• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Ikoranabuhanga riri kurandura ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta –RPPA

Ikoranabuhanga riri kurandura ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta –RPPA

Ubwanditsi 09 Jul 2018 IKORANABUHANGA

Ubuyobozi bw’ikigo k’igihugu gishinzwe imicungire y’amasoko ya Leta ‘RPPA’ kiravuga ko ikoranabuhanga rishya bise ‘Umucyo’ ryifashishwa mu gupiganirwa amasoko ya Leta ririmo kurandura ruswa n’abandi makosa ayishamikiyeho yavugwaga mu mitangire y’amasoko ya Leta.

Nyuma yo gutanga ikizere mu kiciro k’igeragezwa (pilot phase) cyabaye umwaka ushize , umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu gupiganirwa amasoko ya Leta uzwi nk’UMUCYO ubu uri mu mwaka wawo wa mbere.

Ubu, ba rwiyemezamirimo bahatanira amasoko ntabwo bakijyana inyandiko zipiganwa ku biro runaka, ubu bikorerwa kuri internet.

Sibomana Celestin ushinzwe kongerera ubushobozi abakozi muri ‘RPPA’ avuga ko n’ubwo iri koranabuhanga ritaratangira gukoreshwa n’ibigo byose bya Leta ngo nko mu mwaka utaha rizaba ririmo rikoreshwa hose, kandi riri gutanga umusaruro mwiza cyane.

Sibomana avuga ko iri koranabuhanga ryazanye umuco mu mitangire y’amasoko kuko ubu rwiyemezamirimo atagihura n’abashinzwe isoko.

Ati “Ntabwo hazongera kubaho ubwiru hagati ya ‘procurement officer’ na rwiyemezamirimo, kubera ko nutegura ‘tender document’ uzayishyira muri ‘system’ buri wese arayibona kandi ibyo umwe abonye ni byo n’undi abona.”

Gushyira inyandiko zihatanira isoko muri system bimara iminsi 30 gusa iyo uwatanze isoko adasabye ko yongera, ku munsi wa 30 inyandiko zipiganirwa isoko “bids” zose zihita zifungura (opening) ku buryo buri wese abona ibikubiye muri “bids” zose zakozwe.

Sibomana akavuga ko ibi byatumye n’iyo ushinzwe isoko yaba afite uwo ashaka guha amahirwe yo gutsindira isoko bidakunda kuko buri wese aba yabonye “bid” buri rwiyemezamirimo yakoze kandi ngo uburyo “system” yubatse nta muntu ushobora kubona ikiri muri “bids” mbere y’uko umunsi ugera zikifungura.

Ndetse ngo na ‘bid’ yageze muri ‘system’ ntacyo ushobora kuyihinduraho ngo ugire icyo ukuramo cyangwa ngo ugire icyo wongeramo.

Ati “Biri kugabanya ruswa, ruswa ishoboka kubera ko abantu bahuye. Nonese ruswa uzayishyira muri system? Ntabwo tuvuze wenda ko yavaho 100% ariko amahirwe washakaga guha umuntu ntazashoboka kuko uzashaka kuyaha umuntu usange hari undi umurusha ibyo bintu kandi wamaze kubishyira muri ‘system’ kandi ntuzabivanamo.”

Uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko uyu mwaka wa mbere bakoresheje iyi ‘system’ mu nzego zose za Leta nurangira aribwo bazamenya ibibazo byose bikiyirimo.

Ati “Ntabwo twavuga ko ruswa yacitse 100%, Oya,…kuko haracyari igice cya ‘contract management (gucunga amasezerano)’ cyo giracyakorwa n’abantu bari kumwe, abantu barahura bajyana kuri ‘field’,…ibyo bazavugana ntabwo uzaba uhari icyo ubona ni raporo gusa.”

RPPA ivuga ko inzira yo kuva ku itangazwa ry’isoko kugera hasinywa amasezerano ishobora kuvamo ruswa burundu kubera ikoranabugahanga, ndetse ngo batangiye no kwiga uburyo no mu micungire y’amasezerano (ibikorwa) naho yaranduka.

2018-07-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Twitter yashyizeho uburyo bukumira amagambo abiba urwango rushingiye ku myemerere

Twitter yashyizeho uburyo bukumira amagambo abiba urwango rushingiye ku myemerere

Ubwanditsi 12 Jul 2019
Umunyarwanda yavumbuye ikoranabuhanga rikoreshwa muri Gari ya moshi zo mu Bushinwa

Umunyarwanda yavumbuye ikoranabuhanga rikoreshwa muri Gari ya moshi zo mu Bushinwa

Ubwanditsi 13 Jan 2020
Ikigo gikomeye cyo mu Bwongereza, Inmarsat, cyatangiye inzira iganisha u Rwanda ku ikoranabuhanga rihambaye

Ikigo gikomeye cyo mu Bwongereza, Inmarsat, cyatangiye inzira iganisha u Rwanda ku ikoranabuhanga rihambaye

Ubwanditsi 09 Feb 2018
Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yvan Buravan yaraye yerekanye Indirimbo shya Malaika
IMIKINO

Yvan Buravan yaraye yerekanye Indirimbo shya Malaika

Ubwanditsi 09 Jul 2016
Ni gute ikoranabuhanga rifasha Polisi y’u Rwanda gutunganya neza imirimo yayo
Mu Mahanga

Ni gute ikoranabuhanga rifasha Polisi y’u Rwanda gutunganya neza imirimo yayo

Ubwanditsi 12 May 2016
Ibigo bikomeye ku isi ntibishaka gucikanwa n’amahirwe y’ishoramari mu Rwanda
UBUKUNGU

Ibigo bikomeye ku isi ntibishaka gucikanwa n’amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru