• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Menya Angelina Mukandutiye, Interahamwe yagendanaga imbunda mu gihe cya Jenoside, akaba yarasigaye ari ingabo ya Twagiramungu na Rusesabagina
Ibumoso: Angelina Mukandutiye akiva mu mashyamba ya Kongo ageze mu Rwanda. Iburyo, Angelina ari kumwe na Nzirorera Joseph wari Umunyamabanga Mukuru wa MRND

Menya Angelina Mukandutiye, Interahamwe yagendanaga imbunda mu gihe cya Jenoside, akaba yarasigaye ari ingabo ya Twagiramungu na Rusesabagina

Ubwanditsi 30 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Izina Angelina Mukandutiye ryongeye gukanga Abanyarwanda ubwo Televiziyo y’u Rwanda yasuraga abahoze ari abarwanyi ba FLN/MRCD bari bacyuwe n’ingabo za Kongo FARDC mu cyumweru gishize. Nibwo ku mbuga nkoranyambaga hahise hagaragara ubuhamya bw’ibikorwa by’ubunyamaswa byaranze uyu mugore mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Angelina yatahanye hamwe n’abandi barwanyi 200 ba Twagiramungu na Rusesabagina hamwe n’imiryango yabo nyuma yo gukubitwa n’ingabo za Kongo, FARDC.

Imitima yasubiye mu gitereko ubwo Minisitiri w’Ubutabera Johnson Busingye yandikaga ku rukuta rwe rwa Twitter ko Angelina Mukandutiye yakatiwe burundu n’Inkiko Gacaca bityo akaba yoherejwe muri Gereza ya Mageragere kurangiza igihano cye.

Mukandutiye yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yakoranaga nuwahoze ari perefe w’umugi wa Kigali Lt Col Renzaho Tharcisse ndetse na Gen Maj Laurent Munyakazi mu bwicanyi bwabereye muri St Paul, Ste Famille na Cela mucyahoze ari Secteur Rugenge ya Komini Nyarugenge. Renzaho yakatiwe n’Urukiko rw’Arusha naho Munyakazi akatirwa n’Inkiko zo mu Rwanda. Mu bidegembya bakoranye na Mukandutiye harimo Wenceslas Munyeshyaka.

Mukandutiye yavukiye mu cyahoze ari muri Komini Giciye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi akaba yarashakanye na Jean Sahunkuye ukomoka mu muryango wa Perezida Habyarimana.  

Mukandutiye avukana na Colonel Gervais Rwendeye umwe mu basirikari bakuru ba Habyarimana waguye ku rugamba barwana na RPF Inkotanyi. Nibwo yahise atangira kwanga Abatutsi bityo yirukanisha uwahoze ari Conseiller wa Secteur Rugenge asimburwa n’interahamwe Odette Nyirabagenzi.

Mukandutiye yayoboye Interahamwe ndetse ashishikariza abandi kwinjira muri uwo mutwe w’inkoramaraso, wakwanga ugafatwa nk’umwanzi kuko bavugaga ko ubwo uba mu mashyaka atavuga rumwe na MRND/CDR.

Mukandutiye hamwe n’abandi bantu bagera kuri 200 bigishijwe imbunda ahahoze Secteur Rugenge ubu hubatse ibiro bya RSSB, Mukandutiye yahise ahabwa inshingano zo gutanga imbunda mu nterahamwe ndetse akaba yarafatwaga nk’umukuru w’Interahamwe muri Secteur Rugenge.

Mu bwicanyi Mukandutiye avugwamo, ni ubwabereye muri CELA kuko Jenoside igitangira abari batuye mu Kiyovu cy’abakene n’ahandi bahise bahungira muri CELA, ikigo cy’abapadiri bera cyigisha indimi, avugwa cyane mu baje gutoranya abasore bagera kuri 70 bashyirwa mu modoka bajya kwicwa. Mukandutiye kandi niwe wakoraga urutonde rw’abatutsi ndetse akamenya aho bahungiye haba muri St Paul, Ste Famille na CELA. Mukandutiye kandi yakoranye ubwicanyi na Lt Seyoboka woherejwe mu Rwanda avuye muri Canada.

Mu bandi bishwe kubera Mukandutiye, harimo, Kameya Andre wari Umunyamabanga Mukuru wa PL akaba yari afite n’ikinyamakuru cyitwaga Rwanda Rushya.

Mukandutiye n’Interahamwe bavumbuye Kameya Kigali iri hafi gufatwa na RPF Inkotanyi, tariki ya 14 Kamena 1994 maze bamushyira mu modoka bamuhambiriye bamujyana kumwica. Nyuma yo kumuzungurutsa Rond point iri rwagati mu mujyi wa Kigali ngo azesere inkotanyi zo muri CND.

Amazina Angelina Mukandutiye, Odette Nyirabagenzi, Col Ephrem Setako, yagarutsweho cyane mu gihe cy’urubanza rwa Col Renzaho Tharcisse, Arusha, nk’abantu bari bayoboye ubwicanyi.

2019-12-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Ubwanditsi 23 Nov 2020
Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Ubwanditsi 16 Dec 2022
Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w’imikino wa 2024

Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w’imikino wa 2024

Ubwanditsi 27 May 2024
Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru “Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye”

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru “Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye”

Ubwanditsi 21 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu gihe habura ukwezi ngo shampiyona y’u Rwanda 2022-2023 itangire, amakipe arimo AS Kigali , Musanze FC na Gasogi zatangiye imyitozo
Amakuru

Mu gihe habura ukwezi ngo shampiyona y’u Rwanda 2022-2023 itangire, amakipe arimo AS Kigali , Musanze FC na Gasogi zatangiye imyitozo

Ubwanditsi 20 Jul 2022
Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani  batawe muri yombi bazira gutera amabuye abanyarwanda baje kwakira Perezida Kagame
ITOHOZA

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera amabuye abanyarwanda baje kwakira Perezida Kagame

Ubwanditsi 12 Jun 2017
Kiyovu SC yatakaje, Police yihaniza Etincelles, Musanze ntiyaguwe neza na AS Kigali yayisanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze.
Amakuru

Kiyovu SC yatakaje, Police yihaniza Etincelles, Musanze ntiyaguwe neza na AS Kigali yayisanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze.

Ubwanditsi 01 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru