• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Leah Karegeya afite agahinda ko gufungwa kwa Tumukunde no gusiragizwa na Kayumba Nyamwasa wamucucuye ibyo umugabo we yasize nareke kwitwaza Rushyashya itangaza ibiriho  

Leah Karegeya afite agahinda ko gufungwa kwa Tumukunde no gusiragizwa na Kayumba Nyamwasa wamucucuye ibyo umugabo we yasize nareke kwitwaza Rushyashya itangaza ibiriho  

Ubwanditsi 30 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Mu kiganiro cyuzuyemo agahinda n’amaganya Leah Karegeya umugore wa Patrick Karegeya yagiranye na Matabaro wa therwandan.com cyaje gishimangira ibyo Rushashya yagiye itangaza ku mwiryane ubarizwa muri RNC. Ibiri kuba kuri Leah Karegeya umugabo we yari yarabimubwiye ariko kubera uburyo Kayumba Nyamwasa yamwiyegereje nyuma y’urupfu rw’umugabo we, bakomeje kubana kubera imigambi mibisha bari bahuriyeho ariko ngo burya ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, ukuri ko muri RNC ndetse n’imibanire ya Leah na Kayumba nibo ubwabo bayishyirira hanze bashimangira ibyo Rushyashya yagiye itangaza. Ushaka amakuru yo muri RNC atega amatwi Jean Paul Turayishimye, Leah Karegeya cyangwa Kayumba Nyamwasa ubwe kuko bavuga ibyatangajwe kera. Leah Karegeya nareke kwikoma Rushyashya nkuko yabikoze mu kiganiro yagiranye na The Rwandan.

Leah Karegeya yashimiye The Rwandan ko yamuhaye ijambo kuko Itahuka ya Kayumba Nyamwasa yari yarimwimye, nuko arerura yemeza ko atazava muri RNC kubera ko kuri we uteza ibibazo (Kayumba Nyamwasa) ariwe ukwiye kuyivamo. Gusa umuntu yakwibaza uburyo avuga ko ari muri iri shyaka kandi yarakuwe ku mirimo ye, nawe ubwe akabyemeza kandi yari afite umwanya wakwita w’ubunararibonye muri iryo shyaka. Mu nkuru twabagejejeho ubushize, twababwiye uburyo Kayumba Nyamwasa yaburijemo akanabuza abanyamuryango ba RNC kwitabira umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya wari wateguwe n’umugore we Leah Karegeya; ku ikubitiro Kayumba Nyamwasa yabanje gukura Leah ku nshuti ze za kera z’umugabo we aribo Theogene Rudasingwa na Gerard Gahima bafatanyije gushinga RNC, aziko asigaranye n’umuntu muzima kandi umugambi wa Kayumba kwari ukubigizayo wese agasiagarana RNC nk’akarima ke asoromamo igihe ashakiye.

Indi mpamvu ituma Leah Karegeya ari mu gahinda, ni uruzinduko rukomeye nawe yari yarateguye kugirira muri Uganda mu rwego rwo kwihimura kuri Kayumba Nyamwasa maze agakoranya abayoboke bose ba RNC akabaca kuri Kayumba; ibi ntibyaje gukunda kuko mu bantu yavugishaga bari bafitanye uwo mugambi, akaba ari Lt Gen Henry Tumukunde nawe yaje gufungwa, ubwo yazamuye intugu kuri Perezida Museveni nyuma akaza kuba amubitse muri gereza. Tumukunde  wari inshuti magara na Patrick Karegeya yari yijeje Leah kumucungira umutekano ndetse no kumuhuza n’abandi bantu bakomeye muri Uganda. Bakina umukino wo guhanganira muri Uganda, bikaza gushimangira ko Kampala ari indiri n’isoko ya RNC; ushaka kwigaragaza mu ishyaka cyangwa kwigumura kuri Kayumba Nyamwasa niho yikoza, dore ko Rutabana yahuye nuruva gusenya nawe ariho yagiye. Icyo biyibagiza aba bose ni uko Kayumba Nyamwasa ashyigikiwe na Museveni bityo CMI ikaba nawe imukorera.

Ngurwo uruhurirane rw’ibibazo Leah Karegeya afite muri iyi minsi, iyo bimuyobeye arasenga, agatuka Kayumba, naho kuruhande rwa Kayumba Nyamwasa nawe akagira Charlotte Mukankusi umusengera; nyuma y’intambara y’amagambo, iyamasasu muri Bijombo abatavuga rumwe muri RNC ubu barwanisha amasengesho. Leha Karegeya siwe wenyine ushyizwe mu gahinda na Kayumba Nyamwasa kuko benshi bagasaziyemo barimo Jean Paul Turayishimye, Jean Marie Micombero, umuryango wa Rutabana, Deo Nyirigira na mwene nyina baba muri Uganda. Ngibyo ibya Leah Karegeya!

Lea Karegeya ashaje nabi

Leah Karegeya iyo avuga amatiku ari muri RNC avuga atsindagira kuko yo arayazi kandi arayamenyereye kuko abana nayo, ariko ikibazo ni ukumugora ukamubaza ibijyanye na politiki y’u Rwanda; bamubajije ku kibazo gihangayikishije isi muri rusange harimo n’u Rwanda cya Corona Virus, Leah Karegeya yahise asubiza ko Perezida Kagame agomba gutanga Miliyoni 12 bakazigabanya miliyoni 12 z’Abanyarwanda bityo nibura umunyarwanda agatwara miliyoni bityo akamara umwaka ntakibazo afite. Ntabwo byagarukiye aho mu mibare ye, Leah Karegeya yongeyeho ko nibura miliyoni ebyiri z’Abanyarwanda babasha kwitunga, bityo hagasigara miliyoni 10, bityo ko Perezida Kagame agomba kurekura miliyoni 10 akazigabanya abanyarwanda miliyoni 10 hanyuma bakabaho igihe kigera ku mwaka. Ubwo rero kuri Leah Karegeya cyangwa RNC niba watungwa n’ifaranga rimwe umwaka wose, nicyo umuntu yakwibaza. Ubanza imibare yo mu bukungu yarayigishijwe na David Himbara.

2020-03-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Ubwanditsi 16 May 2021
HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

Ubwanditsi 13 Jul 2017
Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Ubwanditsi 18 Feb 2025
FDLR YIYITA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZITOTEZWA MURI KONGO, KANDI AHUBWO YARAFASHE BUGWATE IZO MPUNZI

FDLR YIYITA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZITOTEZWA MURI KONGO, KANDI AHUBWO YARAFASHE BUGWATE IZO MPUNZI

Ubwanditsi 15 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku nshuro ya kabiri, Perezida Kagame yagarutse ku makimbirane mu bagize guverinoma
INKURU NYAMUKURU

Ku nshuro ya kabiri, Perezida Kagame yagarutse ku makimbirane mu bagize guverinoma

Ubwanditsi 26 Feb 2018
“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu
Amakuru

“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

Ubwanditsi 02 Jul 2021
IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE
Amakuru

IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

RUSHYASHYA 17 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru