• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Amateka akomeye y’umusirikare w’umugore wafotowe ateruye umwana mu kubohora igihugu

Amateka akomeye y’umusirikare w’umugore wafotowe ateruye umwana mu kubohora igihugu

Ubwanditsi 04 Jul 2018 ITOHOZA

Mu Ukuboza 2017, u Rwanda rwungutse ingoro nshya ikubiyemo amateka y’urugendo rw’ingabo zari iza APR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba imwe mu zicungwa n’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi ngoro yuzuyemo amateka y’uko urugamba rwagenze kugeza ubwo tariki ya 7 Nyakanga igihugu kibohowe.

Ubwo iyi ngoro yatahwaga Perezida Paul Kagame yitegereje ifoto y’umugore wambaye imyenda ya gisirikare y’ingabo za RPA ateruye umwana.

Uretse Perezida Kagame wafotowe yitegereza iyi foto, n’abandi bantu basanzwe bagiye basura iyi Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bagiye bagaragaza ko iri mu byabashimishije ndetse bakabisangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga.

Perezida Kagame yitegereza Intaramirwa Daphrose ateruye umwana mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu

Ibi byatumye KT Press itangira gushakisha uriya musirikare ndetse n’umwana yari ateruye, ibintu bitari byoroshye kuko nubwo ababanye nawe mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu bamuvugaga ibigwi, batagaragaza uko bamubona ndetse bamwe bakavuga ko ashobora kuba yaritabye Imana.

Nyuma yo gushakisha iki kinyamakuru cyaje kubwirwa n’umwe mu bakozi bacyo ko amuzi, kuko avuga ko we n’abavandimwe be barokowe n’Inkotanyi bajyanwa ahitwa Urumuri.

Nubwo yavuze ko izina rye ari Intaramirwa Daphrose ndetse azi neza ko akiriho, hari hashize nk’umwaka atazi amakuru y’aho aherereye.

Ku bw’amahirwe ariko baje kumenyako Rtd Capt Intaramirwa atuye mu karere ka Nyagatare, aho umwe mu bakozi b’iki kinyamakuru yagiye kumusura, amusaba ko baganira.

Mu kiganiro bagiranye yavuze ko atibuka igihe iriya foto yafatiwe.

Ati “Ntabwo nibuka umunsi yafotoreweho ariko ndibuka ko hari umunyamakuru wavugaga Igiswahili wagendaga afata amafoto. Hari byinshi byo gukora, twari dufite igihugu tugomba kugaruramo amahoro, hari imfubyi nyinshi. Hari abasivili benshi bashonje kandi bakomeretse bazaga aho twari turi. Ibintu byari bimeze nabi, gufata amafoto ntabwo byari mu bintu byihutirwa.”

Yakomeje avuga ko Interahamwe zahigaga ndetse zikica inzirakarengane, mu gihe Inkotanyi zo zarwanaga zishaka gutabara Abanyarwanda benshi bashoboka.

Mu barokowe hakaba harimo abana barimo n’abafite ukwezi kumwe aho bajyanwaga ku Kigo cyari cyariswe Urumuri ndetse n’ahandi hakoraga nkacyo.

Ubwo Jenoside yatangiraga ku ya 7 Mata 1994, Perefegitura ya Byumba kuri ubu isigaye ariko akarere ka Gicumbi ari naho FPR yari ifite ibirindiro yari yarabohowe, abantu benshi bakaba barahahungiraga kuko babaga bizeye gukira.

Iriya foto ya Intaramirwa ateruye umwana yafatiwe mu Urumuri, aho ariwe wari uyoboye itsinda ryitaga ku mfubyi zari zihari.

Intaramirwa Daphrose atuye i Nyagatare ntakiri mu gisirikare

Ajya ku rugamba ntawari uzi ko yabyaye

Intaramirwa w’imyaka 68 wari waravukiye i Gahini mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yavuye mu Rwanda ahungira muri Uganda ubwo Abatutsi batangiraga kwicwa.

Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga mu Ukwakira 1990, yari atuye mu cyaro cya Bulemezi akaba yari yarashakanye n’Umunya- Uganda.

Nubwo cyari icyemezo kitoroshye, uyu mubyeyi wari ufite abana batandatu yafashe umwanzuro wo gusanga abandi ku rugamba, ndetse umugabo we aramushyigikira.

Intaramirwa kuri ubu ufite abana bane n’abuzukuru, aho umwe yapfuye mbere y’urugamba, mu gihe undi yapfuye adahari.

Avuga ko bagenzi be bamenye ko yabyaye ubwo umwe mu bana be nawe yazaga mu ntambara yo kubohora igihugu.

Ati “Birambabaza cyane kuba ntarabashije gushyingura umwana wanjye ariko nzi neza ko ubu aruhukiye mu mahoro kuko urugamba twariho rwari rukwiye.”

Amashereka ye yahembuye benshi

Mu masaha agera ku munani abanyamakuru bamaranye na Intaramirwa, bamusabye kubashushanyiriza uko ubuzima bwari bwifashe na bariya bana, ikibazo yagerageje gusubiza nubwo hari aho yageraga agafatwa n’ikiniga.

Ati “Ubuzima bwari bubi. Yego hari ibyo kurya nk’amata na celerac. Nagombaga konsa abari abana, rimwe na rimwe iyo nariraga nabo barariraga. Ariko baje kurokoka, ubu ni ababyeyi b’abagore n’abagabo. Ibi nibyo bituma nsabwa n’ibyiyumviro, iyo mpuye nabo turarira kubera ibyabaye ariko nkababwira ko dufite igihugu cyiza kizabitaho.”

Hari amakuru avuga ko mu Urumuri aho uyu mubyeyi yabaga habaga imfubyi zigera ku 100, ubwo Jenoside yahagarikwaga muri Nyakanga, bamwe bakaba barajyanywe mu bigo by’imfubyi, abandi bagafashwa n’imiryango itegamiye kuri leta yari yaratangiye gukorera mu gihugu.

Hari n’abanze gutandukana nawe ariko aza kubana nabo mu Mujyi wa Kigali, abandi bahujwe n’imiryango yabo.

Ese umwana agaragara ateruye ni inde?

Intaramirwa avuga ko uriya mwana yari ateruye yazanywe mu Urumuri na se wari ugiye ku rugamba.

Ubwo FPR yamaraga gufata igihugu muri Nyakana 1994, uyu mugabo ngo yagarutse gufata umwana we.

Ati “Nyuma ariko y’imyaka itari mike naje kumenya ko umwana yapfuye azize indwara. Icy’ingenzi ariko ni uko uriya mwana yarokotse kwicwa n’Interahamwe.”

Uyu mubyeyi uganira n’abana yitayeho kuri ubu bakuze binyuze mu matsinda ya WhatsApp yitwa Family Masaka” na “Family Urumuri”, aho atuye ni umuyobozi w’umudugudu, umwanya ahora atorerwa kandi abasha kwitwaramo neza by’umwihariko abifashijwemo n’indangagaciro za gisirikare zikimuri mu maraso.

Ahamya ko ubwo umwana w’umukobwa n’umuhungu bose bashoboye ndetse kuba yararwaniraga ibintu bifatika bikaba biri mu byatumye adacika intege.

Yafashe umwanzuro wo gusezera mu ngabo mu 1997 kuko yumvaga ko umusanzu we yawutanze, bityo akwiye kureka abakiri bato bagakomereza aho yari agejeje.

Avuga ko iriya foto igaragaza Kagame amwitegereza yagiye ayohererezwa kenshi nyuma gato y’uko iriya ngoro itashywe. Akaba avuga ko yakwishima kurushaho agize amahirwe yo kwifotozanya na Perezida we.

Ati “Ntewe ishema n’aho igihugu kigeze uyu munsi. Ni umugabo udapfa kubona umwanya kugira ngo tugere aha hari ibitambo byinshi byagombaga gutangwa. Birumvikana ko nari kwishima kurushaho iyo ngira amahirwe yo kuba muri iriya foto na perezida wanjye, ariko nzi neza ko hari igihe kizagera nkabasha gufata ikiganza cye.”

Capt. Intaramirwa Daphrose

 

2018-07-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umujenosideri Fulgence Kayishema afashwe amaze guhindura amazina inshuro 4!

Umujenosideri Fulgence Kayishema afashwe amaze guhindura amazina inshuro 4!

Ubwanditsi 26 May 2023
Bill Gates asanga amahanga akwiye kwigira ku buvuzi bw’u Rwanda

Bill Gates asanga amahanga akwiye kwigira ku buvuzi bw’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2018
Icyerekanye uko Isi izaba imeze muri 2022. Yaburiye Amerika ko mu myaka 5 ishobora kuba yaratakaje ubuhangange itabaye maso

Icyerekanye uko Isi izaba imeze muri 2022. Yaburiye Amerika ko mu myaka 5 ishobora kuba yaratakaje ubuhangange itabaye maso

Ubwanditsi 24 Jan 2017
Nyuma y’aho  Amb. Eugene Gasana  aherewe inshingano zo  guhungisha imitungo  ya Kabila yanyerejwe  ubu ngo yaba yiteguye kwerekaza muri  Kongre y’Amerika  gutanga ubuhamya

Nyuma y’aho Amb. Eugene Gasana aherewe inshingano zo guhungisha imitungo ya Kabila yanyerejwe ubu ngo yaba yiteguye kwerekaza muri Kongre y’Amerika gutanga ubuhamya

Ubwanditsi 07 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27
Amakuru

Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27

Ubwanditsi 31 Oct 2024
Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa
Amakuru

Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa

Ubwanditsi 02 Sep 2021
Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania
Amakuru

Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania

RUSHYASHYA 27 May 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru