• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Hagiye koherezwa mu kirere icyogajuru kizakwirakwiza Internet mu mashuri yo mu Rwanda

Hagiye koherezwa mu kirere icyogajuru kizakwirakwiza Internet mu mashuri yo mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Feb 2019 IKORANABUHANGA

Icyogajuru kiswe ‘Icyerekezo’ cy’umushinga OneWeb kigiye koherezwa mu kirere, aho kizakwirakwiza umuyoboro wa internet yihuta mu mashuri ari ahantu kure harimo Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Yozefu ku Nkombo, mu Karere ka Rusizi.

Ku bufatanye bw’u Rwanda na OneWeb, iki cyogajuru kizoherezwa mu kirere kiri muri bitandatu biteganyijwe ko bizoherezwa bigakwirakwiza internet mu mashuri yo mu Rwanda.

Izina Icyerekezo ryatanzwe n’abana bo kuri GS St Joseph Nkombo. Kizohererezwa ahitwa French Guiana, akaba ari kamwe mu gace kagenzurwa n’u Bufaransa gaherereye ku nkengero ya Amerika y’Epfo.

Umuhango wo kohereza iki cyogajuru uzanyura imbonankubone kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019, ku isaha ya 23:37.

OneWeb ni umushinga watangijwe na Gregory Thane Wyler, akaba ari rwiyemezamirimo ukomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Uyu mushinga uzakora ibyogajuru bizoherezwa mu kirere bisaga 650, ku buryo kugera mu 2022 buri shuri ryose rizaba rifite internet naho mu 2027 ikazaba ikwira mu bantu bose.

Uyu mushinga ni uwo gukoresha icyogajuru kizakwirakwiza umurongo wa internet yihuta mu bihugu bikigaragaramo ikibazo cyo kuba ku murongo w’ikoranabuhanga ryihuta ku isi cyangwa se bigikoresha ibikorwa remezo bihenze.

Mu 2003 Greg yaje mu Rwanda ahura n’abayobozi bakomeye barimo na Perezida Paul Kagame, agaragaza uburyo ashobora gukora imishinga yafasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga.

Muri iyo mishinga ya Wyler wari ugiye gushora imari bwa mbere muri Afurika, yashyize ku meza irimo gukwiza imigozi ya internet mu gihugu hose, ngo internet ikunde igere mu mashuri yose, inzego za leta n’ingo kandi ku giciro gito. Bivugwa ko n’umushinga wo kubaka umunara w’itumanaho kuri Kalisimbi yari awufitemo uruhare.

Ikigo cya Wyler, Terracom, cyaje guhabwa isoko ryo kugeza internet mu mashuri 300, nyuma bivugwa ko cyanaguze 99% by’imigabane muri Rwandatel, ku giciro cyabarirwaga muri miliyoni $20.

Gusa nticyakomeje kwigarurira itumanaho ryo mu Rwanda bitewe n’uko isoko ryari rihagaze.

Src : IGIHE

2019-02-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu kwihutisha iterambere ry’imijyi n’abayituye

Perezida Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu kwihutisha iterambere ry’imijyi n’abayituye

Ubwanditsi 30 Oct 2019
Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe

Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe

Ubwanditsi 20 Aug 2018
I&M Bank yegereje abagana Expo serivisi zituma batandukana no kugendana amafaranga

I&M Bank yegereje abagana Expo serivisi zituma batandukana no kugendana amafaranga

Ubwanditsi 07 Aug 2018
Perezida Kagame yemeye kwishyura ‘smartphones’ 1500 muri gahunda y’uko buri rugo rutunga imwe

Perezida Kagame yemeye kwishyura ‘smartphones’ 1500 muri gahunda y’uko buri rugo rutunga imwe

Ubwanditsi 23 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya

Ubwanditsi 13 Dec 2017
Abandi bantu 17 bakize Coronavirus mu Rwanda, umubare w’abayanduye uba 127
HIRYA NO HINO

Abandi bantu 17 bakize Coronavirus mu Rwanda, umubare w’abayanduye uba 127

Ubwanditsi 14 Apr 2020
Burundi: Abantu bitwaje intwaro bateye ibirindiro bya polisi
HIRYA NO HINO

Burundi: Abantu bitwaje intwaro bateye ibirindiro bya polisi

Ubwanditsi 08 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru