• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda   |   02 Jul 2022

  • Mu gihe cy’iminsi itatu, Inyubako ya BK Arena igiye kwakira imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball, “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”   |   01 Jul 2022

  • Nyuma y’imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball   |   30 Jun 2022

  • Umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika   |   29 Jun 2022

  • Agahuru k’imbwa karahiye. Ba bajenosideri baba mu Bwongereza barashakisha uko bava muri icyo gihugu bataratabwa muri yombi   |   28 Jun 2022

  • Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro 2022 itsinze Police FC 4-0, APR FC irisobanura na AS Kigali ku mukino wa nyuma   |   28 Jun 2022

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gushyira mu gaciro: ” Intwaro ikomeye muri politike”

Gushyira mu gaciro: ” Intwaro ikomeye muri politike”

Editorial 05 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuntu wese ufite inshingano zifite aho zihuriye na politike, byaba mu Rwanda cg mu mahanga, aba yiyifuriza kuyirambamo, kuyikora neza agashimwa ndetse bikanamuviramo guhabwa amashimwe atandukanye harimo no kuzamurwa mu ntera n’ibindi.

Ibi kugirango bishoboke, abanyapolitiki cyangwa abakozi bari mu nshingano zifite aho zihuriye nayo hari imyitwarire igomba kubaranga, harimo gukora akazi neza, kubaha inzego n’abagenrwabikorwa b’inshingano zabo, gukurikiza amategeko, gukora kinyamwuga, kudahemuka n ibindi.

Muri iyi nyandiko turifuza kugaragaza “Gushyira mu gaciro” nk’ikintu gikomeye muri politiki. Umunyapolitiki ushyira mu gaciro bimufasha mu gusohoza inshingano ze neza zaba iza politiki cg indi mirimo ifite aho ihuriye nayo. Kugirango ibyo tuvuga bibashe kumvikana turaza gusobanura icyo “gushyira mu gaciro” aricyo ndetse tunagaragaze ingaruka kudashyira mu gaciro byagiye biteza abatarabikoresheje mu mirimo yabo ya politiki.

Nibyo koko kudashyira mu gaciro muri politiki byagiye bikururira ingaruka mbi abanyapolitiki cyangwa abandi bantu bafite inshingano zegeranye nayo. Dufashe urugero nko mu rwego mpuzamahanga mu minsi itambutse abantu benshi kw’isi batangajwe n’imvugo yavuzwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump aho yagereranyije ibihugu by’Afurika n’imyanda iri ku rwego rw’imisarane.

Nyuma y’ibyo isi yose yagaye iyo mvugo hamwe n’uwayivuze ariwe Perezida Trump. Baba abaperezida muri Afurika, baba abayobozi ba African Union, baba abayobozi ba UN Council of Human Right, itangazamakuru n’abandi, bagaye Trump ndetse bikaba bigaragara ko Perezida Trump yibuzemo “gushyira mu gaciro”. Nta n’uwashidikanya ko imvugo ya Trump yateje igitotsi muri Diplomasi y’Amerika, bikaba byanze bikunze hari ingufu bizasaba zitari ngombwa kugirango Amerika ikosore ingaruka mbi zatewe n’icyo gitutsi Perezida Trump yatutse Abanyafurika. Mu yandi magambo Perezida Trump yibuzemo “gushyira mu gaciro” kuko kudatukana byari gafasha Amerika kurusha kubikora, ndetse ubu hakaba hibazwa niba niba hari urwego rw’ubuhangange muri politiki mpuzamahanga byaba umuntu cyangwa igihugu bageraho bakananirwa gutandukanya “ikibi n’icyiza”. Bikaba bigaragara ko igipimo cy’ubusirimuke (civilization) Amerika ikunda kwigamba cyivanzemo kuvangura uruhu, kwanga Abanyafurika no kubatesha agaciro kw’isi ku mugaragaro kandi ku bushake.

Igikomeye ariko ni uko “kudashyira mu gaciro” bigira ingaruka zishobora guteza ibyago nka Jenoside, ubwicanyi n’ibindi. Aha twatanga urugero nk’ umurongo wa politiki y’Igihugu cy’Ubufaransa k’u Rwanda no kukibazo cya Genoside yakorewe Abatutsi. Nta muntu n’umwe kw’isi utazi uruhare rwa Perezida Mitterand na Guverinoma ye mu gushyikira Ubutegetsi bwa Habyalima, Interahamwe bagategura Jenoside yakorewe Abatutsi kugera n’aho batanga imyitozo ku nterahamwe, bakazigurira imihoro, bakanivanga mu gahunda yo gucengeza gahunda ya Genocide mu Baturange b’Abahutu ngo barimubure Abaturanyi babo b’Abatutsi.

Hari igihe ariko kwiburamo gushyira mu gaciro bigera ku rwego rurenze imyumvire ya kamere muntu. Igihugu cy’ubufaransa cyakomeje gushaya mu cyaha cya jenoside, gishyiraho “operation Turquoise yari igamije guhungisha abicanyi, kubafasha kugaruka gukora jenoside n’ibindi. Kugeza ubu Ubufaransa bwanze gusaba imbabazi none zimwe mu ngabo zabwo zirirwa zizerera mu Karere ngo daweya Ubufaransa n’Abafatanyabikorwa babwo ngo bashobora kuba bumva butishimiye ubutegetsi buriho mu Rwanda! Kudashyira mu gaciro rero byibagiza ibihugu bimwe na bimwe ko u Rwanda rwigeze gupfa rukazuka kandi ko rwiyemeje bidasubirwaho kutazongera na rimwe gupfa cyangwa gupfa uhagaze.

Wenda umuntu aretse kurebera kudashyira mu gaciro muri politiki mpuzamahanga cyangwa politiki y’ibihugu, umuntu yakumva neza ingaruka zo kudashyira mu gaciro umuntu atanze ingero ku bantu ku giti cyabo mu byiciro by’imirimo bitandukanye.

Si ukwibasira Amerika cyangwa umuntu uwo ari we wese muri icyo gihugu, ariko nta muntu numwe utarumvise inkuru yasohotse mu Kinyamakuru kitwa Rolling Stone y’Umujenerali  w’igihangange witwa Stanley A. McChrystal, uyu akaba yari umujenerali w’Igihangange w’Umunyamerika wegujwe igitaraganya ubwo Obama yari akiri Perezida wa Amerika.

Uyu mujenerali yeguzwa yazize icyaha cyo “kudashyira mu gaciro” bitewe no kuba yarataranze anavuga nabi mu ruhame abamukuriye muri Politiki barimo Perezida Barrack Obama wari umugaba w’ikirenga w’ingabo na Joe Biden wari Visi Perezida wa Amerika.

Yeguzwa, Gen Stanley A. McChrystal yari umuhuzabikorwa w’ingabo mpuzamahanga zari ziganjemo iz’Amerika (ISAF – International Security Assistance Force) zari mu ntambara yo kurwanya  Al-Qaeda muri Afganistan ndetse n’ahandi.

Stanley A. McChrystal yari umurwanyi w’akataraboneka kuburyo nta muntu numwe kuri iyi isi wakurikiranye uruhare yagize mu gusenya  Al-Qaeda wari gutekereza ko yari kweguzwa akanavanwa mu ngabo ndeste akanacishwa bugufi bikomeye nkuko byamugendekeye. Twakwibutsa ko  abayobozi bari bamukuriye nk’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo w’Amerika icyo gihe, Bwana Robert Gate, yigeze kubwira itangazamakuru ko McChrystal ari umujenerali w’umurwanyi w’ikirenga Amerika yagize mu mateka kuva yarwana intambara iyo ari yo yose (McChrysta is perhaps the finest warrior and leader of men in combat I ever met, Robert Gate 2013). Kubera rero kudashyira mu gaciro Stanley A. McChrystal yaregujwe arangiza umwuga we mu buryo busuzuguritse cyane kandi yari Umujenerali w’ikirenga n’umurwanyi utagereranywa n’undi musirikare uwo ari wese mu mateka y’intambara ya Amerika.

Kudashyira mu gaciro byagiye bigaragara no kubandi bantu muri politiki z’ibihugu n’u Rwanda rurimo. Ibi byagiye bibagiraho ingaruka mbi zishobora no kubakurikirana mu buzima bwose.

Muri gahunda ngari yo kubohora u Rwanda no kurwubaka, hari abantu ndetse bari ku rwego rw’ubuyobozi bukuru bagiye babura “gushyira mu gaciro”, bakayoboka imico mibi bakanyuranya na Ideology na Doctrine bya RPA/RPF/RDF  bikabaviramo ingorane kandi byarashobokaga ko iyo bashobora gushyira mu gaciro byari kubafasha kurushaho. Nkiyo ufashe urugero rwa Pasiteri Bizimungu, Sebarenzi Kabuye, Faustin Twagiramungu, Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Frank Rusagara, Tom Byabagamba n’abandi, wibaza impamvu bibuzemo gushyira mu gaciro kugirango batisanga muri situation barimo ubu.

RPA / RPF bamaze guhagarika jenoside icyari kitezwe n’umusanzu waburi wese wo gusana no kubaka igihugu cyane cyane kubari bari mu myanya y’ubuyobozi. Ariko ntibyatinze uwari waragizwe Perezida wa Repubulika, Bwana Pasiteri Bizimungu, Perezida w’Inteko Sebarenzi Kabuye, Minisitiri w’Intebe Twagiramungu Faustin biyemeje kujya mu bikorwa byo gukuraho Leta bari babereye abayobozi bakuru no kwirukana RPF yabashyizeho batitaye ku ngaruka byari bugire ku mutekano w’igihugu n’abaturage bari bagifite ibikomere bya jenoside.

Mu byukuri Nka Pasiteri Bizimungu cyangwa Faustin Twagiramungu bashakaga gukuraho Leta bari babereye Perezida na Ministiri w’Intebe ngo bafate iyihe myanya ko iyo myanya ariyo mikuru muri Leta zose kw’isi? Sebarenzi Kabuye wari Perezida w’Inteko yumvaga ikindi ashaka kirenze uwo mwanya ari ikihe ko yari azi neza uko nuwo mwanya yawuhawe, anazi abawumuhaye. Yewe “kudashyira mu gaciro” bitera no guhemuka! Cyangwa ubanza “kudashyira mu gaciro” biterwa no guhabwa byinshi ugeraranyije n’ibyo umuntu akwiye cyangwa n’uruhare yagize muri gahunda yo kubohora igihugu.

Kurundi ruhande hari abantu nka Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Frank Rusagara, Tom Byabagamba n’abandi ni abantu bagize imyanya mikuru mu nzego z’umutekano n’ubusugire bw’igihugu.  Kw’isi hose abantu bahawe inshingano nkizaba bagabo yirinda guhemuka no kugambanira igihugu. Ubuze gushyira mu gaciro akagambana bimukoraho.

By’ umwihariko nagirango mpunze ingingo turiho mpereye kuwavuzwe nyuma ari we Tom Byabagamba. Tom yamenyakanye ari umwe mu bashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu. Icyigaragara Tom Byabagamba yahawe amahirwe akomeye kugera n’aho n’umuvandimwe we yagiriwe ikizere akagirwa Umujyanama w’imbere wihariye w’Umukuru w’Igihugu. Nyuma Tom yaje kudohoka agira imyitwarire ihabanye n’ubunyamwuga mu gisirikare ndetse anakora ibindi byaha bitandukanye birimo no kugambanira igihugu nkuko bigaragara mu rubanza rwe.

Aho Tom yaburiye gushyira mu gaciro ni uko atumvise uburemere bw’agaciro k’ikizere yagiriwe ahabwa inshingano zo kurinda umukuru w’igihugu, ntiyumve uburemere bwo kuzamurwa kugera kw’ipeti rya Colonel n’ibindi. Ibi rero yarakwiye kubyubaha kuruta kugana inzira zamugejeje mu buroko arimo ubu.

Ibya Kayumba byo ni agahomamunwa nk’umuntu wabaye umugaba w’ingabo, umuntu wari ugeze kw’ipeti rya Lt Gen, umuntu wabaye umunyamabanga mukuru w’urwego rukomeye mu gihugu n’ibindi, ibyo byose ntiyabishimye ahitamo kugambana no gushinga umutwe urwanya Leta, gufatanya n’interahanwe n’abandi banzi n ibindi. Kayumba ubu ahuje umugambi na FDLR wo kwica abaturage b’ u Rwanda no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Abantu batigiramo gushyira mu gaciro birengagiza ko twe abanyarwanda hari icyo tubaziho. Nibura tuzi ko icyo kizere baba baragiriwe kiba giherekejwe n’ibyo bagenerwa (benefits) rimwe na rimwe by’ikirenga, biva mu misoro abanyarwanda baba baratanze, bamarara kurengwa bagahinduka, bagata umurongo noneho babibazwa bakajya ku maradio bati Leta yanyu ni mbi n’ibindi birengagije ko inshingano bahawe bazikoresheje nabi rimwe na rimwe mu gusenya uwazibahaye mw’izina ry’abanyarwanda, akaba ari nawe abanyarwanda bahurijemo ikizere ngo abayobore mu gihe runaka. Umuntu rero Guhora kuri za Televiziyo nka Africa 360 avuga ko yarenganye, agahisha ibyaha yasize akoze, n’ibindi akora ubu nabyo ni ukutashyira mu gaciro.

Ubundi nari nzi ko “gushyira mu gaciro” ari ibintu bisanzwe, byumvikana kandi buri wese. Gusa nkurikije inyandiko y’umuhanga Dave Stancliff  yo muri 2013 yise ngo “common sense is not a common thing” igaragaza ko “gushyira mu gaciro” atari ikintu gisanzwe. Gusa ndacyemera ndashidikanya ko gushyira mu gaciro ari ibinti bisanzwe gusa nkibaza nti ese ni gute abantu bumva badasanzwe (Pasiteri Bizimungu, Sebarenzi Kabuye, Faustin Twagiramungu, Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Frank Rusagara, Tom Byabagamba) bananirwa gukoresha ibintu bisanzwe (common sense).

Emmanuel -Kigali

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

2018-02-05
Editorial

IZINDI NKURU

Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda

Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda

Editorial 13 Nov 2021
Jambo asbl yatangije ubukangurambaga bwo gufasha imitwe y’iterabwoba ku manywa y’ihangu

Jambo asbl yatangije ubukangurambaga bwo gufasha imitwe y’iterabwoba ku manywa y’ihangu

Editorial 14 Dec 2020
Philippe Mpayimana wigeze kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda, yatangije gahunda yo kurwanya abiyita abanyapolitiki bafite umugambi mubisha wo kumena amaraso y’Abanyarwanda.

Philippe Mpayimana wigeze kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda, yatangije gahunda yo kurwanya abiyita abanyapolitiki bafite umugambi mubisha wo kumena amaraso y’Abanyarwanda.

Editorial 19 Oct 2020
U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya

U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya

Editorial 22 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

27 May 2022
Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

24 May 2022
U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

30 Mar 2022
Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

01 Mar 2022
Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

28 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

30 Nov 2021
Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

21 Nov 2021
Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

02 Oct 2021
Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira  gahunda y’Ikingira

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira gahunda y’Ikingira

09 Sep 2021
Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

31 Aug 2021
Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

18 Aug 2021
Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

13 Jul 2021

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru