• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n’intambara nk’uko Tanzaniya n’abandi babyibwira

Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n’intambara nk’uko Tanzaniya n’abandi babyibwira

Ubwanditsi 13 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa gatanu w’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzaniya, January Makamba yavuze ko ngo ingabo z’icyo gihugu zagiye muri Kongo mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo bya Luanda na Nairobi bigamije kugarura amahoro muri Kongo, “hifashishijwe inzira y’ibiganiro”.

Ibi Minisitiri Makamba yabivugishijwe n’igitutu cy’amahanga n’Abatanzaniya ubwabo, dore ko ingabo za Tanzaniya ziregwa kwivanga mu mirwano, no kurasa ibibombe mu baturage bo mu duce tugenzurwa na M23.

Abasirikare ba Tanzania mu myiyereko

Haribazwa rero uburyo Tanzaniya yaba iharanira kurangiza amakimbirane mu burasirazuba bwa Kongo, “ku neza”, kandi ibogamiye ku ruhande rumwe mu zihanganye. Ibi bisobanuye ko nayo yibwira ko imbaraga za gisirikari ari zo zizarangiza ikibazo kimaze imyaka kiyogoza Kongo.

Twibutse ko ibyemezo by’inama za Luanda na Nairobi bisaba ko imirwano muri Kongo ihagarara, leta ya Kinshasa na M23 bikayoboka inzira y’ibiganiro.

Imiryango idafite aho ibogamiye, yewe ndetse na Loni, yemeje ko umutwe wa M23 wubahirije ibyo usabwa, ndetse uva mu duce wari warigaruriye mbere y’uko imirwano yubura. Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwo bwararahiye ko butazigera bushyikirana na M23, bwita” umutwe w’iterabwoba”. Uruhuri rw’abashyigikiye ubwo butegetsi , ni ukuvuga SADC, uBurundi, abacancuro ba Wagner, FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro, bose ni uko babyibeshya.

Abo bose, na Tanzaniya irimo, bizeza Perezida Tshisekedi ko bazamufasha gutsinda intambara, nubwo ukuri kw’ibibera ku rugamba kugaragaza ko M23 idasiba kubakubita incuro, ari nako irushaho kwagura aho igenzura.

Ubwo Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, EAC, woherezaga ingabo guhagarara hagati y’abahanganye muri Kongo, Tanzaniya yarifashe, ntiyagira umusirikari wayo yohereza muri ubwo butumwa. Izo ngabo za EAC zahise zirukanwa kuko zanze kwivanga mu mirwano, maze zisimbuzwa iza SADC zo zemeye kwijandika.

Aha rero niho abasesenguzi batungira agatoki Tanzaniya. Bati:”Yanze kujya mu butumwa butari bubogamye, ihitamo ko EAC ibanza ikirukanwa, ikabona kujya mu butumwa bwa SADC bushyize imbere inzira y’intambara”.

Ese Tanzaniya yibona muri SADC kurusha uko yiyumva muri EAC, cyangwa byombi ntacyo yitayeho, icyo ireba ni inyungu(za bamwe mu bategetsi) Tshisekedi yayijeje ikimara kwiyemeza kumurwanirira?

Ese koko abategetsi ba Tanzaniya bafata Mwalimu Julius Nyerere nka “Baba wa Taifa”, umubyeyi igihugu gikesha kubaho, cyangwa ni ku munwa gusa umutima wibereye ku ifaranga?

Ibyo ari byo byose, amateka azahora yibuka ko uyu munyabushishozi, Mwalimu Nyerere, yatabarutse amaze gusobanurira isi yose ko Abanyekongo bavuga ikinyarwanda atari abanyamahanga, ko rero bakwiye uburenganzira nk’ubw’abandi bakongomani. Abamusimbuye ku butegetsi bo basanga nta kindi abo Banyekongo bakwiye uretse kumishwaho ibisasu, kwicwa no kwangazwa.

Ukwanga atiretse agira ati” ngo turwane”, kandi isibaniro ry’urugamba rizagaragaza uwari mu kuri.

2024-02-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu

Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu

Ubwanditsi 26 Oct 2024
Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo

Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo

Ubwanditsi 12 Jan 2020
Police Handball Club yatangiye shampiyona itsinda G.S Rambura

Police Handball Club yatangiye shampiyona itsinda G.S Rambura

Ubwanditsi 06 Mar 2016
Bruce Melodie na Made Beat bageze muri Norvège aho bagiye mu bitaramo bizabera mu bice bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi

Bruce Melodie na Made Beat bageze muri Norvège aho bagiye mu bitaramo bizabera mu bice bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi

Ubwanditsi 07 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afurika y’Epfo: Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi
ITOHOZA

Afurika y’Epfo: Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

Ubwanditsi 18 Mar 2017
Umugabo afunzwe akurikiranweho  kugerageza guha ruswa umuyobozi w’akagari
Amakuru

Umugabo afunzwe akurikiranweho kugerageza guha ruswa umuyobozi w’akagari

Ubwanditsi 09 Jan 2016
Nshimiyimana Amran wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yerekeje muri Musanze FC, Umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso agirwa umutoza wungirije
Amakuru

Nshimiyimana Amran wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yerekeje muri Musanze FC, Umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso agirwa umutoza wungirije

Ubwanditsi 26 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru