• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ruswa ivuza ubuhuha mu nteko Ishinga Amategeko y’Abanyaburayi, yaba ariyo ituma bamwe mu badepite bayo bikoma u Rwanda?

Ruswa ivuza ubuhuha mu nteko Ishinga Amategeko y’Abanyaburayi, yaba ariyo ituma bamwe mu badepite bayo bikoma u Rwanda?

Ubwanditsi 12 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Hakomeje kuvugwa inyoroshyo ihabwa bamwe mu badepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Abanyaburayi, kugirango batoteze ibihugu  birimo n’u Rwanda, none inkuru yaba igiye kuba impamo.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Soir cy’Ababiligi, kuva mu mpera z’icyumweru gishize, mu Bubiligi hatangiye iperereza kuri ruswa igihugu cya Qatar cyaba cyarahaye bamwe muri abo badepite. Batanu muri bo bahise batabwa muri yombi ngo bahatwe ibibazo, ingo z’ababarirwa muri 17 zirasakwa, ndetse n’ibiro by’abatari bake birafungwa kugirango hadasibanganywa ibimenyetso.

Bamwe mu bakekwaho kurya ruswa, ni Eva Kaili, umwe mu ba Visi-Perezida 14 b’iyi nteko. Harimo kandi Umubiligikazi Marie Arena ukunze kwikoma u Rwanda cyane, bikaba byatumye ibiro by’abakorana nawe bya hafi bishyirwaho ingufuri, mu gihe iperereza rikomeje.

Iyo ruswa yaba yaratanzwe na  Qatar yatangiye kuvugwa hagati mu kwezi kwa Nyakanga 2022, ubu iperereza riyobowe n’umucamanza Michel Claise, rikaba aribwo rihagurukiye icyo kibazo.

Ntacyo Qatar iravuga kuri ibi birego, ndetse icyo yaba yarifuzaga kuri abo badepite ijya kubaha ruswa, ntikiratangazwa. Gusa abazi neza imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko y’Abanyaburayi bahamya yamaze kuba igikoresho cy’abanyembaraga, ku buryo ifata imyanzuro ishingiye ku byifuzo by’abo banyabubasha. 

Ibyo kwakira ruswa kandi binavugwa muri Sena y’Amerika, aho nk’Umusenateri Robert Menendez ushinzwe ububanyi n’amahanga, ahora mu manza aregwa ruswa yakira kugirango iyo Sena ifate ibyemezo bigamije gukandamiza abanyantege nke.

Aha niho impuguke muri politiki mpuzamahanga zishingira zihamya  ahamya ko ruswa yamaze guhabwa icyicaro mu miryango mpuzamahanga  no mu inzego z’ibihugu bikomeye, ku buryo ntawe byatungura  Senateri  Menendez na  bamwe mu badepite b’Abanyaburayi baramutse barakiriye amafaranga menshi ya Perezida Félix Tshisekedi,  ngo birengagize nkana inkomoko nyakuri y’umutekano muke muri Kongo, ahubwo bagahitamo kwikiriza  intero ye, yo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda.

Ngabo abigize abanyakuri ku isi, birirwa bigisha demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, kandi ari ba “Bihemu” barya ruswa ngo bahonyore abatagira kivugira. 

2022-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Agatereranzamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara : Diane na nyina bihannye umucamanza

Agatereranzamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara : Diane na nyina bihannye umucamanza

Ubwanditsi 24 Sep 2018
Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Ubwanditsi 30 Mar 2021
Ubwiza bw’u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n’inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo

Ubwiza bw’u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n’inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo

Ubwanditsi 06 Feb 2022
Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Ubwanditsi 11 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare: Abagize Komite zo kubungabunga umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Nyagatare: Abagize Komite zo kubungabunga umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 26 Jan 2017
FERWACY yateguye isiganwa ry’amagare ryiswe “Kibugabuga Race” rizahagurukira mu mujyi wa Kigali rigasorezwa mu karere ka Bugesera
Uncategorized

FERWACY yateguye isiganwa ry’amagare ryiswe “Kibugabuga Race” rizahagurukira mu mujyi wa Kigali rigasorezwa mu karere ka Bugesera

Ubwanditsi 18 Dec 2021
UK :  RNC mu nama yo kuburizamo kandidature ya Mushikiwabo
INKURU NYAMUKURU

UK : RNC mu nama yo kuburizamo kandidature ya Mushikiwabo

Ubwanditsi 08 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru