• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe

U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 13 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko yakiriye Abanyarwanda basaga 20 birukanywe muri Uganda ku wa kabiri tariki 12 Kamena 2019, bakaba bari bafungiye muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko.

Abanyarwanda birukanywe muri Uganda kuri uyu wa Gatatu baje bakurikira andi magana yabanje aho u Rwanda rwavuze ko amazina yabo azwi neza na Uganda ndetse ko hari n’abagiye bicirwa muri iki gihugu cy’igituranyi.

URwanda rwasabye Uganda guhagarika imikoranire n’Umutwe w’iterabwoba wa RNC igira uruhare mu gutuma abanyarwanda amagana ubuzima bwabo bujya mukaga aho batabwa muri yombi n’inzego z’ubutasi za gisilikare CMI bagakorerwa iyicarubozo mbere yo kwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryo ku wa 12 Kamena 2019 rivuga ko rwashimye icyemezo cya Uganda cyo kurekura abanyarwanda 20 bari bamaze igihe bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikabohereza mu gihugu cyabo cy’amavuko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko impamvu u Rwanda rwabujije abaturage barwo kujya muri Uganda ari uko bagerayo bagahohoterwa

Abanyarwanda bafungirwa muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko,abenshi bagiye bagaruka mu Rwanda baramugaye kubera iyicarubozo bakorerwa.

Amb. Nduhungirehe yagize ati “Uku gufungwa binyuranyije n’amategeko, gufatwa nabi no kwirukanwa muri Uganda ni byo byatumye Guverinoma y’u Rwanda igira inama abaturage bayo yo kutajya muri Uganda.”

“Turasaba Uganda guhagarika imikoranire yose n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda irimo RNC, mu kwibasira abanyarwanda, kubata muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kubakorera iyicarubozo ahubwo hagakoreshwa inzira z’amategeko mu kugeza imbere y’ubutabera umunyarwanda wese ukekwaho kurenga ku mategeko.”

Ahagana muri 2016, byaje kugaragara ko Rwanda National Congress (RNC) ya Kayumba Nyamwasa yakiraga ikanatoza abarwanyi ibifashishijwemo n’inzego z’umutekano za Uganda, cyane cyane, Chieftaincy of Military Intelligence [CMI ] ibi byaberaga mu mashyamba ndetse no mubigo bya gisilikare.

Ikindi kandi, nuko ibyinshi muri ibi, bitamenyekanaga. Ariko Rushyashya yaje kubishyira kukarubanda ndetse bitera impaka abantu benshi bibaza ko ari ibihuha. Mu byukuri, mu Ugushyingo 2017, hari imodoka yo mu bwoko bwa bisi yafatiwe ku mu paka w’ahitwa Kikagati, nyuma biza kugaragara ko abasore  46 bari muri yo bisi bari baroroherejwe muri icyo gikorwa binyuze mu kubaha ibyangombwa byibihimbano, kugirango bajye mu nkambi zaho RNC itoreza abarwanyi bayo hitwa Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya  Congo

Aba bakaba bari abagiye gutozwa igisirikare ba RNC, kandi ibyo byangombwa bakaba bari barabihawe na Chieftaincy of Millitary Intelligence [ CMI ] iyoborwa na Brig.Abel Kandiho ndetse na ISO kubufatanye na Minisiteri y’Umutekano mugihugu yayoborwaga na Henry Tumukunde, baje no kubigisha uko bazajya babeshya inze go zishinzwe  abinjira n’abasohoka bageze Kikagati.

Nyamara kandi icyatumye banavumburwa, ni byo bavugaga binyuranye byatumye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zibatahura, kuko hari icyari cyidasobanutse cyarimo gukorwa

Bahise boherezwa mu rukiko, bahita barekurwa, kubera gutinya ko bashobora kuba bamena amabanga akomeye, mu gihe barimo, guhatwa ibibazo.

Amezi yakurikiyeho nyuma, ku wa 28 Werurwe 2018, mu kiganiro n’itangazamakuru. Entebbe, Perezida Museveni yemeye ko inzego ze z’umutekano zafashije bariya basore, “Agatsiko k’Abanyarwanda karimo kwinjizwa mu gisirikare muri Tanzania n’UBurundi, kugirango bajye muri  Congo Kinshasa.

Bavuze ko barimo kujya gukora umurimo  w’Itorero, ariko mu gihe barimo guhatwa ibibazo, byaje kugaragara ko mu byukuri, uwo murimo utari uwidini.  Byari ikintu gihabanye,’’ Museveni abwira abanyamakuru.

Kuba Museveni yarabyiyemereye ubwe, byari bihagije kugirango yisubireho mu rwego rwo gutera inkunga RNC sibyo se?  Nkuko Guverinoma y’u Rwanda ibisaba. Sibyo ? Ahubwo yakoze ibihabanye nabyo. Museveni yaje kwijandika kurushaho, atumiza inama I Kampala ya RNC na FDLR yarigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ku wa 14-15 Ukuboza Minisitiri we ushinzwe ubutwererane mu Karere, Philemon Mateke yakoresheje iyo nama I Kampala, iyo nama ikaba yari igamije kunoza ihuzabikorwa no kongerera RNC ubushobozi RNC na FDLR, umutwe w’inyeshyamba ubarizwa muri DRC n’ I Bujumbura mu Burundi,  bashishikajwe no kurangiza umushinga wabo ngo wugukuraho ubutegetsi bwa Kagame na FPR ndetse no gusoza Jenoside  yakorewe Abatutsi muri  1994.

Urucira mukaso rugatwara nyoko

Laforge Fils Bazeye na Theophile Abega, muri iyo nama bahagarariye  FDLR, ubwo bafatirwaga Bunagana bakubutse mu nama. Abayobozi bo muri Congo babamaranye igihe gito mbere y’uko bashyikirizwa URwanda kugirango bashyikirizwe ubutabera.

Laforge Fils Bazeye na Theophile Abega

Mu gihe bari muri gereza byaje gucyekwa ko bazavuga ibyigiwe muri iyo  nama ya Kampala, harimo n’icyifuzo cya Museveni cyuko bagomba guhuza imbaraga bagasenya Guverinoma y’URwanda n’ibikorwaremezo by’umutekano. Ni nako byari bimeze kuri FLN ya Nsabimana Calixte Sankara.

Ku wa 31 Ukuboza 2018, Loni yemeje ibya Kikagati n’ibindi bikorwa bijya gusa nkacyo, ubwo raporo y’impuguke kuri Congo yagaragazaga Uganda n’UBurundi, ko ibyo bihugu nabyo bifite uruhare mu iyinjizwamugisirikare ku ruhande rw’inyeshyamba z’ihuriro “P5”, ziyobowe na Kayumba Nyamwasa, nk’uko iyo raporo ibigaragaza. Ibi bakaba babifashwamo na bamwe mu Banyamulenge nka Nyamusaraba uba muri Kivu y’Amajyepfo.

Nyuma y’uko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zihiga bukware abanyamuryango ba P.5 barimo  Paul Rusesabagina wa MRCD na FLN, kugeza ubwo Kizigenza wayo yatabwaga muri yombi agashyikirizwa URwanda vuba aha, mwiyumviye ibyo Callixte Nsabimana, uzwi nka “Majoro Sankara.” Yatangarije murukiko  yemera ko yagiranye umubano na bamwe mu bagize igisirikare cy’u Burundi, barimo Maj Bertin bita Moses ushinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu (renseignement extérieur).

Bimwe mu byo bakoranye ni ukuganira ku buryo bwo guhuza ingabo za FLN n’ingabo z’abitwa Col Kanyemera na Karemera kugira ngo bakorane, iyo mikoranire ikaba yari igamije gushoza intambara ku Rwanda.

Ku bijyanye na Uganda ho, yavuze ko yagiranye umubano na bamwe mu basirikare bakuru baho ndetse ubwo bamufataga, muri telefoni ye harimo ifoto y’umwe mu basirikare bakuru ba Uganda yari amaze kohererezwa na Capt. Sande Charles usanzwe ari umuyoboke wa RNC.

Ati “Twarabanye, twarakoranaga nkiri muri RNC.”

Sande ngo yamusabiye kwakirwa kwa Brig. Gen. Kandiho, Nsabimana avugana na Gen. Wilson Irategeka, bafata umwanzuro wo koherezayo Gen. Maj. Sinayobye Barnabé, ajyana n’undi musirikare we atabashije kumenya izina.

Bageze muri Uganda ngo basanze Brig. Gen Kandiho yagize izindi gahunda, yohereza Colonel ushinzwe iperereza ryo hanze “ni we wabonanye n’izo ntumwa zanjye.”

Baganiriye ku gusaba ibikoresho bya gisirikare n’ubufasha muri dipolomasi, intumwa zavuyeyo zivuga ko ngo “ubufasha twasabaga babutwemereye, “nkaba narafashwe twarateganyaga ko intumwa zacu zisubirayo kugira ngo basoze neza ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bari batwemereye.”

Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Sankara

Nka bariya ba FDLR bari muri gereza, Callixte nawe  yatanze amakuru yari akenewe kandi azagira ibyo avuga byinshi ku ruhare rw’inkunga ingabo ze zibona kuva mu nzego zo hejuru zo mu nzego nkuru z’umutekano zo muri Uganda.

Ubwo Uganda yabaga yafatanywe igihanga, yarushagaho kongera umurego, aho kugirango yisubireho. Nyuma yo kugaragaza raporo ya LONI mu Ukuboza  ubuyobozi bwo muri Uganda bwafashe umugambi wo kwifashisha itangazamakuru, aho Lea Karegeya , Kayumba Nyamwasa, Trbert Rujugiro, na Himbara ushinzwe kumwamamaza (Rujugiro), bahawe rugari nkaho bari batangije ubufatanye n’abaturage ba Uganda.

Kayumba yaje kugaragazwa nk’umuntu w’igitangaza naho Rujugiro nk’umugiraneza ufite ishoramari muri Uganda ku bufatanye na Salim Saleh, k’umufatanyabikorwa mu bucuruzi, kandi ko barimo gufasha abakene , abaturage ba Aruwa [ bibagiwe cyera na Guverinoma yabo, baza kwibukwa n’ urwego rw’ishoramari rwa RNC, kandi koko niko bimeze ].

Noneho kandi byaje no gukaza umurego ubwo byaje kumenyekana ko intumwa nkuru za RNC, Mukankusi Charlotte, Eugene Gasana bagiranye inama na Museveni mu  rugo iwe, kandi ko banahawe impapuro z’inzira z’igihugu cya Uganda kugirango bakomeze kuzajya bajya gushakira RNC amaboko n ‘inkunga.

Charlotte Mukankunsi wahawe Passport ya Uganda nk’umukangurambaga wa RNC

Nko mu rwego rwo kugabanya ubukana, Museveni yandikiye Kagame, ibaruwa yahawe itangazamakuru, aho yemeraga ko yagiranye inama n’intumwa za RNC ariko ngo mu buryo bw’impanuka.

Nta na rimwe Uganda yigeze igaragaza ubushake bwo gukemura ibyo URwanda rutishimira, cyane cyane kugirira nabi abaturage barwo iyo bageze muri Uganda ndetse n ‘inkunga  Uganda iha  RNC !

Icyangombwa cyane  mugomba kumva basomyi bacu ni ikirundo cy’ibimenyetso bigaragara hose, harimo ni inkunga igenerwa RNC nk’uko byigeze kugaragazwa haruguru (ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu bari bafunzwe na CMI, baje gusubizwa iwabo bafite ubuhamya bwuko bakorewe iyicarubozo ndetse nabagenzi babo basigaye mu buroko bwa CMI.

2019-06-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Leta yatanze isoko kuri  kompanyi CVMR Energy Minerals Incorporation nta piganwa

Burundi: Leta yatanze isoko kuri kompanyi CVMR Energy Minerals Incorporation nta piganwa

Ubwanditsi 21 Nov 2017
Undi munyarwanda yashimutiwe Uganda n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikari (CMI)

Undi munyarwanda yashimutiwe Uganda n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikari (CMI)

Ubwanditsi 11 Dec 2017
Hitezwe iki k’uruzinduko rwa Gen. Nyamvumba i Kinshasa

Hitezwe iki k’uruzinduko rwa Gen. Nyamvumba i Kinshasa

Ubwanditsi 11 May 2019
P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi

P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi

RUSHYASHYA 26 Jun 2026

Igitekerezo kimwe

  1. muhanuzi
    June 14, 20196:12 am -

    Kandi kandi Museveni urimo kwikururira ibyago. Turagukorera ibyo tutifuzaga ko bikubaho. Waretse gukorana nabo bateramwaku.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bujumbura :Ibiryo birabona umugabo bigasiba undi
Mu Rwanda

Bujumbura :Ibiryo birabona umugabo bigasiba undi

Ubwanditsi 08 Mar 2017
Uko Museveni akomeje guhuza  RNC na FDLR akanabafasha kwinjiza abarwanyi babo mu Burundi na Congo ngo begere u Rwanda mu migambi yo kurutera
INKURU NYAMUKURU

Uko Museveni akomeje guhuza RNC na FDLR akanabafasha kwinjiza abarwanyi babo mu Burundi na Congo ngo begere u Rwanda mu migambi yo kurutera

Ubwanditsi 22 Dec 2018
Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe
Amakuru

Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe

Ubwanditsi 24 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru