• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye mu minsi mikuru igiye kuza

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye mu minsi mikuru igiye kuza

Ubwanditsi 22 Dec 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda ko iminsi mukuru ya Noheri n’Ubunani izarangwa n’umutekano usesuye mu gihugu hose.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda w’umusigire, Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga avuga ko igihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka cyegereje kandi abantu bose baba bashaka kuyizihiza neza aho yagize ati:” Niyo mpamvu igomba kudusiga turi bazima kandi duhagaze neza, turasabwa kubahiriza amategeko muri byose kandi buri muntu akumva ko umutekano we n’uwa mugenzi we umureba.”

CSP Nkuranga yavuze ku ngamba zimwe Polisi yafashe zirimo no kwigisha abaturage no kongera ibikorwa bimwe na bimwe by’umutekano.

Aha yagize ati:”Abaturage nibo bagomba gufata iya mbere mu kwicungira umutekano muri iyi minsi mikuru n’ubwo Polisi isanzwe yarafashe ingamba ibikorwa bigamije kuwongera no gushyira abapolisi ahantu hatandukanye no ku mihanda,..”

Avuga ko gushyira abapolisi ahantu hatandukanye mu minsi nk’iyi biterwa n’uko hari bamwe bashaka kuyihisha inyuma ngo bakore ibitemewe n’amategeko ndetse bimwe bivamo ibyaha bisanzwe birwanywa.

CSP Nkuranga yagize ati:”Turagira inama abamotari n’abatwara ibinyabiziga bindi kwirinda uburangare cyangwa gutwara banyoye ibisindisha.Icyo duharanira buri gihe ni uko kwizihiza iyi minsi mikuru bigenda neza mu mutekano uzira impanuka n’ibyaha bitandukanye.”

Yakomeje avuga ko nubwo imibare itangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko impanuka zo mu muhanda zagabanutse ugereranyije no mu myaka yashize, “hari bamwe mu batwara ibinyabiziga bagikomeje kwica amategeko y’umuhanda nko gutwara ku muvuduko ukabije, kuvugira kuri telefone batwaye, kutagira ibyangombwa bibemerera gutwara ndetse no gukoresha nabi umuhanda kw’abatwara za moto, amagare n’abanyamaguru, ibi byose bikaba bitera impanuka zitwara ubuzima bw’abakoresha umuhanda.”

Nk’uko bisanzwe bigenda, Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zizatuma buri wese yishimira iminsi mikuru ye mu mutekano, harimo gufasha uzaba yanyweye agasinda kumutwara ikamugeza aho ataha, ibi bikaba biri mu rwego rwo kurinda buri wese gutwara ikinyabiziga yasinze kuko nabyo bitera impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.

Kubigendanye no kwicungira umutekano, Polisi y’u Rwanda irasaba buri wese kuba maso kandi agatangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose abona cyawuhungabanya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda w’umusigire kandi yongeye gukangurira abantu kuzirinda urusaku rukabije, cyane cyane urukunda kugaragara mu bitaramo aho abantu baba bishimira iminsi mikuru, mu nsengero n’ibirori byo mu miryango. Ikabakangurira kwishima, bagasoza umwaka bakanatangira umushya, kuko mu Rwanda umutekano usesuye uhari,ariko nabo bakabikora mu rugero ntawe ubangamiye undi.

CSP Nkuranga yavuze kandi ati:”Tuboneyeho n’umwanya wo gukangurira abafite utubari n’inzu zicururizwamo inzoga, gukora ibyo bemererwa n’amategeko, bakirinda guhindura utubari twabo inzu z’urubyiniro, kandi n’abafite inzu z’urubyiniro bakamenya ko abana batarageza ku myaka y’ubukure batemerewe kuzijyamo, ababyeyi nabo tukaba tubakangurira kumenya niba abana babo batishora mu kunywa ibisindisha cyangwa ibindi bintu byagira ingaruka ku buzima bwabo.”

Yakomeje agira ati,”Abantu bakwiye kwita ku mutekano w’ibintu byabo; cyane cyane mu minsi mikuru isoza umwaka birinda guha icyuho abajura n’abandi bashobora gukora ibindi binyuranije n’amategeko. N’ubwo Polisi ihari kugira ngo ibungabunge umutekano muri rusange; buri wese akwiye kuzirikana ko umutekano umureba kuko ari wo shingiro ry’iterambere rirambye.”

Uko imyaka ishira indi igataha; ibyaha bigenda bigabanuka mu Rwanda; aho mu bihembwe bitatu by’uyu mwaka byagabanutse ku kigero cya 12 %; iri gabanuka rikaba ryaratewe n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha birimo ibikoreshwa ikoranabuhanga; ndetse no gufata ababikora.

Ibyaha biza ku isonga harimo gukubita no gukomeretsa, ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge, gusambanya abana, gufata ku ngufu n’ubujura burimo ubudakoreshejwe kiboko n’ubukoreshejwe kiboko.

Na none muri uyu mwaka impanuka zo mu muhanda zagabanutse ku kigero cya 37 % ugereranije n’umwaka ushize.

-5130.jpg

Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga

2016-12-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RHA irisegura kubo itarishyura muri Ndera

RHA irisegura kubo itarishyura muri Ndera

Ubwanditsi 13 Feb 2016
Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero 

Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero 

RUSHYASHYA 29 Oct 2025
Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Ubwanditsi 11 Aug 2016
Tumenye Rwalinda Pierre-Céléstin, umwe mu bakirindagirira mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu myigaragambyo itagira epfo na ruguru!

Tumenye Rwalinda Pierre-Céléstin, umwe mu bakirindagirira mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu myigaragambyo itagira epfo na ruguru!

Ubwanditsi 19 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Museveni Arakangurira Abagande Kwinjiza Ibicuruzwa Mu Buryo Bwa Magendu Mu Rwanda
ITOHOZA

Uganda: Museveni Arakangurira Abagande Kwinjiza Ibicuruzwa Mu Buryo Bwa Magendu Mu Rwanda

Ubwanditsi 19 May 2019
Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC
INKURU NYAMUKURU

Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Ubwanditsi 04 Sep 2019
Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12
ITOHOZA

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

Ubwanditsi 17 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru