• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ngoma: Umusore w’imyaka 21 yishwe arashwe nyuma yo gufatanwa mudasobwa 7 yari yibye

Ngoma: Umusore w’imyaka 21 yishwe arashwe nyuma yo gufatanwa mudasobwa 7 yari yibye

Ubwanditsi 24 Nov 2016 Mu Mahanga

Polisi y’igihugu mu Karere ka Ngoma, yishe Nzabonimana Jean de Dieu w’imyaka 21 nyuma yo gufatanwa mudasobwa 7 yari yibye mu modoka ya minisiteri y’uburezi.

Uyu Nzabonimana Jean de Dieu warashwe nyuma yo gufatanwa izi mudasobwa, ngo agifatwa yatangiye gutera ibyuma abapolisi bari baje kumufata, nk’uko polisi muri aka gace yabitangarije.

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara, avuga ko Nzabonimana Jean de Dieu yishwe kuri uyu wa Kane mu Mujyi wa Ngoma.

IP Kayigize yagize ati “Yabaga mu mitwe y’abajura ariko babandi ba ruharwa ndetse we yari umwe mu bayobozi, yabaga mu bantu batobora amazu mu Mujyi wa Kibungo, gupakurura amadomoka agenda, amafumbire, kuvoma za mazutu z’imodoka ziparitse , mbese yari afite amateka maremare.”

Yakomeje agira ati “Ejo hari imodoka rero ya MINEDUC yari ipakiye mudasobwa ziregera kuri 260 igenda izitanga ku bigo by’amashuri, bari bamaze gutanga 100 bari mu nzira bajya mu mujyi wa Kibungo, ntibamenye uko byagenze mudasobwa 7 barazibura, aba bajura bo bafite ukuntu burira imodoka igenda, kuva ako kanya amakuru yaje gutangwa yuko uyu Nzabonimana Jean de Dieu ashobora kuba ari we uzifite, baje kuzisanga iwe kandi koko.”

IP Kayigi avuga ko uyu musore ngo yajyaga ahora yigamba ko azazihatana abayobozi ngo bamuvuga mbere y’uko afatwa.

Yakomeje agira ati “Yahise yigira intakorera afata icyuma ariko aragihisha, mu gihe bari bamujyanye ngo ajye kwerekana aho abandi bari, kuko asanzwe afite n’andi madosiye muri za parike we yahise yumva ko bikomeye, icyo yakoze yatangiye kurwanya inzego z’umutekano atangira guterana icyuma no kwiruka, baramurasa arapfa.”

Polisi ivuga ko aba bajura ngo bakunze gukoresha uburyo bwo kurira imodoka igenda cyane cyane igeze ahazamuka, ku buryo ngo iyo babonye hari umuntu ubaturutse inyuma nk’indi modoka bayitera amabuye kugira ngo badakomwa mu nkokora.

Yabajije impamvu bamurashe mu cyico aho kurasa ahandi , polisi y’u Rwanda ivuga ko umuntu nk’uwo ufite icyuma kandi urimo kurwanya inzego z’umutekano, ku mbunda nta kindi yakora.

IP Kayigi ati “Umuntu nk’uwo ukomerekeje abapolisi, asanzwe ari umujura ukomeye, noneho arirutse muramubuze, harya umuntu ukomerekeje abapolisi wavuga gusa ngo yarirutse arabura, iyo umuntu akoresheje ibyuma, intwaro na we ufite uyirwanisha nk’intwaro, ntabwo wavuga ngo reka nshake icyuma mutere nk’uko nanjye yakinteye, niba urwanyije umuntu ufite imbunda wigize nk’umuntu wasaze kandi utari umusazi, ntabwo nategereza ko unyica, iyo ntwaro ishinzwe kurinda abantu ariko mbere na mbere nanjye ngomba kubanza nkirinda.”

-4790.jpg

Polisi y’igihugu yongeye kuvuga ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, ku buryo yakumva ko yateza umutekano muke abantu bakarara bicaye.

Ivuga ko u Rwanda rugomba gufatwa nk’igihugu gifite umutekano, ku buryo nta muntu wakumva ko adatuje kubera abajura cyangwa abandi bashaka kuwuhungabanya. Gusa abaturage basabwa gutanga amakuru ku bantu nk’aba.

2016-11-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana

Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana

Ubwanditsi 16 Feb 2016
Polisi y’u Rwanda yagize  icyo itangaza ku modoka yahiriye ku Gishushu

Polisi y’u Rwanda yagize icyo itangaza ku modoka yahiriye ku Gishushu

Ubwanditsi 28 Feb 2016
Kagame avuga kuri Makuza: “Namumenye mu bihe bibi kandi mumenya nk’umugabo muzima”

Kagame avuga kuri Makuza: “Namumenye mu bihe bibi kandi mumenya nk’umugabo muzima”

Ubwanditsi 07 Nov 2016
Ndayishimiye na Tshisekedi basangiye igwingira mu mitekerereze, irangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ndayishimiye na Tshisekedi basangiye igwingira mu mitekerereze, irangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 26 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kofi Annan yashyinguwe (Amafoto)
INKURU NYAMUKURU

Kofi Annan yashyinguwe (Amafoto)

Ubwanditsi 14 Sep 2018
Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?
Amakuru

Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwanditsi 04 Oct 2024
Rwatubyaye Abdoul ntari kumwe n’Amavubi yerekeje muri Cote d’Ivoire gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

Rwatubyaye Abdoul ntari kumwe n’Amavubi yerekeje muri Cote d’Ivoire gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 03 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru