• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kagame avuga kuri Makuza: “Namumenye mu bihe bibi kandi mumenya nk’umugabo muzima”

Kagame avuga kuri Makuza: “Namumenye mu bihe bibi kandi mumenya nk’umugabo muzima”

Ubwanditsi 07 Nov 2016 Mu Mahanga

Perezida Kagame yavuze ko nyakwigendera Makuza Bertin, nyir’uruganda Rwanda Foam, yamumenye mu bihe bibi igihugu cyarimo, akamumenya nk’umuntu w’umugabo kandi muzima.

Ibi yabitangarije mu rugo rwa Makuza mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo, ubwo we na madamu we bari bifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera ndetse n’inshuti n’abavandimwe mu kababaro batewe n’urupfu rwe.

Perezida Kagame yavuze ko Makuza yari umugabo mwiza kandi waranzwe no gufasha igihugu mu bihe bikomeye cyarimo.

Yagiza ati “Makuza ntabwo muzi imyaka myinshi cyane ariko imyaka namumenye ni myinshi irahagije. Namumenye mu bihe bibi igihugu cyarimo. Iyo umenye umuntu mu bihe bibi ukamumenya neza akaba muzima mu bihe bibi, Makuza rero namumenye mu bihe bibi kandi mumenya nk’umuntu w’umugabo muzima, ndetse aranafasha ubwo twatangiye kubaka igihugu, ni umwe mu bantu twitabazaga, yari afite abandi bantu babanye b’inshuti ze bakoranye mu bihe birebire bindi kenshi mu gushaka inkunga, gushaka abikorera kugira ngo barusheho gukora neza cyangwa se batera inkunga ibikorwa by’igihugu, akarere turimo, kongera kwiyubaka.”

Umukuru w’Igihugu yunzemo ati “Yari muri ba bandi bazaga imbere cyangwa se akazana n’abandi imbere baje gufasha. Kandi ni koko banifashaga kuko bumvaga ko iyo utanze inkunga yawe mu bikorwa rusange, inkunga igera kuri benshi.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo Makuza yakoraga atari we wabaga yikorera gusa ku giti cye, aho ngo uruganda yari afite ibyavagamo yabigezaga no ku bandi, ndetse akanafasha n’umuryango we agafasha igihugu, agakorana n’abandi kugira ngo igihugu gitere imbere.

Yakomeje avuga ko ibyo Makuza yakoze ari urugero rwiza n’abandi bantu bakwiye kumwigiraho, aho ngo nubwo yitabye Imana azahora yibukirwa amateka meza asize. Aha Perezida Kagame yasabye abantu bose ko baharanira kuzajya basiga amateka meza.

Yagize ati “Ibyo ni urugero rwiza ku bandi bakiriho, cyangwa se kunoza gufatanya n’abandi kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere. Buri wese azagira umunsi we, ariko buri munsi uko ugera ku bantu cyangwa uko bagera ku munsi wabo, ngira ngo hari ukundi bakomeza kubaho, uko bakomeza kubaho ni izina uba usize nk’uku turi hano, twaje kwifatanya n’umuryango, ubu ni ugukomeza kubaho kwa Makuza, buri wese rero aba akwiriye kutabaho rimwe gusa ngo birangire aho, gukomeza kubaho biva mu mateka uba usize mu byo wakoze n’ukuntu wifashe n’ukuntu wafashije abandi cyangwa se n’ukuntu wakoranye n’abandi kandi ibikorwa byiza ubwabyo bikomeze kuguha iryo zina.

Makuza yari nyir’umuturirwa M Peace Plazza wafunguwe ku mugaragaro na Perezida Kagame umwaka ushize. Wafunguriwe umunsi umwe n’inyubako Umujyi wa Kigali ukoreramo.

-4598.jpg

Perezida Paul Kagame na Nyakwigendera Makuza Bertin bafungura kumugaragara umuturirwa ” M Peace Plazza”

Nyakwigendera Makuza Bertin wari ufite imyaka 73, yitabye Imana mu masaha ya saa sita z’ijoro zo ku wa kane tariki ya 3 Ugushyingo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akaba asize umugore n’abana 6.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 7 Ugushyingo ari bwo habaho umuhango wo kumushyingura, aho haza no gusomwa Igitambo cya Misa cyo kumusabira kuri kiriziya ya Regina Pacis Remera.

Source: Izuba rirashe

2016-11-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye

Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye

Ubwanditsi 28 Oct 2021
Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu

Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu

Ubwanditsi 20 Sep 2016
Tumenye neza umujenosoderi Innocent Sagahutu, wahamijwe ibyaha n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, akaba agihigira kumena amaraso mu Rwanda

Tumenye neza umujenosoderi Innocent Sagahutu, wahamijwe ibyaha n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, akaba agihigira kumena amaraso mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Jul 2024
U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

Ubwanditsi 30 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwamagana: Umucungamutungo wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa amafaranga y’u Rwanda 1, 200 000
Mu Mahanga

Rwamagana: Umucungamutungo wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa amafaranga y’u Rwanda 1, 200 000

Ubwanditsi 11 Feb 2016
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50
Mu Mahanga

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Ubwanditsi 11 Jan 2017
Perezida Kagame yagize icyo avuga  ku gitutu u Rwanda rushyirwaho n’ibindi bihugu
POLITIKI

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku gitutu u Rwanda rushyirwaho n’ibindi bihugu

Ubwanditsi 25 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru