• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Miliyari 210 zaburiwe irengero mu ngengo y’imari ya 2014-2015

Miliyari 210 zaburiwe irengero mu ngengo y’imari ya 2014-2015

Ubwanditsi 08 May 2016 Mu Mahanga

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro yabwiye inteko ishinga amategeko ko inzego za Leta zongeye gusesagura aho miliyari 210 zaburiwe irengero mu ngengo y’imari 2014-2015.

Ubwo yamurikiraga imitwe yombi y’inteko raporo y’umwaka ushize igaragaza uko imari ya leta yakoreshejwe Biraro yagaragaje ko 12% by’ ingengo y’ imari y’ igihugu yakoreshejwe nabi.

Ibigo bitungwa agatoki mu gukoresha nabi imari ya leta kurusha ibindi ni icyahoze ari EWSA ahagaragaye ibibazo by’ ingomero 15 zidakora, gukoresha mazutu nyinshi n’ amafaranga y’ amashanyarazi adafitiwe fagiture byombi bifite agaciro ka miliyari 28.

Naho ikigo cy’ igihugu cy’ ubwiteganyirize, RSSB, cyashoye amafaranga mu mishinga itagira gikurikirana nticyamenya niba yunguka cyangwa ihomba. Mu kigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro, RRA, hari abasora batagaragara ku rutonde, abagaragara ku rutonde badasoreshwa, abamenyekanisha umusoro nyuma bakawugabanya n’ ibindi.

Abadepite n’abasenateri bagaragaje ko batiyumvisha uburyo umutungo wa Leta unga utyo waburiwe irengero.

Hon. John Ruku Rwabyoma yagize ati : “ Hari ibyo ndi bunenge hari n’ ibyo ndibushime, ndashima ko tumaze kubona uburyo bwo gukurikirana ibintu, ibyo birashimishije, ariko twongere tunababare iyo ndeba ariya mafaranga ari hanze hariya asesagurwa nagera hirya no hino nkumva abaturage bavuga ko babuze ivuriro kuko nta mafaranga, rero ntabwo dukwiye kwishima gusa.’’

Ingengo y’ imari yari iteganyijwe mu mwaka wayo wa 2014/ 2015 yari miliyari imwe na Miliyoni 758, umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta yavuze ko yakoreshejwe ku kigero cya 88.

Biraro avuga ko hari gahunda yo kugabanya isesagura ry’umutungo wa leta.

Ati: Nk’uko mwabyumvise ibyo tunenga birahari ariko gusesagura no kunyereza biragenda bigabanyuka bitewe n’ uko dutegura ibitabo by’ ibaruramari ibyo bitabo tukabigeza aho bigomba kugera ku gihe.”

Muri iri genzura mu nzego 157, ibigo 78 gusa bingana na 50% nibyo byakoze ibyo byagombaga gukora neza kandi ku gihe nyacyo (audit opinion), aha hiyongereyeho 14% ugereranyije n’umwaka wabanjije.

Obadiah Biraro yavuze ko mu ishoramari rya Leta (public investment), hashowe amafaranga y’u Rwanda Miliyari 126, zashyizwe mu mishinga 77 ariko ko myinshi muri iyi mishinga yakererewe, ndetse indi igatakara.

Akomeza avuga ko muri uriya mwaka w’ingengo y’imari hiyongereyeho imishinga 19, ubu Ibiro by’umugenzuzi w’imari ya Leta bikaba bibarura imishinga yose hamwe 131 irimo amafaranga agera kuri hafi Miliyari 155.

Obadia Biraro ati “Twasanze harimo ubukererwe bukabije mu kurangiza iyo mishinga nk’uko tuba twarayisabiye ingengo y’imari, ndetse hakabaho n’imwe ba rwiyemezamirimo basiga bakabivamo.”

Yanenze ikorwa ry’umuhanda wa Ruhengeri – Kigali, inzu ya Grand Pension Plaza, ibitaro by’Akarere ka Nyagatare n’indi mishinga imaze imyaka itarangira.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yasobanuye ko hakiri igihombo cya Miliyari hafi umunani (8,000,000,000 Frw) yakoreshwe mu kugura ibikoresho byo gukoresha hatangwa Serivise ku baturage, ariko ntibikoreshwe, ndetse bikarangira binangiritse.

Ibyo bibazo ngo bigaragaragara mu bigo nka RSSB haguzwe ibya Miliyoni 978 ntibikoreshwe, miliyoni 714 muri MINISANTE (Imiti), Mudasobwa z’abana 1,425 ikigo REB cyatanze muri gahunda ya ‘One Laptop per child’ zikaba zidakoreshwa n’ahandi.

Naho amafaranga ya Leta yakoreshejwe mu buryo budasobanutse ni miliyari 12,785 zidafite inyandiko zizisobanura, miliyari 3,8384 zifite inyandiko zizisobanura zituzuye, harimo kandi abakozi bihaye miliyoni 443 zidafite gikurikirana (accountability) mu buryo busobanutse, na miliyoni 173 zasesaguwe.

Aha yatunze urutoki ibigo nk’icyari EWSA, RBC n’amashuri ashamikiye kuri Kaminuza y’u Rwanda.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta avuga ko muri rusange ingengo y’imari yo muri uriya mwaka yakoreshejwe neza ku kigero kiri hejuru ya 88%.

-2762.jpg
Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro

2016-05-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Ubwanditsi 08 Apr 2024
Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Ubwanditsi 10 Jan 2021
Minisitiri w’intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y’igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Minisitiri w’intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y’igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Ubwanditsi 14 Nov 2024
Col Byabagamba akomeje kugundagurana n’Ubushinjacyaha  bwa gisilikare  kubyaha bumukurikiranyeho

Col Byabagamba akomeje kugundagurana n’Ubushinjacyaha bwa gisilikare kubyaha bumukurikiranyeho

Ubwanditsi 13 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Samputu yitabiriye iserukiramuco rya “World Culture Open 2017 “ ahagarariye umugabane wa Afurika
SHOWBIZ

Samputu yitabiriye iserukiramuco rya “World Culture Open 2017 “ ahagarariye umugabane wa Afurika

Ubwanditsi 09 Nov 2017
AMAFOTO: APR FC yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo mbere yo kujya mu mwiherero aho bitegura isubukurwa rya shampiyona izatangira muri Gicurasi.
Amakuru

AMAFOTO: APR FC yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo mbere yo kujya mu mwiherero aho bitegura isubukurwa rya shampiyona izatangira muri Gicurasi.

Ubwanditsi 15 Apr 2021
Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Amakuru

Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ubwanditsi 13 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru