• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA

Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA

RUSHYASHYA 13 Jan 2026 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda, UBUZIMA

Mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, igikorwa cyahuje abayobozi, abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima n’abaturage, hibandwa ku bukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera SIDA no gushishikariza ikoreshwa ry’agakingirizo mu buryo buboneye.

Dr. Murerwa Joyce Mireille, Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC

Iki gikorwa cyitabiriwe na Dr Murerwa Joyce Mireille Other Prevention Senior Officer/RBC wagaragaje ko agakingirizo gakomeje kuba imwe mu ntwaro zikomeye mu kurinda ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Yagize ati: “gukoresha agakingirizo uko bikwiriye ni imwe mu ngamba zihamye mu guhangana n’ubwandu bushya. Cyane ko agakingirizo gakoreshejwe neza gafasha no kuboneza urubyaro bityo tukabyara abo dushoboye kurera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Nkuranga Joseph Kayonga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Nkuranga Joseph Kayonga, yibukije abaturage ko agakingirizo ari ingenzi mu gukumira ikwirakwizwa rya virusi itera SIDA no mu kwirinda inda zitateganyijwe.

Yashimangiye ko AHF- Rwanda n’akarere ka Bugesera bazakomeza gufatanya n’inzego z’ubuzima mu bukangurambaga bugamije gukomeza kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage, birinda gutwara inda zitateganyijwe cyane ko agakingirizo gakoreshejwe neza kaba kizewe

Gilbert Mbaraga ni Medical manager wa AHF-RWANDA

Muri AHF Rwanda,, yatanze ubutumwa bushingiye ku gukangurira abantu bose kurushaho kwirinda no kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abo bakunda.

yashimangiye ko agakikirizo ari kimwe mu bikoresho by’ingenzi kandi byizewe mu gukumira ubwandu bwa VIH/SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no gukumira inda zitateganyijwe.

Yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya VIH, buri wese akwiye kugira uruhare rwe mu kwirinda, kwipimisha no gukoresha neza uburyo bwo kwirinda.

Gilbert Mbaraga yagaragaje uruhare rwa AIDS Healthcare Foundation ku rwego mpuzamahanga mu gutanga serivisi zo kwipimisha, ubujyanama kuri VIH ku buntu, no gukomeza ubukangurambaga bugamije kugera ku ntego yo kugabanya ubwandu bushya.

Yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko Umuryango AHF Rwanda, uzakomeza gufatanya na Leta mu bukangurambaga bwo gukumira no kuvura Virusi itera SIDA.

Yagize ati: “Dukomeje gushyigikira ibikorwa bigamije gukumira ubwandu no gutanga serivisi z’ubujyanama n’isuzuma ku buntu. Agakingirizo ni igikoresho cyoroshye kuboneka ariko gifite uruhare runini mu kurengera ubuzima.”

Josiane Utuye mu murenge wa Rweru wari witabiriye iki gikorwa, yagaragaje ko ibiganiro byatanzwe byabafashije kurushaho gusobanukirwa akamaro k’agakingirizo no gukuraho imyumvire itari yo ikiri kuri bamwe.

Kubwimana w’imyaka 31 yavuze ko yungutse ubumenyi ku ikoreshwa ry’agakingirizo mu buryo buboneye, anasaba ko ubukangurambaga bwakomeza kugera mu midugudu yose.

Muri iki gikorwa kandi hatanzwe udukingirizo ku buntu, hanatangwa serivisi zo gupima Virusi itera SIDAku bushake ndetse no gutanga ubujyanama ku buzima bw’imyororokere.

Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo wizihizwa buri tariki ya 23 Gashyantare buri mwaka hagamijwe kwibutsa isi yose ko kwirinda no gukumira ari inkingi ya mwamba mu rugamba rwo kurwanya Virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage.

2026-01-13
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

HIMBARA YACITSE URURONDOGORO NYUMA YO KUBONA UKO KAGAME YAKIRIWE MURI SENEGAL NA GUINEA-CONAKRY

HIMBARA YACITSE URURONDOGORO NYUMA YO KUBONA UKO KAGAME YAKIRIWE MURI SENEGAL NA GUINEA-CONAKRY

Ubwanditsi 14 Mar 2016
Bujumbura iragerageza uko yahenda ubwenge EU ngo iyirye  Amadovize

Bujumbura iragerageza uko yahenda ubwenge EU ngo iyirye Amadovize

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari”umusazi-mwenge”!!

Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari”umusazi-mwenge”!!

Ubwanditsi 08 Jul 2021
Huye: Abakozi bane ba Restaurant ya Kaminuza batawe muri yombi

Huye: Abakozi bane ba Restaurant ya Kaminuza batawe muri yombi

Ubwanditsi 13 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu 5 abasore b’imico myiza bakunze kubona abakunzi bibagoye
Mu Rwanda

Impamvu 5 abasore b’imico myiza bakunze kubona abakunzi bibagoye

Ubwanditsi 28 Mar 2017
Ubukene buravuza ubuhuha muri RNC umunyemali Rujugiro yahagaritse inkunga
ITOHOZA

Ubukene buravuza ubuhuha muri RNC umunyemali Rujugiro yahagaritse inkunga

Ubwanditsi 30 Aug 2016
APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025
Amakuru

APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025

Ubwanditsi 08 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru