• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Google yaciwe amande ya miliyari €4,3 kuko yimana amahitamo

Google yaciwe amande ya miliyari €4,3 kuko yimana amahitamo

Editorial 18 Jul 2018 IKORANABUHANGA

*Google barayiziza Android benshi ubu bakoresha
*Google ngo yimye amahitamo abaguzi itanga ibifaranga ku bakora telephone

Amande yihanukiriye angana na miliyari 4,3 z’AmaEuro niyo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU)waciye kompanyi ya Google ngo kuko yakoresheje nabi ubwiganze bwayo ku isoko ry’uburyo telephone zifashisha zikora (operating systems). Google yahise ijuririra uyu mwanzuro.

Apps nyinshi benshi bakoresha kuri telephone zikoresha Android ni iza Google, ziza zirimo zikabuza abaguzi amahitamo

Apps nyinshi benshi bakoresha kuri telephone zikoresha Android ni iza Google, ziza zirimo zikabuza abaguzi amahitamo

EU yaciye Google aya mande aremereye nyuma yo kubona ko iyo kompanyi y’ikoranabuhanga yo muri Amerika isaba abakora za telephone gushyiramo mbere ishakiro rya Googe na applications zayo hakoreshejwe android yayo.

Margrethe Vestager Komiseri ushinzwe ipiganwa muri EU uyu munsi yatangaje ko Google yakoresheje   Android (operating system) yayo igatsindagira ubwiganze bwayo nk’ishakiro bikabuza abandi babyifuza kubyinjiramo no guhangana ku isoko kandi ko “ibi binyuranyije n’amategeko ya EU agendanye n’ikizere mu bucuruzi.

Margrethe ati “Abantu benshi bayikoresha bapfa gufata ikizanye n’igikoresho (device) baguze ntibashobore gufata (download) izindi applications. Ntibabone andi mahitamo.”

Uyu mwanzuro wa none ufashwe nyuma y’iperereza muri Android ya Google rimaze amezi 39 rikorwa na Komisiyo ya European Union ishinzwe iby’ipiganwa.

Hashingiwe ku byavuzwe na bamwe mu bakoresha telephone iburayi n’umwanzuro wafashwe muri Mata 2016 , iyi Komisiyo ishinja Google gukoresha nabi isoko ryayo mu buryo butatu;

Ubwa mbere; gushyira ishakiro rya Google nk’iry’ibanze (default search engine) muri telephone zikoresha Android.

Ubwa kabiri; kubuza abakora za telephone gukoresha izindi ‘operating systems’ zapiganwa ku isoko n’iya Google. Ubwa gatatu; Kubuza abaguzi amahitamo baha amafaranga inganda zikora telephone n’abatanga serivisi z’itumanaho ngo bashyiremo mbere (pre-install) ishakiro rya Google gusa.

Mu gusubiza ibi Google ivuga ko abakoresha telephone bafite ububasha bwo gusiba Applications zayo. Ivuga ko inganda zifashisha Android yabo kuko idahenda kandi yoroshye gukoresha kandi abaguzi bafite uburenganzira bwo kuyivanamo iyo babishaka.

Uyu mwanzuro w’amande aremereye Google ikaba yahise itangaza ko iwujuririye.

Uyu mwanzuro ariko kandi urongera umwuka mubi uri hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika n’inshuti zayo z’Iburayi mu by’ubucuruzi, ndetse n’ikindi cyo kuganiraho hagati ya Perezida Donald Trump na  Jean-Claude Juncker Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi uzasura Washington mu cyumweru gitaha.

Reuters ivuga ko uyu mwanzuro w’amande aremereye watindijweho gutangazwa ngo utaza mbere y’inama ya NATO ugatezamo gusakirana kw’abayobozi, ni mu nama Perezida Trump yaneguye cyane inshuti za Amerika z’Iburayi.

2018-07-18
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rugiye gutangira imirimo yo kubaka icyogajuru

U Rwanda rugiye gutangira imirimo yo kubaka icyogajuru

Editorial 10 May 2018
Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Editorial 03 Jun 2019
MTN yinjiye mu bufatanye buzafasha abakiliya bayo gukoresha Facebook nta kiguzi

MTN yinjiye mu bufatanye buzafasha abakiliya bayo gukoresha Facebook nta kiguzi

Editorial 16 Dec 2018
Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Editorial 16 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru