• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda havumbuwe ibyobo bihambwamo abanyarwanda bicwa bamaze gukorerwa iyica rubozo

Uganda havumbuwe ibyobo bihambwamo abanyarwanda bicwa bamaze gukorerwa iyica rubozo

Ubwanditsi 17 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU

Hirya no hino muri za  Kasho za Polisi muri Uganda,  ku gice cyegereye u Rwanda, ahitwa Kisoro no mu mujyi wa Kampala, haravugwa ibyobo bijugunywamo abanyarwanda bicwa bamaze gukorerwa iyica rubozi n’inzego z’ubutasi bwa gisilikare CMI.

Ibi byatangajwe n’Abanyarwanda bakomoka mu Karere ka Nyabihu aribo Mukamurenzi Odette, Jean Bosco na Maniradukunda Jean Remmy, bari bafungiye muri kasho y’ahitwa Kisoro, nyuma yo gufatwa bashinjwa kwinjira muri icyo gihugu batabifitiye ibyangombwa.

Maniraguha yagize ati “Benshi bagiye bapfa bishwe n’inkoni, abandi bagiye bapfa bishwe n’imirimo y’agahato, abandi bagiye bapfa bishwe n’indwara batabashije kubona ubuvuzi. Hari benshi bagiye bapfa bishwe n’inkoni, abandi bishwe n’indwara […] abapfuye hari icyobo babahambamo bose bagerekeranye.”

Aho bari bafungiye bahasize abandi banyarwanda benshi badafite uko bazahava, nk’uko babitangarije Radio Rwanda.

Aba banyarwanda batatu, kuri uyu wa Gatanu w’iki cyumweru dusoza nibwo bageze ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera nyuma y’igihe kirekire bafungiye muri Uganda, bakorerwa iyicarubozo ndetse bagakoreshwa imirimo y’uburetwa.

Murekatete we ati “Hari n’abagore baba batwite bakabyarira aho bafungiye, abandi bakahapfira.”

Aba baturage bavuga ko ubashije kubona ruswa aha inzego zishinzwe umutekano za Uganda bamurekura agataha, abatabonye iyo ruswa bagakomeza gufungwa no gukorerwa ihohoterwa ritandukanye.

Bavuga ko bafatwa bafite ibyangombwa bakabanza kujyanwa muri kasho. Iyo bagezemo bakoreshwa imirimo ivunanye irimo guhinga, kubumba amatafari no kuyikorera, bamwe bagakorerwa iyicarubozo ribaviramo ubumuga, abandi bagapfa.

Guverinoma y’u Rwanda yasabye gusaba abaturage bayo kutajya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, kugeza igihe ibibazo bihari bizakemukira.

Uretse ibisobanuro ku banyarwanda bahohoterwa, u Rwanda rwanabisabye Uganda ku mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya ubusugire bwarwo irimo FDLR na RNC ifashwa na Guverinoma ya Uganda mu bikorwa birimo gushaka abayoboke.

Uganda yanasabwe ibisobanuro ku kibazo cy’abanyarwanda bakora ubucuruzi umunsi ku wundi bagendeye ku bwisanzure bugenwa n’amahame y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ariko bakameneshwa muri Uganda n’ibicuruzwa byabo bigafatirwa nta mpamvu izwi.

2019-03-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abo kwa Rusesabagina ni umuti w’amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba!

Abo kwa Rusesabagina ni umuti w’amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba!

Ubwanditsi 30 Oct 2020
“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

Ubwanditsi 19 Oct 2021
U Rwanda rwemeje ko urugendo rwa Sarkozy ntaho rwari ruhuriye n’ibibazo byarwo n’u Bufaransa

U Rwanda rwemeje ko urugendo rwa Sarkozy ntaho rwari ruhuriye n’ibibazo byarwo n’u Bufaransa

Ubwanditsi 21 Jan 2018
Ikiganiro cya Leah Karegeya muri The New Vision, gihamya mu buryo budasubirwaho ko RNC yibona mu buyobozi bwa Uganda.

Ikiganiro cya Leah Karegeya muri The New Vision, gihamya mu buryo budasubirwaho ko RNC yibona mu buyobozi bwa Uganda.

Ubwanditsi 14 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi
HIRYA NO HINO

Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi

Ubwanditsi 03 Dec 2018
IMF yemeje miliyari zisaga 100 Frw zizafasha u Rwanda mu bikorwa byo guhangana na Coronaviru
UBUKUNGU

IMF yemeje miliyari zisaga 100 Frw zizafasha u Rwanda mu bikorwa byo guhangana na Coronaviru

Ubwanditsi 03 Apr 2020
Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa
Mu Mahanga

Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa

Ubwanditsi 20 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru