• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Bujumbura iragerageza uko yahenda ubwenge EU ngo iyirye Amadovize

Bujumbura iragerageza uko yahenda ubwenge EU ngo iyirye Amadovize

Ubwanditsi 17 Mar 2016 Mu Rwanda

Nyuma yuko umuryango w’ibihugu by’u Bulayi (EU) uhagarikiye inkunga wageneraga leta y’u Burundi, ubutegetsi muri icyo gihugu buragerageza kureba uko bwakoresha iyo nkunga mu bundi buryo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru EU yatangaje yuko ihagaritse inkunga yatangaga mu ngengo y’imari ( Budget –Bije) ya leta y’u Burundi nko guhana ubutegetsi buriho muri icyo gihugu kubera ibibazo uwo muryango ibona yuko yakururiye abaturage.

Kuva muri Mata umwaka ushize mu Burundi hakomeje kuvugwa ubwicanyi, ifungwa ry’abantu n’ihunga ryabo kandi EU igahamya yuko ibyo byose byatewe n’ubutegetsi muri icyo gihugu kwica amasezerano y’amahoro ya Arusha kimwe n’itegeko nshinga.

Inkunga EU yateraga leta y’u Burundi muri buje yayo yanganaga na 20 %. EU, igizwe n’ibihugu by’u Bulayi 28 yari yarateganyirije leta y’u Burundi imfashanyo inga na miliyoni 430 z’amayero, bihwanye n’amadolari miliyoni 480. Iyo nkunga yari gukoreshwa mu myaka itanu uhereye muri 2015 kugeza muri 2020.

Nk’uko ariko ushinzwe ububanyi n’amahanga muri EU, Federica Mogherini, yabitangaje inkunga zahagaritswe ni izinyura muri leta n’aho izigera ku baturage ubutegetsi butazikojejeho intoki zizakomeza.

Izo nkunga zizajya zinyuzwa mu miryango itegamiye kuri leta naho izigenewe impunzi zinyuzwe muri UNHCR.

Iyo nkunga EU yahagaritse ni inkuru mbi cyane kuri leta y’u Burundi kuko ubu ifite ibibazo bikomeye cyane by’amafaranga. Ubutegetsi bwa Nkurunziza kugerageza kureba yuko nibura butaviramo aho bwategetse yuko ayo mafaranga EU ibwambuye ikayatwara mu baturage atanyuze mu maboko ya leta, agomba kuzajya anyura muri Banki nkuru y’igihugu.

Ibi hari ibintu bibiri bishobora kuba bisobanuye. Icya mbere n’uko ayo mafaranga anyuze muri Banki nkuru y’igihugu leta ishobora kwanga yuko asohoka mu gihe izaba ibona yuko agenewe imiryango cyangwa amashyirahamwe ayirwanya.

Icya kabiri kandi gishobora kuba icyingenzi kurushaho n’uko ayo mafaranga nubwo yaba atagenewe leta y’u Burundi ariko yaza mu mafaranga y’amahanga ( mu madovize) naho abo agenewe bakayakura muri banki nkuru y’igihugu mu marundi. Icyo gihe leta yaba niyiboneye amadovize ikeneye cyane. Ibi EU igomba kuba ibibona ku buryo Bujumbura itayihenda ubwenge.

-2503.jpg

Bujumbura rero niyanga kuva ku izima ngo mpaka izo nk’unga zinyure muri Banki nkuru y’igihugu, ntabwo bigaragara yuko EU yabyemera kuko na none yaba iteye inkunga leta kandi ishaka kuyihana. Icyo EU yakora ni uguhagarika burundu inkunga yajyaga mu Burundi, abaturage bakahahombera na none kubera ubutegetsi bwa Nkurunziza. Ibyo bibaye ubutegetsi bwaba bwiyongerera abanzi kurushaho.

Kayumba Casmiry

2016-03-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nigeria: Umupasiteri yafashwe ataba ibirozi ku ruhimbi, ahita afunganwa n’umuryango we wose!

Nigeria: Umupasiteri yafashwe ataba ibirozi ku ruhimbi, ahita afunganwa n’umuryango we wose!

Ubwanditsi 21 Jun 2017
Umurundi Ndayiragije Etienne watoje ikipe y’igihugu ya Tanzania yasimbuye Karekezi Olivier gutoza ikipe ya Kiyovu SC.

Umurundi Ndayiragije Etienne watoje ikipe y’igihugu ya Tanzania yasimbuye Karekezi Olivier gutoza ikipe ya Kiyovu SC.

Ubwanditsi 05 May 2021
Ban Ki Moon yirukanye umuyobozi w’ingabo za UNMISS muri Sudani y’Epfo

Ban Ki Moon yirukanye umuyobozi w’ingabo za UNMISS muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 02 Nov 2016
Umunya- Côte d’Ivoire Cheick Tiote wamenyekanye muri Newcastle yitabye Imana ari mu myitozo

Umunya- Côte d’Ivoire Cheick Tiote wamenyekanye muri Newcastle yitabye Imana ari mu myitozo

Ubwanditsi 06 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya nyuma yo gushyiraho Ministiri w’Intebe
POLITIKI

Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya nyuma yo gushyiraho Ministiri w’Intebe

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Amerika: Bamwe mu banyarwanda barashinjanya  uburiganya
ITOHOZA

Amerika: Bamwe mu banyarwanda barashinjanya uburiganya

Ubwanditsi 30 Sep 2017
Uwahoze ari Umunyamakuru kuri Radio Salus na Radio 10 Henri Jado yahawe akazi na Perezida Kagame muri Minisiteri y’ibikorwaremezo
Mu Rwanda

Uwahoze ari Umunyamakuru kuri Radio Salus na Radio 10 Henri Jado yahawe akazi na Perezida Kagame muri Minisiteri y’ibikorwaremezo

Ubwanditsi 31 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru