• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye mu minsi mikuru igiye kuza

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye mu minsi mikuru igiye kuza

Ubwanditsi 22 Dec 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda ko iminsi mukuru ya Noheri n’Ubunani izarangwa n’umutekano usesuye mu gihugu hose.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda w’umusigire, Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga avuga ko igihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka cyegereje kandi abantu bose baba bashaka kuyizihiza neza aho yagize ati:” Niyo mpamvu igomba kudusiga turi bazima kandi duhagaze neza, turasabwa kubahiriza amategeko muri byose kandi buri muntu akumva ko umutekano we n’uwa mugenzi we umureba.”

CSP Nkuranga yavuze ku ngamba zimwe Polisi yafashe zirimo no kwigisha abaturage no kongera ibikorwa bimwe na bimwe by’umutekano.

Aha yagize ati:”Abaturage nibo bagomba gufata iya mbere mu kwicungira umutekano muri iyi minsi mikuru n’ubwo Polisi isanzwe yarafashe ingamba ibikorwa bigamije kuwongera no gushyira abapolisi ahantu hatandukanye no ku mihanda,..”

Avuga ko gushyira abapolisi ahantu hatandukanye mu minsi nk’iyi biterwa n’uko hari bamwe bashaka kuyihisha inyuma ngo bakore ibitemewe n’amategeko ndetse bimwe bivamo ibyaha bisanzwe birwanywa.

CSP Nkuranga yagize ati:”Turagira inama abamotari n’abatwara ibinyabiziga bindi kwirinda uburangare cyangwa gutwara banyoye ibisindisha.Icyo duharanira buri gihe ni uko kwizihiza iyi minsi mikuru bigenda neza mu mutekano uzira impanuka n’ibyaha bitandukanye.”

Yakomeje avuga ko nubwo imibare itangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko impanuka zo mu muhanda zagabanutse ugereranyije no mu myaka yashize, “hari bamwe mu batwara ibinyabiziga bagikomeje kwica amategeko y’umuhanda nko gutwara ku muvuduko ukabije, kuvugira kuri telefone batwaye, kutagira ibyangombwa bibemerera gutwara ndetse no gukoresha nabi umuhanda kw’abatwara za moto, amagare n’abanyamaguru, ibi byose bikaba bitera impanuka zitwara ubuzima bw’abakoresha umuhanda.”

Nk’uko bisanzwe bigenda, Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zizatuma buri wese yishimira iminsi mikuru ye mu mutekano, harimo gufasha uzaba yanyweye agasinda kumutwara ikamugeza aho ataha, ibi bikaba biri mu rwego rwo kurinda buri wese gutwara ikinyabiziga yasinze kuko nabyo bitera impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.

Kubigendanye no kwicungira umutekano, Polisi y’u Rwanda irasaba buri wese kuba maso kandi agatangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose abona cyawuhungabanya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda w’umusigire kandi yongeye gukangurira abantu kuzirinda urusaku rukabije, cyane cyane urukunda kugaragara mu bitaramo aho abantu baba bishimira iminsi mikuru, mu nsengero n’ibirori byo mu miryango. Ikabakangurira kwishima, bagasoza umwaka bakanatangira umushya, kuko mu Rwanda umutekano usesuye uhari,ariko nabo bakabikora mu rugero ntawe ubangamiye undi.

CSP Nkuranga yavuze kandi ati:”Tuboneyeho n’umwanya wo gukangurira abafite utubari n’inzu zicururizwamo inzoga, gukora ibyo bemererwa n’amategeko, bakirinda guhindura utubari twabo inzu z’urubyiniro, kandi n’abafite inzu z’urubyiniro bakamenya ko abana batarageza ku myaka y’ubukure batemerewe kuzijyamo, ababyeyi nabo tukaba tubakangurira kumenya niba abana babo batishora mu kunywa ibisindisha cyangwa ibindi bintu byagira ingaruka ku buzima bwabo.”

Yakomeje agira ati,”Abantu bakwiye kwita ku mutekano w’ibintu byabo; cyane cyane mu minsi mikuru isoza umwaka birinda guha icyuho abajura n’abandi bashobora gukora ibindi binyuranije n’amategeko. N’ubwo Polisi ihari kugira ngo ibungabunge umutekano muri rusange; buri wese akwiye kuzirikana ko umutekano umureba kuko ari wo shingiro ry’iterambere rirambye.”

Uko imyaka ishira indi igataha; ibyaha bigenda bigabanuka mu Rwanda; aho mu bihembwe bitatu by’uyu mwaka byagabanutse ku kigero cya 12 %; iri gabanuka rikaba ryaratewe n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha birimo ibikoreshwa ikoranabuhanga; ndetse no gufata ababikora.

Ibyaha biza ku isonga harimo gukubita no gukomeretsa, ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge, gusambanya abana, gufata ku ngufu n’ubujura burimo ubudakoreshejwe kiboko n’ubukoreshejwe kiboko.

Na none muri uyu mwaka impanuka zo mu muhanda zagabanutse ku kigero cya 37 % ugereranije n’umwaka ushize.

-5130.jpg

Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga

2016-12-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe y’Igihugu ya Esipanye yegukanye Euro 2024 itsinze u Bwongereza 2-1

Ikipe y’Igihugu ya Esipanye yegukanye Euro 2024 itsinze u Bwongereza 2-1

Ubwanditsi 14 Jul 2024
Polisi yafashe abigana ibyangombwa, abaturage barasabwa kuba maso

Polisi yafashe abigana ibyangombwa, abaturage barasabwa kuba maso

Ubwanditsi 17 Nov 2016
Kagame aremeza ko i Burundi hashobora kwaduka  Genocide ku bufatanye na FDLR

Kagame aremeza ko i Burundi hashobora kwaduka Genocide ku bufatanye na FDLR

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Impamvu Evode Imena yatawe muri yombi

Impamvu Evode Imena yatawe muri yombi

Ubwanditsi 30 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi
ITOHOZA

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Ubwanditsi 14 Jan 2017
U Rwanda ruyoboye Isi mu gushyiraho amabwiriza agenga imikorere ya drones
IKORANABUHANGA

U Rwanda ruyoboye Isi mu gushyiraho amabwiriza agenga imikorere ya drones

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo
INKURU NYAMUKURU

Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo

Ubwanditsi 03 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru