• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Amashusho yerekanye amayeri ya Arabie Saoudite mu guhishira urupfu rw’umunyamakuru Khashoggi

Amashusho yerekanye amayeri ya Arabie Saoudite mu guhishira urupfu rw’umunyamakuru Khashoggi

Ubwanditsi 23 Oct 2018 Mu Mahanga

Umwe mu bantu 15 bakekwaho uruhare mu kwica Jamal Khashoggi yagaragaye ku mashusho ya camera z’umutekano yambaye imyenda y’uyu munyamakuru wa Washington Post, ku munsi yiciweho mu nyubako y’uhagarariye Arabie Saoudite muri Turikiya.

Aya mashusho yabonywe na CNN yagaragajwe n’inzego ziri gukora iperereza kuri iki kibazo, mu gihugu cya Turikiya.

Yerekana umugabo byamenyekanye ko yitwa Mustafa al-Madani ava muri Consulat ya Arabie Saoudite ari naho Kashoggi yiciwe, anyuze mu muryango w’inyuma, yambaye neza imyenda uwo munyamakuru yahinjiye yambaye.

Madani asohoka yanashyizeho ubwanwa yambaye n’amadarubindi.

Uwo mugabo ngo yanabonywe ku musigiti ukomeye mu murwa mukuru Istanbul uzwi nka Blue Mosque, muri ya myenda ya Khashoggi.

Aho hari nyuma y’amasaha make uhereye ku isaha ya nyuma Khashoggi yinjiriyeho muri Consulat ku wa 2 Ukwakira, ari nabwo abantu baheruka kumuca iryera.

Bamwe mu bayobozi muri Turikiya bavuga ko mu gutegura urupfu rwa Khashoggi w’imyaka 59, hifashishije Madani w’imyaka 57 basanzwe bajya kunganya igihagararo akajya muri iyo nyubako, hagamijwe guheza abantu mu cyeragati.

Nyamara mu gusesengura amashusho, byagaragaye ko Madani yinjira yanyuze mu rugi rw’imbere nubwo yasohokeye mu rw’inyuma, ariko amashusho amugaragaza yambaye imyenda isanzwe, nta n’ubwanwa afite.

Nyuma yasohotse yambaye nka Khashoggi, ariko ngo ntiyahinduye inkweto kuko mu gusesengura amashusho babonye ko yagumanye izo yinjiranye zifite umupira w’umweru, mu gihe Khashoggi yari yambaye iz’umukara hose.

Uru rupfu rujya kumenyekana, Khashoggi yagiye ku biro by’uhagarariye igihugu cye muri Turikiya ari kumwe n’umukunzi we Hatice Cengiz, amusiga hanze, yinjiye agenda ubutagaruka.

Umukunzi we ni ko gutangira gutabaza ariko ngo abakozi b’aho bamubwira ko yasohokeye mu rugi rw’inyuma. Mu gukomeza gushakisha nibwo hatangiye kuboneka amakuru ko yishwe.

Ayo mashusho yagaragaye nyuma y’uko Arabie Saoudite yari imaze ibyumweru ihakana ko ifite aho ihuriye na Kashoggi wari waburiwe irengero, yemeye ko yiciwe mu gushyamirana mu biro by’uyihagarariye, wamaze no guhamagazwa i Riyadh.

Ku Cyumweru Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Arabie Saoudite, Adel al-Jubeir, yemeje ko ubwo bwicanyi ari “ikosa rikomeye ryakozwe”, gusa ngo ntibazi aho umurambo we washyizwe.

Ariko ngo biteguye kugaragaza ukuri k’uko ibintu byose byagenze.

Hagaragaye umugabo wasohotse muri Consulat ya Arabie Saoudite yambaye neza nk’uko Khashoggi yahinjiye yambaye

Madani yaje no kugaragara kuri Blue Mosque i Istanbul yambaye nka Khashoggi

2018-10-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Meddy yakoreye ubukwe muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika n’umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia.

Umuhanzi Meddy yakoreye ubukwe muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika n’umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia.

Ubwanditsi 23 May 2021
Musenyeri Smaragde yavuye ku izima

Musenyeri Smaragde yavuye ku izima

Ubwanditsi 11 Jul 2016
Perezida Kagame yasabye Ingabo na Polisi guhora ziri maso

Perezida Kagame yasabye Ingabo na Polisi guhora ziri maso

Ubwanditsi 28 Dec 2016
Trump yahakanye gutanga amadolari yahawe umugore ukina filime z’urukozasoni bivugwa ko baryamanye

Trump yahakanye gutanga amadolari yahawe umugore ukina filime z’urukozasoni bivugwa ko baryamanye

Ubwanditsi 06 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ali Kiba na murumuna we baherutse gukorera ubukwe umunsi umwe
SHOWBIZ

Ali Kiba na murumuna we baherutse gukorera ubukwe umunsi umwe

Ubwanditsi 06 May 2018
Akabaye icwende ntikoga , Uganda iranze ibaye indiri y’ibigarasha n’igicumbi cy’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Akabaye icwende ntikoga , Uganda iranze ibaye indiri y’ibigarasha n’igicumbi cy’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 08 Aug 2020
Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa
Amakuru

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Ubwanditsi 08 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru