• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Ubwanditsi 14 Jan 2017 ITOHOZA

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside mu Rwanda (CNLG) Iherutse kubwira Abasenateri ko hari abantu usanga barakatiwe n’Inkiko Gacaca, badafunzwe, usanga bari imbere mu gihugu.

Ubwo Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza mu Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, yasesenguraga raporo ya CNLG y’umwaka wa 2015/2016, inareba iteganyabikorwa ryayo rya 2016/2017; yasabye ko hagira igikorwa bagakurikiranwa, dore ko ngo usanga baratuye utabatandukanya n’abandi cyangwa biyita ko bagiye gupagasa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene , yanavuze ko mu makuru bagiye bahabwa n’uturere byagaragaye ko abo bantu bakunze no guteza umutekano muke aho baba barimukiye.

Byongeye ngo bava mu karere kamwe bakanjya mu kandi, kandi nyamara bashakishwa n’inzego z’ubushinjacyaha. Bityo Dr Bizimana abwira abasenateri ko ari ibyo kwitabwaho.

Yagize ati “Mwazabiganiraho mukareba icyakorwa kuko usanga niba abantu barakoreye Jenoside mu turere twa Nyanza, Ruhango, Nyaruguru, Muhanga, Musanze bahungira mu turere twa Gatsibo na Nyagatare bajya kwishakirayo amasambu, baragenda bagatura nk’abandi baturage bibera aho ngaho, iyo bamenyeko bari gushakishwa barambuka bakigira muri Uganda, kandi tuganira n’abayobozi b’Akarere ka Gatsibo batubwiye ko usanga abo bantu bitwa abimukira ari bo usanga bateza umutekano muke kubera n’urwo ruhare baba baragize muri Jenoside.”

Senateri Kalimba Zephrin umwe mu bagize Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza muri Sena yunze mu rya Bizimana avuga ko hagakwiye kugira igikorwa, gusa avuga ko hakwiye kubaho ubufatanye hagati ya CNLG n’uturere kugira ngo abo bantu babashe gukurikiranwa .

Yagize ati “ Ese mukorana mute n’uturere kugira ngo mubashe gufata abo bantu usanga bihisha hirya no hino mu gihugu?”

Nubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG avuga ko batazi neza umubare w’abamaze gutoroka, avuga ko amakuru bahabwa n’abantu batandunye bababwira ko abashakishwaga hari aho bababonye.

Dr Bizimana yagize ati “Hari igihe uganira n’umuturage akakubwira ati wa muntu mwakatiye muri Gacaca, yibereye Nyagatare, yibereye i Gatsibo, aratuye ameze neza, abantu bamufata nk’umuturage usanzwe.”

Muri iyo raporo y’ibikorwa CNLG yanagaragaje aho gahunda yo kubika Dosiye za Gacaca mu buryo bw’ikoranabuhanga zigeze, avuga ko kugeza ubu izigera kuri miliyoni 10 zamaze kubikwa, mu gihe bateganya ko bitarenze mu mwaka wa 2018 izigera kuri miliyoni 60 zigomba kubikwa zose zizaba zararangiye.

-5386.jpg

Dr. Bizimana JD

2017-01-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ishami rya Polisi(RPU) ryafashe toni 80 za magendu ya caguwa

Ishami rya Polisi(RPU) ryafashe toni 80 za magendu ya caguwa

Ubwanditsi 30 May 2017
Gen.Kayumba  gusaba imbabazi zo gucyura Condo

Gen.Kayumba gusaba imbabazi zo gucyura Condo

Ubwanditsi 08 Sep 2016
Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Ubwanditsi 04 Sep 2019
Nyamasheke : Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisakura yaburiwe irengero

Nyamasheke : Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisakura yaburiwe irengero

Ubwanditsi 13 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente yahererekanyije ububasha na Murekezi
Mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente yahererekanyije ububasha na Murekezi

Ubwanditsi 01 Sep 2017
Umumarayika yagendereye umuyisilamu amwigisha ko Yesu ariwe gitambo cy’ukuri kuruta icya “Aid el adha”
ITOHOZA

Umumarayika yagendereye umuyisilamu amwigisha ko Yesu ariwe gitambo cy’ukuri kuruta icya “Aid el adha”

Ubwanditsi 04 Oct 2017
Angola:  Inama hagati ya Museveni na Perezida Kagame yanzuye ko inama itaha izabera kumupaka wa Gatuna
INKURU NYAMUKURU

Angola: Inama hagati ya Museveni na Perezida Kagame yanzuye ko inama itaha izabera kumupaka wa Gatuna

Ubwanditsi 02 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru