• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kirehe: Umumotari n’umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi mu modoka bafashe umuntu ifite urumogi

Kirehe: Umumotari n’umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi mu modoka bafashe umuntu ifite urumogi

Ubwanditsi 24 Mar 2016 Mu Mahanga

​Ahagana saa kumi n’ebyiri zo mu gitondo cyo ku itariki 23 Werurwe, umumotari witwa Nsengiyumva Emmanuel ukorera mu karere ka Kirehe na Murokozi Steven, ukora akazi ko kugurisha amatike muri imwe mu ma Kompanyi atwara abagenzi mu modoka bafatanye ibiro 10 by’urumogi uwitwa Itangishaka Emile, hanyuma bamushyikiriza sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kirehe, ho mu karere ka Kirehe.

Asobanura uko byagenze, Nsengiyumva yagize ati:”Ubwo nari nibereye mu kazi, nageze mu kagari ka Rwabutazi mbona umuntu twarufatanye afite agafuka rwarimo. Nagize amakenga ko yaba atwayemo urumogi. Niyumvishije ko agiye gufatira imodoka ijya i Kigali i Cyunuzi. Nahise mpamagara Murokozi kuri terefone kugira ngo uwo muntu naza kumukatishaho itike barebe ko yaba koko afite urumogi muri uwo mufuka.”

Nsengiyumva yakomeje agira, ati:”Namubwiye uko uwo muntu ateye ndetse n’ibyo yambaye. Maze guha Murokozi ayo makuru namusanze aho yari (Cyunuzi) kuko ari ho hari iseta nshakiraho abagenzi.”

Yagize na none, ati:”Mpageze, namubajije niba yamubonye; ambwira ko nta we yabonye.Twahise tujya kubaza umushoferi w’imodoka uwo muntu yategeye aho namubonye; uwo mushoferi yatubwiye ko yaje gutahura ko afite urumogi maze yanga kumutwara mu modoka.”

Nsengiyumva yavuze ko we na Murokozi bahise bajyana kuri moto aho yari yabonye uwo muntu kugira ngo barebe ko yaba agihari, ariko bahageze baramubura.

Yakomeje agira ati:”Twajagajaze utuyira two muri ako gace kugira ngo turebe ko twamubona ariko ntitwamuca iryera.Twahise tugaruka i Cyunuzi kureba ko yaba yahageze maze tukihagera tumubona mu modoka y’imwe mu ma Kompanyi atwara abagenzi mu modoka, duhita tumuvanamo, hanyuma tumusaba kutwereka ibyo afite mu gafuka, maze turebyemo dusanga agafuka kuzuye urumogi, maze duhita tumuheka kuri moto tumujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.”

Nsengiyumva yasabye abamotari bagenzi be kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.

Yagize ati:”Abanywi b’ibiyobyabwenge ni bo ahanini basambanya abana, ni bo bakubita abantu no kubakomeretsa, ni bo biba, ndetse ni na bo bahohotera abantu mu buryo butandukanye. Nk’umuntu usobanukiwe ububi bwabyo sinashoboraga kumureka ngo agenda. Ni yo mpamvu nakoze ibishoboka byose kugira ngo afatwe; kandi mfatanyije na Murokozi nabigezeho.”

Murokozi we yagize ati:” Abanywa ibyo bitindigasani by’ibiyobyabwenge bakora ibikorwa bihungabanya ituze ry’abantu. Nsengiyumva akimara kumbwira ko hari umuntu akeka ko yaba afite urumogi, ndetse akambwira ko ashobora kuza kunkatishaho tike, nahise nitegura kumufatisha ahageze.”

Yakomeje agira, ati:”Nubwo byatugoye; turishimira ko umuhate wacu utapfuye ubusa kuko amaherezo twamufashe kandi tumushyikiriza Polisi y’u Rwanda.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yashimye Nsengiyumva na Murokozi k’uby’icyo gikorwa bakoze cyo gufatana Itangishaka ruriya rumogi kandi bakamushyikiriza Polisi y’u Rwanda.
IP Kayigi yagize, ati:”Bigaragaza ko abantu bamaze gusobanukirwa uruhare rwabo mu kwicungira umutekano. Aba bafatanye Itangishaka ruriya rumogi biyongera ku bandi baduhaye amakuru yatumye hafatwa abanyabyaha batandukanye.”

Yasabye abantu muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera; kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

RNP

2016-03-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Ubwanditsi 17 Feb 2025
Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1

Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1

Ubwanditsi 04 Feb 2022
Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe

Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe

RUSHYASHYA 20 Jun 2026
Sana Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN) yashyinguwe

Sana Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN) yashyinguwe

Ubwanditsi 17 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rusizi:FARDC yashyikirije RDF abarwanyi bo mu mutwe wa CNRD bagera hafi kuri 300
HIRYA NO HINO

Rusizi:FARDC yashyikirije RDF abarwanyi bo mu mutwe wa CNRD bagera hafi kuri 300

Ubwanditsi 16 Dec 2019
Padri”Nahimana Warumbiye Imana N’abantu Mbere Yo Kugirira Impuhwe Abanyarwanda, Wahereye Kubo Wabyaye, Ujugunyira Ba Nyina?
Amakuru

Padri”Nahimana Warumbiye Imana N’abantu Mbere Yo Kugirira Impuhwe Abanyarwanda, Wahereye Kubo Wabyaye, Ujugunyira Ba Nyina?

Ubwanditsi 10 Sep 2020
Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) – Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko
POLITIKI

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) – Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

Ubwanditsi 14 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru