• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Amerika yagejeje mu Rwanda Dr Munyakazi ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside

Amerika yagejeje mu Rwanda Dr Munyakazi ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 29 Sep 2016 Mu Mahanga

Ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagejeje mu Rwanda Dr. Léopold Munyakazi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mugabo yari ategerejwe mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu, ariko amasaha agenda ahinduka, kugeza ubwo indege yahageze ahagana saa kumi n’imwe zirenga hashyira saa kumi n’ebyiri.

Yururutse indege aseka, anasaba inzego z’umutekano kumutwara neza ubwo zamujyanaga ku modoka itwara imfungwa.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yabwiye itangazamakuru ko Munyakazi akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komine Kayenzi (Icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama), ubufatanyacyaha muri Jenoside, n’ibindi byaha bya Jenoside ubushinjacyaha bugaragaza ko yanayigizemo uruhare ubwe akaniyicira abantu.

Yagize ati “Yakoze ibikorwa bitandukanye, harimo gutegura Jenoside, harimo gushishikaza, harimo kuyishyira mu bikorwa,… kujya kuri za bariyeri areba ko abantu bariho bashyira mu bikorwa gahunda zo kwica Abatutsi icyo gihe.”

-4191.jpg

Leoport Munyakazi

-4193.jpg

Umuvugizi w’Ubushinjacya, Faustin Nkusi aganira n’abanyamakuru (Ifoto/Mathias H.)

Akomeza avuga ko yagaragagaye henshi muri Kayenzi bakoresha amanama mu matariki menshi, yose akangurira anashishikariza Abahutu kwica abatutsi, kandi bishyirwa mu bikorwa.

Byongeye, Nkusi agaragaza ko Hari n’abo yagiye yica, asanga no mu mazu.”

Uyu mugabo wacitse Ubutabera bwo mu Rwanda mu 2004 afunguwe by’agateganyo yari yaratse uubwenegihugu bwa USA, ariko inkiko ziza kubumwambura.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwandikiye mu mwaka ushize Ubutabera bwa USA busaba ko yakoherezwa mu Rwanda, bwishimiye igezwa mu Rwanda rya Munyakazi.

Akigezwa mu Rwanda, Uhagarariye Ambasade ya USA nawe yari kumwe n’abo mu Bushinjacyaha bw’u Rwanda, asinya ku nyandiko ko ashyikirijwe u Rwanda, ariko we nta cyo yashimye kubwira itangazamakuru, ahubwo kuri uyu wa Gatatu ngo harasohoka itangazo rivuga kuri iki gikorwa Amarika yakoranye n’u Rwanda.

-4192.jpg

Munyakazi agezwa mu maboko ya Polisi y’u Rwanda

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yagaragarije abanyamakuru ko u Rwanda rushima Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhitamo koherereza abakekwaho ibyaha mu Rwanda.

Yagize ati“Muri make icyo navuga ni uko igihugu kimuzanye ni igihugu cya Amerika, tunashima cyane. Kubera ko bakomeje kugaragaza ubushake bwo kohereza abantu basize bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ngira ngo rero kuba aje, turabyishimiye, tunabyakiriye neza, twiteguye kumuha ubutabera kuko ariko dusanzwe mu Rwanda.”

Akomeza avuga ko uretse Dr Munyakazi uzanywe mu Rwanda, hari n’abandi batatu bamubanjirije Amerika yahaye u Rwanda rukababuranisha.

Agaragaza ko atari aboherejwe n’Amerika gusa, Nkusi avuga ko u Rwanda rumaze kugaragaza ko ari igihugu kimaze kugaragaza ubushobozi bwo gutanga ubutabera ku bakurikiranwaho ibyaha bazanwa mu Rwanda.

Yanagaragaje ko na Munyakazi azahabwa ubutabera bukwiye, byongeye akaba ageze mu Rwanda yamaze ngo gushakirwa umwunganira mu mategeko.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha yanavuze ko abandi bagiye boherezwa mu Rwanda, ugasanga binubira abavoka bahawe atari ikibazo, kuko hari abavoka benshi bari ku rutonde rw’Urugaga rw’Abavoka ku buryo uwakenera uwashaka yakwihitiramo.


N’andi mahanga yasabwe kurebera kuri Amerika

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burahamagarira amahanga ko ataba indiri y’abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, byongeye yanemejwe n’Umuryango Mpuzamahanga.

-4194.jpg

Acyururutswa indege

Ikindi kandi, bukagaragaza ko icyaha cya Jenoside kitakorewe Abatutsi gusa, cyakorewe n’amahanga nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, buri gihugu kikaba gifite inshingano zo gukurikirana abagishinjwa.

Kubw’ibyo, burasaba ko igihugu icyo ari cyo cyose gucubikiye abashinjwa kuba barakoze Jenoside, cyabata muri yombi, bakoherezwa mu Rwanda kuburanishirizwa aho icyaha cyakorewe, cyangwa si kikamuburanisha amategeko akamuryoza ibyo yakoze.

Siboyintore Jean Bosco ushinzwe gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside bihishe mumahanga yagize ati “Ariko nticyananirwa gukora byombi, nticyananirwa kumwohereza ngo kinanirwe no kumuburanisha.”

Ubushinjacyaha bwanavuze ku Bufaranfa, bugaragaza ko u Rwanda rutaranyurwa n’intera bukurikiranaho abakekwaho ibyaha bya Jenoside.

Mangingo aya, u Bufaransa bumaze kuburanisha abantu batatu, ariko nta n’umwe bwahisemo, kohereza mu Rwanda. Bwahisemo icyo kubaburanisha.

Simbikangwa yakatiwe imyaka 25 y’igifungo ariko yarakijuriye, naho Tito na Barahira bakatirwa gufungwa burundu ariko nabo barajurira.

Ku Isi hose, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bugaragaza ko bwohereje mu bihugu impapuro zo guta muri yombi abarenga 600, arikohafashwe mbarwa nyamara ari inshingano za buri gihugu.

Bukomeza buvuga ko bushyiramo imbara bugakorana n’imiryango itandukanye bwibutsa amahanga izo nshingano.

Nkusi Faustin ati”Hari igihe wenda bizagera bakoherezwa nta gucika integer. Icyangombwa ni uko icyaha cya Jenosidse kidasaza.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwagaragaje ko Munyakazi agiye kumenyeshwa ibyaha ashinjwa. Mu minsi itanu Ubushinjacyaha bukaba buzaregera Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga ku ifunga n’ifungurwa. Ubundi uyu mugabo akazaburanira mu rukiko rw’i Muhanga.

Source : Izubarirashe

2016-09-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

Ubwanditsi 06 Nov 2024
Abanyarwanda babiri birakekwa ko baba barashimutiwe muri Uganda

Abanyarwanda babiri birakekwa ko baba barashimutiwe muri Uganda

Ubwanditsi 19 Apr 2019
Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.

Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.

Ubwanditsi 06 Mar 2023
Imikino y’umunsi wa mbere mu gikombe cya Afurika yasojwe Mali itsinze Tunisie mu mukino umusifuzi yasoje habura iminota 4 ngo urangire

Imikino y’umunsi wa mbere mu gikombe cya Afurika yasojwe Mali itsinze Tunisie mu mukino umusifuzi yasoje habura iminota 4 ngo urangire

Ubwanditsi 13 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibiganiro ku mutekano wo mu muhanda nibyo byaranze umunsi wa gatanu w’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi
Mu Mahanga

Ibiganiro ku mutekano wo mu muhanda nibyo byaranze umunsi wa gatanu w’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi

Ubwanditsi 16 Jun 2016
Agashya kuri Bebe Cool wanaririmbye mu kinyarwanda mu mashusho y’indirimbo ‘I DO’ yakoranye na Charly na Nina(VIDEO)
SHOWBIZ

Agashya kuri Bebe Cool wanaririmbye mu kinyarwanda mu mashusho y’indirimbo ‘I DO’ yakoranye na Charly na Nina(VIDEO)

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?
Amakuru

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Ubwanditsi 17 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru