahitanywe na COVID-19 bikagirwa ibanga, ese ntigira imyirondoro ye ndetse n’umuryango ikomokamo ngo babe baravuze ukuri kuri ibi byabaye n’igihe uwo muntu yaba yarashyinguriwe. Nyamara uriya Sundaram avuga ni umu DJ uherutse kwicwa n’Umutima. Iyi Propaganda ye turayimenyereye.

Abazi neza uyu muhinde babwiye Rushyashya ko kuva yava mu Rwanda yubikiwe imbehe aho yari yungirije umugore bakoranaga muri Internews, witwa Nathalie Blaquiere akaba yari n’umwinjira murugo Nathalie Blaquiere, bombi  bamye ari abantu bashishikajwe no kumva inkuru mbi ku Rwanda.

Anjan Sundaram na Nathalie Blaquiere

“Bad News: Last Journalists in a Dictatorship ”  Sam Gody Nshimiyimana, umunyamakuru umaze igihe kirekire mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ni we wibanzweho cyane muri iki gitabo yanahawemo akabyiniriro ka Moses. Avuga ko ibyanditswe na Sundaram ari ibinyoma bisa, akurikije uko amuzi nk’umuntu bakoranye igihe kigera ku myaka itatu.

Anjan Sundam yakoranye bya bugufi cyane na Sam Gody Nshimiyimana mu mushinga wahoze ukorera mu Rwanda witwa Internews/EU waterwaga inkunga na DFID ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wibandaga mu bikorwa byo guhugura abanyamakuru.

Mu gitekerezo Sam Gody yanyujije mu kinyamakuru Rwanda Focus [ kitarafunga ] avuga ko Sundaram n’umugore we Nathalie Blaquiere bakoraga iyo bwabaga kugira bagaragaze isura itari nziza y’u Rwanda, dore ko ngo Anjan Sundam  yajyaga akora inkuru akazohereza ku binyamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka The New York Times na Associated Press, Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika. Aha hose ngo zaragurwaga.

Iteka ngo Sam Gody mu gihe yamaranye na Sundaram yamusobanuriraga ibivugwa ku itangazamakuru ryo mu Rwanda, ahanini ku binyoma by’uko hari abanyamakuru baterwa ubwoba bigatuma badakora umwuga wabo neza.

Nyamara uyu mwanditsi ukomoka mu Buhinde mu gitabo cye cyakirijwe yombi n’ibitangazamakuru byo mu mahanga, cyane ibikunze kurangwa n’umurongo udacira akari urutega u Rwanda, avuga ko ngo guverinoma y’u Rwanda itajya yemera abantu bayinenga ariyo mpamvu ababigerageje b’abanyamakuru bakumirirwa kure.

Kuri ibi, Sam Gody avuga ko atari ukuri, kuko Sundaram nk’umuntu wamaze igihe kinini mu Rwanda azi ukuri kw’ibintu byose kuko bajyaga babiganiraho bombi ndetse bakanabiganiriza abanyeshuri bigishaga kugira ngo batagenda buhumyi.

Ibimenyetso bigaragaza urwango rukomeye ku Rwanda

Muri uyu mushinga Internews/EU, ubusumbane mu mikorere ahanini bigendeye ku itangwa ry’imishahara nabyo ni kimwe mu bibazo byagaragaye bikanashimangira urwango Anjan Sundaram n’umugore we bari bafitiye u Rwanda.

Sam Gody wabaye muri ubwo buribwe yabisobanuye agira ati “Yatangaga [umugore wa Sundaram] umushahara agendeye ku bwenegihugu. Yavugaga ko azi muri twe Umuhutu cyangwa Umututsi, n’ubwo Abanyarwanda batakigira imyumvire ishingiye ku moko. Yagendaga kenshi mu mujyi wa Kigali kuri Moto, agakunda kuvuga ko iki gihugu cyuzuyemo abagome.”

Anjan Sundaram, ngo nk’umuntu wamaze imyaka irenga itatu mu Rwanda kandi abana n’itangazamakuru, azi neza ko ikibazo cy’abanyamakuru atari uguterwa ubwoba, n’ababufite ko ari bo babwiteramo.

Ahubwo ngo ikibazo gishingiye ku mikoro kuko ariyo atuma abantu bava mu itangazamakuru bagahitamo kujya kuba abavugizi b’ibigo, aho bazasanga umushahara uzabatunga.

Sundaram wavutse mu 1985 yavuye mu Rwanda mu Ukuboza 2013 ahamaze imyaka igera kuri itanu.

Sam Gody avuga ko Anjan Sundaram yanditse igitabo giharabika u Rwanda abizi neza kubera kwishakira amaronko kuko ngo ashaka kwereka bene wabo b’Abahinde ko ubukire butava mu bucuruzi gusa.

Umunyamakuru Anjan Sundaram wanditse igitabo Bad News: Last Journalists in a Dictatorship

2020-04-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Menya impamvu Perezida Museveni yanze kujya mu nama y’ I Goma, aratinya ideni ry’amamiliyari afitiye RDC, anatinya kubazwa iby’ubushotoranyi akomeje gukorera u Rwanda

Menya impamvu Perezida Museveni yanze kujya mu nama y’ I Goma, aratinya ideni ry’amamiliyari afitiye RDC, anatinya kubazwa iby’ubushotoranyi akomeje gukorera u Rwanda

Ubwanditsi 24 Sep 2020
Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Ubwanditsi 21 Feb 2020
Gen. Kayihura yasubijemo umwambaro wa gisirikare, harakurikiraho iki ?

Gen. Kayihura yasubijemo umwambaro wa gisirikare, harakurikiraho iki ?

Ubwanditsi 15 Mar 2018
Umuhanzi  Kidum ngo yaba yararogewe mumujyi wa Bujumbura

Umuhanzi Kidum ngo yaba yararogewe mumujyi wa Bujumbura

Ubwanditsi 27 Mar 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Alex
    April 8, 202011:12 am -

    Iki kigiryi cy’umuhinde se cyasubiye guca inshuro mu buhinde uko u Rwanda ari urw’abanyarwanda n’inshuti zarwo arahunahuna iki ku Rwanda.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu nyuma y’imyaka 5 bakorana, Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Impamvu nyuma y’imyaka 5 bakorana, Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis

Ubwanditsi 21 Feb 2018
Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere
Amakuru

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

Ubwanditsi 07 Jan 2021
Israel: Abimukira bava muri Eritrea bateguye imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’u Rwanda
HIRYA NO HINO

Israel: Abimukira bava muri Eritrea bateguye imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’u Rwanda

Ubwanditsi 22 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru